IKORANIRO RYA KABIRI RY’UKARISTIYA KU RWEGO RW’IGIHUGU
Muri iyi Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Yezu Kristu yigize umuntu , n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, mu gihugu cyacu habaye Ikoraniro ry’Ukaristiya rya kabiri ku rwego rw’igihugu, ryabereye muri Diyosezi ya Butare kuva ku itariki ya 04 kugeza ku ya 08/12/2024. Iri koraniro rije rikurikira iryaberege muri Arikidiyosezi ya Kigali mu 2021. Rikaba rero ari irya kabiri mu Rwanda mu gihe ku rwego rw’isi rigeze ku nshuro ya 53, iriheruka ryabereye I Quito mu gihugu cya Equateur,kuva ku ya 08 kugeza ku ya15 Nzeli uyu mwaka.
Ibyaranze Ikoraniro ry’Ukaristiya rya kabiri mu Rwanda.
1.Ryitabiriwe n’ingeri zinyuranye z’abantu: Abepisikopi bose bo mu Rwanda, Abapadiri,Abiyeguriye Imana n’Abalayiki baturutse muri Diyosezi zose z’igihugu.
2.Amasengesho aherekeza umunsi avugiwe hamwe n’abari mu Ikoraniro bose.
3.Igitambo cya MISA
4.Inyigisho n’ibiganiro
5.Ubuhamya bw’abahuye na Yezu mu UKARISITIYA.
6.Gushengerera Yezu mu Ukarisitiya
7.Umutambagiro w’Isakramentu Ritagatifu.
Umunsi wa mbere: ku wa gatatu tariki ya 04/12/2024
Abitabiriye ikoraniro batangiye kugera i Butare kuri Katedrale,,imiryango y’abakristu ba Butare yakereye kwakira abavandimwe b’abashyitsi bakabajyana mu miryango yabo.
Umunsi wa kabiri:ku wa Kane tariki ya 05/12/2024
Umunsi wabanjirijwe n’amasengesho ya mugitondo yayobowe na Nyiricyubahiro Mgr Vincent HAROLIMANA umwepiskopi wa Diyosezi Ruhengeri.Nyuma y’aho Nyiricyubahiro Mgr J.Bosco NTAGUNGIRA,Umwepiskopi wa Butare yahaye ikaze abitabiriye Ikoraniro anabagezaho insanganyatsiko yayo igira iti:’’TURANGAMIRE YEZU MU ISAKARAMENTU RY’UKARISTIYA: SOKO Y’AMIZERO, UBUVANDIMWE N’AMAHORO”
Yibukije abari mu Ikoraniro ko,nk’uko Imana yatungishije Manu umuryango wayo mu butayu,ni ko itungisha Kiliziya Ukaristiya Ntagatifu muri iyi myaka 2025. Ni Yo iyibeshejeho. Iyi nsanganyamatsiko ije isanga iyo Nyirubutungane Papa Fransisiko yahaye Kiliziya ariyo”ABAGENDANA AMIZERO’’.
A.Ikiganiro cya mbere: Ukaristiya soko y’Amizero yacu.
Cyatanzwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinal KAMBANDA. Ukwizera ni ukubaho mu kwemera urukundo rw’Imana.
Ukwizera ni ukubaho gushyizwe mu bikorwa kukayobora umuntu. Muri iyi minsi ukwizera kugenda gukendera ndetse abenshi kwarazimye. (Cyane cyane mu bihugu byateye imbere). Ibi biterwa n’impamvu nyinshi harimo : intambara, ubukene n’inzara, amakimbirane ashingiye ku bintu byinshi bitandukanye….
Twebwe rero abari muri Kristu amizero yacu ari mu Mana. Nko mu gihe cy’umuhengeri kuko ukwemera, kumara ubwoba kandi ukwizera ntigutamaza kuko Urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe.
