MWIHANGANE KUGEZA IGIHE NYAGASANI AZAZIRA
MWIHANGANE KUGEZA IGIHE NYAGASANI AZAZIRA
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/12/2024 Abafransiskani baba mu buzima busanzwe baturutse muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Paruwasi ya Butete na Paruwasi ya Nyakinama bakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya. Uru rugendo barukoze mu rwego rw’umwiherero bagira buri gihe mu gihe cya adventi. Uru rugendo rwitabiriwe n’abavandimwe 20.
Bamaze kugera ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, bafatanyije n’Abalejiyo n’abanyamutima barimo bavuga Rozari. Bashoje Rozari, Abafransiskani batangije gahunda yabo Ishapule (amibukiro yo kwishima), bavugiye mu Ngoro. Nyuma yo kuvuga Ishapule, Abafransiskani bagiye aho bari bateguriwe ku rubuga rw’Ingoro ya Bikira Mariya maze bahabwa inyigisho. Uwabafashije abaha inyigisho ni Padiri Narcisse Ngirimana, umuyobozi wa roho w’umuryango w’abafransiskani muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yabahaye inyigisho 3.
Inyigisho ya mbere yari iyo kwinjiza Abafransiskani mu gihe cya Adiventi. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”Mwihangane kugeza igihe Nyagasani azazira”. Yakobo 5, 7-11. Mu nyigisho ye, Padiri Narcisse yakanguriye abafransiskani kubaho mu rugero rwa Mutagatifu Fransisko wa Asizi, barangwa n’ubutabera, amahoro n’ubudahemuka, barangwa kandi n’ubwiyoroshye budasakuza, bigana Yezu Kristu. Yabahamagariye kubaho berekana Yezu Kristu, bamwereka ingorwa, abababaye, abashonji, abapfukiranywa, abahawe akato, abihebye… Ibi bikorwa n’imyifatire bizabafasha gutegereza bihanganye, ihindukira rya Yezu Kristu.
Inyigisho ya kabiri yagarutse ku rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi w’I Fatima. Padiri Narcisse, nyuma yo kwibutsa Abafransiskani ikiba kigamijwe iyo Abakristu bakora urugendo nyobokamana muri rusange, yabibukije uko umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye abana 3 b’i Fatima n’ubutumwa yabahaye. Maze abereka ko buhuye neza n’igihe cya adventi Kiliziya irimo.
Inyigisho ya gatatu Padiri Narcisse yahaye abafransiskani yari ishingiye ku mpuhwe z’Imana n’umuryango w’impuhwe. Yabibukije ko Imana ari urukundo. N’ubwo bwose abantu turi abanyantege nke ku buryo kenshi tuyitera umugongo, yo ihora idutegeye amaboko. Ni muri urwo rwego Kiliziya ishyiraho gahunda z’ impuhwe z’Imana n’indi migenzo ikangurira abana bayo kugarukira Imana.
Nyuma y’inyigisho habaye kuzirikana mu gihe abandi bavandimwe bakaga Penetensiya.
Nyuma ya Penetensiya hakurikiyeho umuhango wo kunyura mu muryango w’impuhwe. Uyu muhango wayobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Padiri Vincent Twizeyimana. Mu nyigisho yahaye abari muri uyu muhango Padiri Vincent yibukije akamaro k’umuryango cyangwa irembo mu buzima busanzwe bw’abantu. Maze yerekana ko no mu buzima bw’abakristu, nk’ abantu n”abanyantege nke, Imana Nyirimpuhwe yaduhaye irembo twinjiriramo iyo twiyemeje kuyigarukira. Ni nayo mpamvu abanyura mu muryango w’impuhwe nk’ uko Kiliziya ibiteganya, baronka indulgensiya zishyitse. Padiri Vincent yaboneyeho gusobanurira abari muuhango ibyo Kiliziya iteganya kugira ngo abanyuze mu muryango w’impuhwe baronke indulgensiya zishyitse.
Padiri Mukuru yakurikijeho umuhango wo gutera amazi y’umugisha Abafransiskani maze abinjiza mu muryango w’impuhwe. Bageze imbere y’altari bahavugiye amasengesho harimo isengesho ryo kwiragiza impuhwe z’Imana. Basoza n’umugisha.
Nyuma yo kunyura mu muryango w’impuhwe, Abafransiskani bashoje urugendo nyobokamana n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Padiri Narcisse muri chapelle y’Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima.
Amafoto
Byateguwe na HABIMANA Alexis,
Umugaragu wa Fraternite St Leon ya OFS Paruwasi Ruhengeri