ABANA N’URUBYIRUKO BARI MU IHURIRO INSHUTI ZA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI WA FATIMA BAKOZE UMWIHERERO
Kuwa gatandatu tariki 22 Kanama 2026, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’isi n’ijuru, ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima habereye umwiherero w’abana n’urubyiruko bo mu Ihuriro Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ( Fraternité Notre Dame de Fatima) ryo muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Ni umwiherero witabiriwe n’abana ndetse n’urubyiruko basaga 40, bakaba barahawe inyigisho ku Ihuriro, amabonekerwa y’i Fatima, n’ibindi.
Mu nyigisho bahawe n’umuyobozi w’Ihuriro Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima Visenti HAKIZIMANA, yagarutse ku mpamvu Ihuriro ryavutse, abasaba gushinga imizi muri Kristu. Yasobanuye ko kuba inshuti ya Bikira Mariya bijyana no gukunda isengesho, cyane cyane Rozari Ntagatifu, ndetse yibutsa ko Umubyeyi Bikira Mariya akunda abana cyane n’urubyiruko nk’uko byagiye bigaragara aho yagiye abonekera hatandukanye. Yabibukije ko abana bakwiye gushimira Imana babinyujije ku Mubyeyi Bikira Mariya, bityo bakamubera abahamya bashize amanga

Mu kugaruka ku izina ry’Inshuti z’Umubyeyi Bikira Mariya, Mama Mariya Donatille NYIRAHABIMANA, umubikira mu muryango w’ABENEBIKIRA yasobanuriye abana kuba inshuti ya Bikira Mariya icyo ari cyo, aberekera urugero ku bucuti busanzwe bamwe mu bana bari aho bafitanye n’uburyo babugaragarizanya, mu kuganira, mu gusurana, mu gukina, kugendana kenshi, guhishirana udukosa, gukunda, icyo inshuti ye ikunda, ndetse ababwira ko na Bikira Mariya ari inshuti y’abana cyane muri ubwo buryo kandi ko yabigaragaje ahenshi yabonekeye. Urugero, i Fatima, i Kibeho, i Lourdes n’ahandi. Mama Donatille yakomeje abwira abana n’urubyiruko ko Bikira Mariya yifuza ko bamufasha gusabira amahoro isi ngo intambara, amakimbirane, ibyaha biriho kuri iki gihe, bihagarare nk’uko yabisabye abana b’i Fatima bakabikora, kandi koko ikibi cyarahagaze. Yashishikarije abana kwemerera Bikira Mariya kumubera inshuti nziza badacika intege no kumufasha gukandagira shitani akoreresheje akaririmbo yabigishije.
Hamwe n’abana, batahanye umugambi wo kugira ishusho ya Bikira Mariya iwabo kandi bakajya bavuga buri munsi Ndakuramutsa Mariya eshatu, ibyo bikaba uburyo bwo kumuhora hafi no kumuganiriza nk’inshuti yabo no kumufasha gusabira isi amahoro.

Asobanurira abitabiriye umwiherero amabonekerwa y’i Fatima, Padiri Ernest NZAMWITAKUZE umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, akaba na Omoniye w’Ihuriro
Inshuti za Bikira Mariya, yifashishije Ijambo ry’Imana: “Muzabe intungane, nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” (Mt 5,48), yasobanuye ko Umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye abana bato batatu ari bo: Fransisko, Yasenta na Lusiya, kandi ko bari mu kigero nk’icy’abana bo mu Ihuriro Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, bityo ko na bo bashobora kuba intungane ku kigero cy’abana b’i Fatima muri Portugal. Yifashishije amagambo ya Mutagatifu Agusitini ari mu rurimi rw’ikilatini: “ Si isti et istae, non cur non ego”?, ‘’ Niba bariya barabishoboye kuki njye ntabishobora?”, Padiri yasobanuye ko niba bariya bana b’i Fatima barabaye abatagatifu bafite imyaka 10, 11… ni uko natwe abana b’ikigero cyabo twaba abatagatifu bigashoboka.
Inyigisho yatanzwe mu Misa isoza uyu mwiherero, Padiri yongeye gushimangira amagambo ya Mutagatifu Agusitini: “ Niba bariya barabishoboye kuki njye ntabishobora?”, agaruka no ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’isi n’ijuru twahimbazaga uwo munsi, ndetse ashishikariza kumenya iminsi mikuru y’ingenzi ya Bikira Mariya. Yasabye abana ko bakwihatira gukunda Umubyeyi Bikira Mariya, akababera Umwamikazi w;ubuzima bwabo, bakamutura ababyeyi n’abavandimwe babo. Umwiherero wasojwe n’ubusabane 14h30’.

Umwanditsi: Visenti HAKIZIMANA