UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA UTASAMANYWE ICYAHA, WARIZIHIJWE
Umunsi wa Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha ubusanzwe tuwizihiza kuwa 8 Ukuboza, ariko muri uyu mwaka iyo tariki yahuye n’icyumweru cya 2 cy’Adventi, wimurirwa kuwa mbere, le 9 Ukuboza 2024. Umunsi watangijwe n’Isengesho rya Rozali izirikanye i saa 9h00 za mu gitondo, nyuma yaho, Sr. Petronille NIYOMAHORO, umubikira wo mu muryango w’Abenebikira aduha inyigisho ijyanye n’inkomoko y’umunsi mukuru wa Bikira Mariya utasamanywe icyaha.
Ubutarasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya, ni rimwe mu mahamwe ane (4), Kiliziya yemera kuri Bikira Mariya, yigisha kandi yizihiza kuri Bikiramaliya, ariyo:
- Marie mère de Dieu (Nyina w’Imana),
- Marie conçue sans péché (Utasamanywe icyaha)
- Marie vierge (Isugi iteka),
- Assomption de Marie (Yajyanwe mu ijuru).
Bikira mariya yobonekeye mutagatifu Bernadette Soubiru, i Lourdes, maze Bernadette aramubaza ati “Mubyeyi ko uri mwiza, uri nde?” maze Bikira mariya, aramusubiza ati: “Ndi Utasamanywe icyaha”. Hari mu mwaka w’1858.
Umubikira yanadusangije n’ubutumwa bwa Lourdes, aho yadusabye ko tugomba gusenga nk’uko Kiliziya ibidusaba kandi ko isengesho rigomba kuduhindura, tugomba gukunda Kiliziya, amakosa cg ibyaha by’abavandimwe cg abihayimana bitakatugushije. Tugire umutima ukeye, usukuye, wihana, wibuka batisimu twahawe. Twemere izuka kuko iwacu h’ukuri ari mu ijuru. Duterwe ishema no kuba turi muri Kiliziya, ntagatifu, itunganye kandi ishingiye ku ntumwa. Imana yatoye Bikira mariya, imutegura kuva kera na kare. Twiyambaze Bikira Mariya Utasamanywe icyaha.
Rozali n’inyigisho byabereye ku Ngoro ya Bikira mariya Umwamikazi wa Fatima , nyuma tuzamuka mu mutambagiro turi kumwe n’ishusho y’Umubyeyi Bikira mariya, tugana mu Kiliziya mu gitambo cya Misa, aricyo cyashoje umwiherero. Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima afatanije na Padiri Félicien NSENGIYUMVA, Omoniye w’Abamariyali muri Diyosezi ya Ruhengeri. Padiri yagarutse ku mpamvu y’umunsi, anadusaba gukunda no gukundisha abandi kwiyambaza Bikira mariya Utasamanywe icyaha.
NSANZIMFURA Théoneste
Umukristu wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri