Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri yizihije umunsi mukuru

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuwa 13 Ukwakira, ubusanzwe Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’isozwa ry’mabonekerwa y’abana batatu i Fatima. Guhimbaza itariki 13 Gicurasi n’iya 13 Ukwakira,  bikaba bimaze kuba umuco muri Diyosezi ya Ruhengeri yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Umwepiskopi wa Ruhengeri mu bushishozi bwe, yasanze paruwasi Katedrali yararagijwe uwo Mubyeyi by’umwihariko, ihora yakira indi minsi mikuru ya diyosezi ihabera ariko  yo ntigire  umwanya wihariye wo kwishimira uwo Mubyeyi yaragijwe, bagasubiza amaso inyuma ku butumwa bakora bagashimira Imana. Ni iyo mpamvu, Umwepiskopi yahitiyemo paruwasi Katedrali ya Ruhengeri  itariki 13 Ukwakira ngo ibe umwihariko wabo. Ni ku nshuro ya kabiri  Paruwasi ya Ruhengeri ihimbaje umunsi mukuru wayo mu buryo bw’umwihariko.

Uyu munsi mukuru watangiye ku mugoroba w’itariki 12 ukwakira 2023, gahunda zose zabimburiwe n’isengesho ry’impuhwe z’Imana ndetse na Rozari Ntagatifu ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri. Nyuma habaye Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Padiri Mukuru wa paruwasi Katedrali ya Ruhengeri Visenti TWIZEYIMANA akikijwe n’abasaseridoti bagenzi be  babana. Hari abakristu benshi n’amakorali yose akorera ubutumwa bwayo muri paruwasi katedrali ya Ruhengeri yasusurukije liturujiya y ‘uwo munsi.

Ku munsi nyirizina , kuwa 13 Ukwakira 2023, gahunda y’umunsi yabimburiwe n’umutambagiro w’abakristu bahetse ishusho ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu byishimo n’indirimbo z’urwunge, berekeza ku rubuga rw’Ingoro yeguriwe uwo Mubyeyi. Muri abo bakristu benshi bari bitabiriye uwo munsi mukuru harimo amatsinda menshi n’ibigo binyuranye bose biragije Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Bahageze bahavugiye ishapure bahabwa inyigisho n’umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, Padiri Ernest NZAMWITAKUZE. Inyigisho  yakurikiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti  HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Ubutumwa bwose bwatanzwe bwari bujyanjye n’uyu munsi, bwagendaga bugarukaga ku ibonekerwa rya nyuma ry’abana batatu b’i Fatima Fransisko, Yasinta na Lusiya n’ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yahatangiye, ari na bwo bubwirwa abantu bo muri iki gihe turimo.  Aho, Umubyeyi Bikira Mariya Mariya yasobanuruye abana ko ari Umwamikazi wa Rozari, bikanahura neza n’ukwezi kw’Ukwakira ari ko kwezi kwa Rozari.

Mu nyigisho ye, Umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ku butoni  by’Umubyeyi Bikira Mariya n’umwanya ukomeye afite ku Mana no kubantu, urukundo rwe rwa kibyeyi,  ubuvugizi bwe ndetse n’ubutumwa bw’ihumure  n’amizero azanira bene muntu.  Umubyeyi Imana yahitiyemo ubwayo ngo azabyare Jambo umwana wayo n’umucunguzi wacu. Yagarutse no ku mabonekerwa y’i Fatima muri Portugali, agereranya ibihe isi yarimo icyo gihe mu ntambara ya 1 y’isi n’ingaruka zayo abisanisha  n’ibihe turimo ubu. Ni ibihe by’imidugararo, intambara, ibigeragezo, inzara, indwara z’ibyorezo, ubuhakanyi, ubugizi bwa nabi ndengakamere, guha ijambo sekibi na ibigirwanama bintu n’ibindi. Muri izo ngorane zose Bikira Mariya ni We uzana ubutumwa bw’ihumure kandi agatanga inzira yo kugera ku mahoro nyakuri. Iyo nta yindi ni isengesho rijyana no kwihana, kwibabaza no guhinduka, isengesho  rivuye ku mutima wicuza kandi wiyoroshya. Ni isengesho rijyana no gucika ku cyaha no guharanira ubutungane. Uko Bikira Mariya yabisabye abana yabonekeye yasabye ko bavuga ishapule/rozari akaba ari yo ntwaro izafasha gutsinda umwanzi Sekibi intambara zigahosha bakagira amahoro. Yakomeje asobanura ubukungu buhishe muri Rozari, avuga ko Rozari ntagatifu isengesho riherekeza abantu mu buzima no mu butumwa, ikaba isengesho ryuzuye rikiza kandi rihashya Sekibi; aho umuntu azirikana amagambo Imana  yabwiye Bikira Mariya ibigirishije Malayika, ridufasha kuzirikana amabanga y’ugucungurwa kwacu. Yasabye buri wese gufata icyifuzo cya Bikira Mariya akakigira icye, akibaza icyo akeneye kuri Bikira Mariya kandi agaharanira kubahiriza icyifuzo cye.