Ntabwo tugomba kwibaza ngo ejo nzamera nte? Mu Ukaristiya Yezu ari kumwe natwe mu gisa n’Umugati no mu gisa na Divayi bihinduka umubiri n’amaraso bye. Ukaristiya ni indunduro n’isoko y”ubuzima bwa gikristu. Ni inshamake n’izingiro ry’ukwemera kwacu. Ukaristiya ni urukingo rw’urupfu nk’uko Yezu abivuga ati”Urya umubiri wanjye akanywa amaraso yanjye ntateze gupfa.”Yezu yemeye agashinyaguro n’urupfu kandi atananiwe kwirwanaho. Byose kubera Urukundo.Mu Ukaristiya Ntagatifu Imana yashatse kuturemamo umuryango umwe .
Nyiricyubahiro Antoine Karidinal KAMBANDA yatugejejeho ubutumwa bwa Comité mpuzamahanga y’Ikoraniro ry’Ukaristiya:
1.Turi umwe muri Kristu.
2.Ikoraniro ry’Ukaristiya ni ubusabane nyabuzima hamwe na Nyagasani Yezu Kristu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya.
3.Kumenyekanisha no kumva isano y’Ukaristiya ihuza abantu bose
4.Ubusabane na Yezu bwagura ubuvandimwe.
5.Kwiyumva muri Kristu bidufasha kumva ko turi abavandimwe.
6.Turi abana b’umubyeyi umwe twe tukaba abavandimwe.
7.Urupfu rwa Yezu Kristu rwishe urupfu rwacu maze mu Izuka rye atugabira ubugingo.
Ikiganiro cya kabiri cyatanzwe na Nyiricyubahiro Mgr Vincent HAROLIMANA, Umwepisikopi wa Diyosezi Ruhengeri.Yavuze ku mateka y’ Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya ryabereye I Quito muri Equateur kuva le 08 kugeza le 15 Nzeli 2024. Musenyeri yagarutse ku mateka y’ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya kuva ryatangira kugeza ubu. Yavuze ku byaranze Ikoraniro ry’Ukaristiya ryabereye i Quito nk’umuntu wari uhibereye; ibyo amakoraniro y’Ukarisitiya atubwiriza,Ibikwiye kuturanga nk’abemera Yezu mu UKARISITIYA , ibyo Ukarisitiya ubwayo itubwiriza nko gukunda no kubana neza na bose ….;hanyuma avuga no kuri iri Koraniro ryo mu Rwanda.
1.Amakoraniro y’Ukaristiya kuva mu ntangiriro kugeza ubu.
Igitekerezo cyavuye ku mufaransakazi Emilia wabayeho..1834 yitaba Imana mu 1910. Icyo gihe ku isi hari imyumvire yo kuhigika Imana, na Kiliziya yibasiwe cyane. Iyo myumvire n’imikorere byari bifite ingaruka nyinshi mu buzima n’imibanire y’abantu muri rusange. Ikoraniro ry’Ukaristiya ni igihe cyihariye abantu bahura bagasenga mbere na mbere, bigishwa na Yezu ubwe; bakazirikana ku mwanya ukomeye w’Ukarisitiya mu buzima bw’umukristu n’ubwa Kiliziya. Igitekerezo cya Emilia cyahise cyakirwa neza n’ibyiciro binyuranye by’abakristu , Papa LEON wa 13 abiha umugisha maze Ikoraniro rya mbere ribera i Lille mu Bufaransa mu mwaka wa 1881 rifite Insanganyamatsiko igira iti “Ukaristiya ikiza isi (Eucharistie sauve le monde”). Ryahuje ibihugu 8 by’i Burayi ku buryo butunguranye bityo rihita ryitwa “MPUZAMAHANGA”.Guhera ubwo amakoraniro yatangiye guhimbazwa mu bihugu bitandukanye ku migabane y’isi. Afurika igeze ku rya kabiri: irya mbere ryabereye i Cartage muri Etiyopiya mu 1930, irya kabiri ribera i Naïrobi mu 1985. Nyiricyubahiro Musenyeri yavuze kandi no ku bintu bitagomba kubura mu ikoraniro ry’Ukaristiya:
- Isengesho riherekeza umunsi
2.Twese twiyigishirizwa na Yezu.
3.Misa ni umutima w’Ikoraniro.
4.Ibiganiro bivomwa mu byanditswe bitagatifu,uruhererekane Kiliziya,Inyigisho za Kiliziya.
5.Ubuhamya.
6.Penetensiya.
7.Gushengerera.
8.Umutambagiro muremure w’Ukaristiya.
Avuga ku Ikoraniro ry’Ukaristiya ry’i Quito,Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yavuze ko Ikoraniro ryabaye mu gihe i Quito bizihizaga imyaka150 icyo gihugu gituwe Umutima Mutagatifu wa Yezu.Insanganyamatsiko yari”Ukaristiya isoko y’ubuvandimwe “. Kuri twe abakristu, Ubuvandimwe si ( amahitamo,ahubwo ni inshingano(Ni mu nyigisho yatanzwe n’intumwa ya Papa muri iryo koraniro). Ibikomere by’isi byatewe n’uko isi yabuze ubuvandimwe.
Mu bikwiye kuturanga nk’abemera Kristu twavuga nko: Guhuza ubuzima bwacu n’ubwa Yezu; Kugaragaza Yezu (ibikorwa by’urukundo); Kureba aho Yezu ari no kumuramya igihe winjiye mu Kiliziya; Guhazwa Yezu mu kwemera no mu mutuzo; Kubonera Yezu umwanya wo kumushengerera; Urukundo rurenga imipaka; Ubwitange n’ubutwari . Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA yakomeje avuga ko abantu bagomba kugaruka ku buvandimwe barangamiye Kristu Soko y’amizero ubuvandimwe n’amahoro.
Kuri uwo munsi kandi Mgr JMV Nganizi ,igisonga cy’Umwepisikopi wa BUTARE,wari warajyanye na Nyiricyubahiro Mgr Visenti HAROLIMANA i QUITO,na we yatanze ubuhamya ku byo yiboneye aho ngaho harimo ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye ndetse n’abitwa “abastari”ibyo bikagaraza ko YEZU yiyereka abantu bose.
Umunsi wa gatatu:ku wa gatanu le 06/12
Amasengesho ya mugitondo yayobowe na Nyiricyubahiro Myr Papias MUSENGAMANA, Umwepiskopi wa Byumba.
Ikiganiro cy’uwo munsi cyatanzwe na Nyiricyubahiro Myr Edouard SINAYOBYE Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu: Turangamire Kristu soko y’ubuvandimwe bwacu.
Iki kiganiro yakigabanijemo ibice bine:
1.Yezu atumira ikoraniro ngo baturire hamwe Ukaristiya akabanza kubagabira Roho Mutagatifu .
2.Yezu Kristu, umutoza w’ubuvandimwe
3.Yezu duhabwa aturemamo ubuvandimwe
4.Ukaristiya itugira abahamya b’ubuvandimwe.
Twese twifuza kuba mu muryango udukunze uduha agaciro, utubabarira, kandi ukaduha agaciro. Dufite inyota y’ubuvandimwe. Iyo twisuzumye tutihenze, usanga natwe twigiramo inzangano, irondakoko, intambara,…Dukeneye iyogezabutumwa y’umusamaritani w’impuhwe.
Habaye umwanya wo gusangiza abakristu bari mu maparuwasi yegereye Paroisse Cathedrale ya Butare ku ngabire z’Ikoraniro ry’Ukaristiya haturwa igitambo cy’Ukaristiya .
Umunsi wa Kane: Ku wa gatandatu le 07/12/2024
Abari mu Ikoraniro bose bahuriye muri Paroisse ya RANGO. Ni ho bavugiye amasengesho ya mugitondo,yakurikiwe na Misa Ntagatifu yasojwe no gutambagiza Isakaramentu Ritagatifu kuva aho i Rango,rinyura muri Paroisse ya Mutagatifu Dominiko ya Kaminuza y’u Rwanda. Umutambagiro wasorejwe muri Katedrali ya Butare. Ni umutambigiro waranzwe n’ibyishimo byinshi ,urukundo n’icyubahiro abawitabiriye bari bafite Isakaramentu Ritagatifu . Nyuma ya saa sita hatanzwe ikiganiro”Ukaristiya Soko y’amahoro” twagejejweho na Nyiricyubahiro Myr Philippe RUKAMBA, Umwepiskopi wa BUTARE uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Intambara n’imidugararo bikomoka kuri sekibi.Yibanze ku ngingo zikurikira:
Ukaristiya iduha amahoro ku buryo butatu bw’ingenzi:
- Ukaristiya ituma tugira amahoro y’Imana.
- Ukaristiya ituma tugira amahoro mu mitima yacu
- Ukaristiya ituma tugirana amahoro n’abavandimwe ndetse n’ibidukikije .
Umunsi wa gatanu: ku wa 08/12
Gahunda zatangiye saa mbiri n’amasengesho ya mugitondo ,akurikirwa n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Myr Vincent HAROLIMANA Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri n’abandi bepiskopi, iririmbwa n’Abafaratiri bo mu iseminari nkuru NYAKIBANDA. Ni umunsi waranzwe no gushimira Imana ndetse n’abantu bose banyuranye bagize uruhare kugira ngo iri koraniro ry’Ukarisitiya rigende neza.
Muri iri Koraniro kandi hasomwe ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yohereje Abakristu bo mu RWANDA, abunyujije kuri Nyiricyubahiro Mgr Visenti HAROLIMANA , Umwepiskopi wa RUHENGERI akaba n’intumwa yihariye y’inama y’Abepiskopi b’Urwanda(CEPR) mu byerekeye Ikoraniro ry’Ukarisitiya. Muri iyi baruwa Papa Fransisko yagaragaje ko yifatanyije n’abanyarwanda mu byishimo byo guhimbaza iyi Yubile y’impurirane kandi ko ashimira Imana yahaye Kiliziya umwanya mwiza wo Guhimbaza Ukarisitiya ‘Yo pfundo ry’Ubuzima bw’umukristu, ikaba n’ikimenyetso cy’urukundo rwa Kristu mu bantu.Yashishikariza abantu bose kuba “Abamisiyoneri b’Ukaristiya, soko y’ubuvandimwe ,ibyo bigatuma umuco w’urukundo n’amahoro usagamba. Agaruka ku nsangamatsiko y’iri huriro, Papa yavuze ko abanyarwanda bakwiye gutekereza ku bwumvikane n’ubusabane ari na byo ubuzima bwose bwa gikristu bwubakiyeho, bikaba kandi ikimenyetso cy’urukundo rwa Kristu mu bantu. Ibyo bikaba bisaba ubwitange bwa buri wese kugira ngo hubakwe umuco w’urukundo n’amahoro. Arasaba kandi abakristu bose gusubira kuri Kristu We Mugati muzima no gufasha buri wese ubayeho mu bukene.Yahamagariye abakristu bose gushingira amazero yabo ku Mana imwe nk’abantu bibumbiye mu muryango umwe hatitawe ku bidutanya. Muri yi baruwa Papa asoza ashishikariza Kiliziya kubaho nk’umuryango aho kubaho mu bwigunge.
“Yezu Kristu duhabwa muri Ukarisitiya natubere isoko y’ubuzima buvuguruye. Roho Mutagatifu atumurikire kandi adukomeze mu nzira y’amizero.’’
Hatangajwe kandi ko Ikoraniro rya gatatu rizabera muri Diyosezi ya Ruhengeri mu 2028.
Byakusanyijwe na Mme Jeanne d’Arcs NYIRANZARORA afatanyije na Mme Monique NYIRAKANYANA, abakristu ba Paruwasi catedrali ya Ruhengeri.