Misa ihumuje, araritswe na Padiri mukuru, umukristu uhagarariye abandi, yagaragaje mu nshamake ibikorwa paruwasi Katedrali ya Ruhengeri yagezeho mu ikenurabushyo bikurikije inkigi eshanu z’icyerekezo cya diyosezi.

Mu ijambo rye, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yifurije Umunsi mwiza abakristu ba paruwasi Katedrali ya Ruhengeri n’abasaseridoti babafasha, n’uburyo bose bitabiriye urugendo nyobokamana,  agaruka no ku mpamvu yatumye uyu munsi ugira iriya sura yihariye.  Yongeye no kwibutsa ko uyu munsi uhimbajwe i Roma hari kubera sinodi y’Abepiskopi igamije gufasha abakristu kurushaho kugendera hamwe mu bumwe mu bufatanye no mu butumwa, anasabasaba kuyisabira.

Amaze kubashimira  ibikorwa byose  bagezeho mu ikenurabushyo. Yagaragaje n’ibyifuzo bijyana  no kugendera hamwe nta n’umwe uhejwe :

  1. Bitewe n’imiterere ya paruwasi Katedrali , icyicaro cy’Umwepiskopi, iri mu mujyi, ikagira abakristu banyuranye, abaho n’abava hirya no hino, yifuje ko ubutumwa bwarushaho kunozwa. Hakongerwa ingufu kuri misa zihabwa abavuga izindi ndimi (igifaransa n’icyongereza), aho kuvuga abakristu bavuga ururimi uru n’uru, bakaba  abakristu biyumva nka « kominote ivuga ururimi  runaka », ariko hakabaho n’abakristu bafata iya mbere bakigaragaza kugira ngo bashishikarize cyangwa bararike n’abandi bababwira ko hari uburyo Kiliziya iteganya bwo kurushaho kubegera.
  2. Guha ingufu imiryango remezo ku buryo bamwe bakwigira ku bandi, ikareka kuba aho batangira ibyemezo by’amasakaramentu ahubwo aho abantu babaho bumva neza ubuzima bwa ubukristu mu buryo bufatika, maze imbaraga zubaka ubukristu zikazamuka ziturutse mu miryango-remezo.
  3. Guha umyanya wihariya abalayiki mu butumwa bwa Kiliziya
  4. Gukomeza guha ingufu ibikorwa bijyanye no kwegera abakristu harimo gufatanya kugira ngo paruwasi ya Musanze na Nyamugari zigeze kure zubakwa zuzure ndetse n’iziteganywa nka Paruwasi ya Karuganda na Nkumba na zo zizubakwe, hazaboneke ibimenyetso bifatika bya yubile ziteganyijwe mu myaka : iy’imyaka 2025 y’icungurwa rya bene muntu n’imyaka125 Ivanjiri igeze mu rwanda.
  5. Yararikiye kandi abakristu kongera imbaraga mu kunoza imikorere n’imikoranire mu butumwa bita ku bana n’urubyiruko muri uyu mwaka w’ikenurabushyo 2023-2024.

Mu bari bitabiriye uyu munsi mukuru, hari Radiyo Mariya Rwanda yari ihagarariwe na  Padiri Ephrem SENANI  Umuyobozi wayo waje aherekejwe na Madame Vestina Uwamariya ku buhanga bw’ibyuma na Bwana Vincent de Paul NTABANGANYIMANA.  Baje gushyigikira Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, yabaye n’indashyikirwa mu yandi maparuwasi yo mu Rwanda mu gutera inkunga Radiyo Mariya Rwanda ndetse no kwishimira muri rusange ko Radiyo Mariya Rwanda isigaye yumvikana neza muri diyosezi yose.

Uyu munsi kandi waranzwe kandi gutanga ibihembo ku miryangoremezo yahize indi mu mikorere myiza bagendeye ku isuzumabikorwa ryari ryateganyijwe mu rwego rwo gufasha abakristu gushinga imizi mu bukristu. Imiryangoremezo yahize indi muri buri centrale yahawe Bibiliya Ntagatifu, naho uwahize indi muri paruwasi yose ya Katedrali wahawe igikombe cy’ishimwe.

Sr Mariya Donatila NYIRAHABIMANA

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *