Twiteguye kwakira ingabire za Roho Mutagatifu

Sangiza abandi iyi nkuru

Ku munsi mukuru wa Pentekosti duhimbaza, umunsi mukuru wa Roho Mutagatifu amanukira ku Ntumwa nkuko Yezu yari yarabibasezeranyije. Yezu ati: “Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, kandi abibutse n`ibyo nababwiye byose.” (Yh 14, 25- 26) Uwo Roho Mutagatifu igihe cyarageze, abigishwa ba Yezu baramuhabwa. “Umunsi wa Pentekosti uragera, bose bakaba bakoraniya hamwe, ako kanya, umuriri umeze nk`incubi y`umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n`iz`umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga”. (Int 2, 1-4) Kuva icyo igihe abigishwa ba Yezu bashize amanga batangira kwamamaza Inkuru nziza nta bwoba, bakwira mu mpande zose z`isi nkuko Yezu yari yarabibahayemo ubutumwa agira ati: “Nimujye mu isi hose mwamamaze Inkuru nziza.”

Roho Mutagatifu atumarira iki?

Gatigisimu ya Kiliziya itubwira mu magambo make akamaro ka Roho Mutagatifu igira iti: “Roho mutagatifu udutuyemo, atuma tugira ubugingo bw`Imana, akatubera urumuri rutwumvisha neza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, kandi akaduha imbaraga zo kuyikurikiza twishimye”. Roho Mutagatifu rero ni we uyobora Kiliziya, ni we utubwiriza gukora ibinyura Imana nkuko Pawulo Mutagatifu abivuga “ntawavuga ngo Imana ni Data atabibwirije na Roho Mutagatifu.” Roho Mutagatifu ni we utuma tubaho tunyuze Imana kuko udashobora kubaho mu butungane utayobowe nawe. Roho Mutagatifu adutera imbaraga agatuma twima amatwi umushukanyi, uhora ashaka kudutandukanya n`Imana, agira ngo adukoreshe ugushaka kwe tubeho mu cyaha no mu ngaruka zacyo. Ntushobora gutinyuka gukora igikorwa cy`urukundo utayobowe na Roho Mutagatifu utubwiriza gukora ibinyura Imana, ni Roho Mutagatifu udushoboza, tugatinyuka no gukora ibyo ku bw`umubiri tutashoboraga gukora. Roho w`Imana ni we ushobora gutuma umuntu atinyuka kuba umuhamya wa Yezu Kristu, urugero nko kwiyegurira Imana. Roho Mutagatifu niwe utuma tubona ukuboko kw`Imana mu buzima bwacu.

Ibimenyetso byo kuyoborwa na Roho Mutagatifu biragaragara, kandi umuntu uyobowe na Roho Mutagatifu ntiyihishira, ubuzima bwe burabigaragaza. Uzasanga arangwa n`ubutwari aho ari hose agaharanira gukora icyiza aho ari hose. Uwo muntu usanga ahorana inyota yo kumenya Imana, agaragaza ukwemera kutajegajega, uwo muntu akunda isengesho rikaba ubuzima muri we. Umuntu kandi uyobowe na Roho Mutagatifu akunda Kiliziya akanayitangira.

Ingabire 7 za Roho Mutagatifu:

Ingabire za Roho Mutagatifu zituma tuba abayoboke b`Imana, zikatuyobora mu gikorwa cyo kwitagatifuza kugira gno ubuzima bwacu buhore bufite icyanga kandi bufite icyerekezo gihamye. Ingabire za Roho Mutagatifu kandi zidufasha guhora twivugurura mu bukristu bwacu bityo tukaba abantu bashya, babayeho bafite Imana.

  1. Ingabire y`Ubuhanga.

Ubuhanga nyakuri ni ukumenya Imana, ingabire y`ubuhanga rero iduha gucengera amabanga y`Imana, tukaryoherwa n`ibyiza byayo, tugahora dufite inyota yo kuyimenya no kumenya ibyitwifuzaho byose kugira ngo tuzagire ubugingo bw`iteka.

  1. Ingabire y`ubushishozi

Ingabire y`ubushishozi ni ingabire idutera gushishoza tugasobanukirwa n`ibijyanye n`ukwemera kwacu. Iyi ngabire ituma dusobanukirwa n`ijambo ry`Imana rituma tumenya Imana by`ukuri no kuyikunda kuruta byose. Roho Mutagatifu aguha gusobanukirwa kurushaho icyo Yezu adushakaho n`icyo atwigisha muri Kiliziya ye muri iki gihe. Iduha kandi gucengera ibintu tukareba kure, tukareba hirya y`ibigaragara tukamenya ukuri bishushanya. Ingabire y`ubushishozi idufungurira kwakirana nk`abana b`Imana, igatuma turenga imbibi nk`iz`amoko, idini, akazi, ubwenge, ubukungu, n`ibindi. Muri make ingabire y`ubushishozi ituma tureba kure tukunga ubumwe nk`abamenye ivanjiri.

  1. Ingabire y`ubujyanama

Ingabire y`ubujyanama iduha kwinjira mu gushaka kw`Imana. Roho Mutagatifu adufasha kwiyobora mu buzima no gufata ibyemezo biboneye kandi bifite akamaro mu buzima bwacu bwa gikristu. Iyi ngabire iduha kandi kurangwa n`ubushishozi ku bitureba no kubireba abandi.

  1. Ingabire y`ubudacogora

Ingabire y`ubudacogora yuzuza ingabire y`ubuhanga, ingabire y`ubushishozi n`ingabire y`ubujyanama. Icyo Imana idushakaho ni ugushyira mu bikorwa ugushaka kwayo. Ngo burya hari abantu benshi bashobora kuba bari mu muriro w`iteka kandi igihe bari bakiri ku isi bari bafite imigambi myiza batigeze bashyira mu bikorwa. Roho Mutagatifu rero aduha imbaraga zo gukora ugushaka kw`Imana kugeza ku ndunduro. Ni we uduha gutsinda inzitizi ziduturukaho cyangwa zigaturuka ku bandi no ku bintu bitandukanye. Muri make Roho Mutagatifu atuma dufata umugambi kandi tukawushira mu bikorwa.

  1. Ingabire y`ubumenyi.

Ingabire y`ubumenyi ituma tumenya icyo tugomba gukora n`igihe ngobwa cyo kugikorera, icyo ngomba kuvuga n`igihe cyo kukivugira,…Roho Mutagatifu aduha kumenya umwanya w`Imana mu buzima bwacu, no muri iyi si yacu, tukamenya mu by`ukuri aho ubuzima bwacu bwerekeza n`icyo bugamije.

  1. Ingabire y`ubusabane ku Mana.

Ingabire y`ubusabane ku Mana iduha kugira imyifatire ikwiye, mbese tukamera nk`abana bakunzwe imbere y`Imana, Umubyeyi wacu udukunda byahebuje. Ikaduha kuvuga tuti “Dawe” tubikuye ku mutima. (Rm 8, 15)

  1. Ingabire y`icyubahiro cya Nyagasani:

Ingabire y`icyubahiro cya Nyagasani si iyo kugirira ubwoba Imana ahubwo ni yo ituma dutangarira ubuhangange bw`Imana bikadutera kuyisingiza, kuyiramya no kuyubaha uko bikwiye. Iyi ngabire ituma tugendera kure ibinyuranye n`ugushaka kw`Imana, tugaharanira kwirwanyamo ibitayinogera.

Imbuto za Roho Mutagatifu:

 Abamenye Yezu Kristu Roho Mutagatifu azabaha kwera imbuto zimukomokaho mbese muri make azabaha kwera imbuto z`ubukristu, anabayobore mu gikorwa cyo kwamagana muri bo  ibikorwa by`umubiri nkuko Pawulo Mutagatifu abitubwira mu ibaruwa yandikiye Abanyagalati  5, 18- 25 : “ None rero, niba muyoborwa na Roho ntabwo mukigengwa n`amategeko. Ibikorwa by`umubiri birigaragaza: ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganyi, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo, n`ibindi nk`ibyo. Ndababuriye nk`uko nigeze kubibabwira: abakora bene ibyo ntamurage bazahabwa mu Bwami bw`Imana. Naho imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, Ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata. Nta tegeko ribuza imigirire nk`iyo. Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n`ingeso mbi ndetse n`irari. Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho.

  1. Urukundo:

 Urukundo ni imbuto ikomeye igomba kuranga abemera Kristu. Urwo rukundo ni rwo Yezu yaraze abigishwa be ababwira ati: “Nimugume mu rukundo rwanjye”, akongera ati: “uko Data yankunze niko nanjye nabakunze, nimwubaha amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye nkuko nanjye nubaha amategeko ya Data maze nkaguma mu rukundo rwe”. (Yh 15, 9-10), Roho Mutagatifu  rero  akora murimo ukomeye wo kutwibutsa abakristu  gukunda Imana no gukunda bagenzi babo, akababwiriza gukurikiza amategeko y`Imana. Ni byo koko ukunda aba yarabyawe n`Imana. Urwo rukundo Yezu yararutweretse yemera kudupfira ku musaraba na twe duhamagariwe gukunda bagenzi bacu kuko ntawavuga ko akunda Imana itabonesha amaso igihe yanga umuvandimwe we. Yezu ati: “icyo bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni urukundo muzaba mufitanye.” Mutagatifu Agustini ati: “ Kunda maze ukore icyo ushaka.”

Pawulo mukumvikanisha ko urukundo ari indorerwamo y`indi migenzo myiza yose, yavuze ko urukundo ruruta byose kandi ko ufite urukundo n`ibindi byose byizana. Agira ati: “N`aho navuga ingabire y`ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n`ubumenyi rwose;  n`aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ndafite urukundo, ntacyo mba ndi cyo. N`aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n`aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye. Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n`ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose.  Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se? Buzashira. Indimi se? Zizaceceka. Ubumenyi se? Buzayoyoka. (1 Kor 13, 2-8)

  1. Ibyishimo:

Pawulo Mutagatifu ati: “nimwishimire muri Nyagasani” Nyagasani atanga iyishimo, anezereza umutima, ibyishimo atanga ni ibyishimo bisendereye, ibyo byishimo ntacyo wabigura, ni impano Imana itanga. Roho Mutagatifu rero ni we uha abayoboke ba Kristu guhorana ibyishimo kabone niyo baba bari mu byago, ibigeragezo cyangwa amakuba.

  1. Amahoro:

 Yezu ni we Mahoro yacu, ntahandi wakura ayo mahoro usibye muri We. Roho Mutagatifu ahora ashaka ko abayoboke ba Kristu bagira ayo mahoro. Uwamwakiriye amenyako amahoro akeneye na mugenzi we ayakeneye bityo akihatira kuba umugabuzi w` amahoro. Bene uwo muntu yirinda gutera impagarara muri bagenzi be, agahora aha buri wese ibimugenewe, ntiyikunda ahubwo aharanira gukunda abandi, kubabarana nabo no kwishimana nabo.

  1. Kwihangana:

Umukristu nyawe arangwa no kwihangana. Nta byacitse muri we kuko amaso ye aba ayahanze Uhoraho Umushobora byose; ahorana ukwizera kuko aba ategereje igisubizo ku Mana. Ntategekwa n`umubiri mu gufata icyemezo kuko aba afite aho avoma imbaraga. Ibimuremerera abyereka wa wundi watubwiye ati: “Nimungane mwese abarushye n`abaremerewe, jye nzabaruhura.” (Mt 11, 28) Roho Mutagatifu rero iyo ngabire arayitanga, ntiwabigeraho utamwemereye ngo akwiyoborere.

  1. Ubuntu n`ubugwaneza:

Yezu mu buzima bwe bwa hano ku isi yaranzwe n`ubuntu, ngo  yagiraga neza aho anyuze hose, ku buryo kimwe mu byamurangaga ari iyo neza yagiraga abantu bose. Roho Mutagatifu nawe ntasiba kutubwiriza no kutwibutsa kugirira abantu bose iyo neza. Umunyarwanda ati gira neza wigendere ejo cyangwa ejobundi izakugarukira.  Niba uri umuyoboke wa Yezu Kristu, Roho Mutagatifu ntazacogora kugutoza kugira ubuntu kandi azakwereka benshi bakeneye ko ubagirira neza.

  1. Ubudahemuka:

 Ubudahemuka ni ingabire abayoborwa na Roho Mutagatifu baronka, abo ngabo ntibagengwa n`umubiri, baharanira kuba inyangamugayo.  Umukristu uyoborwa na Roho Mutagatifu arangwa no kwishiraho akababaro ka mugenzi we bityo akiyumvisha neza ububabare agira iyo ahemukiwe, bikamutera kudahemukira mugenzi we. Dusabe Roho Mutagatifu asendereze kandi avugurure muri benshi ingabire y`ubudahemuka kuko usanga guhemuka byarabaye nk`ibintu bisanzwe, cyangwa se nk`ibintu byemewe. Abakristu bahamagariwe kwirinda guhemukira Imana mu masezerano bayigirira, kwirinda guhemukira bagenzi babo mu byo bumvikanye. Roho Mutagatifu nakwize ubudahemuka mu bashakanye, yongere ubudahemuka mu nshuti no mu bavandimwe.

  1. Imico myiza:

Iyi si ikeneye abantu b`imico myiza. Abantu b`imico myiza bigisha abandi batavuze ku buryo abantu babareberaho iyo mico myiza. Roho Mutagatifu rero ni We uha abayoboke ba Yezu Kristu ingabire yo kugira imico myiza.

  1. Kumenya kwifata:

Umukristu ntabwo ari “Bavugirije”, ntiyigira “Nyirandabizi”cyangwa “Bamenya” Ayobowe n`ubushishozi agerageza kumenya igikwiye kandi akagerageza kugikora. Bene uwo, ayobowe na Roho Mutagatifu atsinda irari ry`umubiri n`iry`iby`isi maze akararikira ibimufitiye akamaro. Amenya kuvuga oya imbere y`ibitamufitiye akamaro byose.

Wabwirwa niki ko uyobowe na Roho Mutagatifu?

Hari ibintu byinshi bigaragaza ko umuntu ayobowe na Roho Mutagatifu ndetse uwashaka yavuga ko aragwa n`imbuto za Roho Mutagatifu twarondoye haruguru. Ariko hari ibindi bintu by`ingenzi bimugaragaraho.

  1. Kumva ko Yezu amahagije:

Umuntu uyoborwa na Roho Mutagatifu byose abikesha Kristu: gihe cy`amakuba yIzirika kuri Kristu, mu gihe cy`umunezero baragendana, ntamuvaho. Kuri we, iby`isi abiha agaciro kabyo, ntabisimbuza Kristu. Uyu mu kristu yatinyuka kuvuga nKa Pawulo ati: “ariko ibyo byose byampeshaga agaciro, nasanze ari igihombo, kubera Kristu. Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranyije n`icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira gno nunguke Kristu. (Ph 3, 7-8) Pawulo amaze kumenya Kristu yatinyutse no kuvuga ati: “Mu by`ukuri, ndiho, ariko si jye: ni Kristu uriho muri jye.” (Gal 2, 20)

Uyoborwa Roho Mutagatifu rero agerageza kubaho nka Yezu akamwigana imvugo n`imikorere. Muri make yemera kuyoborwa n`ijanjiri.

  1. Kuryoherwa n`iby`Imana:

Umuntu uyoborwa na Roho Mutagatifu akunda Ijambo ry`Imana, ararizirikana kandi rikera imbuto mu buzima bwe bwose. Akunda amasakramentu kandi akayaha agaciro muri we. Akunda isengesho kandi rikagira umwanya muri gahunda ze.

  1. Guhinduka

Umuntu uyobowe na Roho Mutagatifu arangwa no guhinduka, aharanira kuba mushya. Arangwa no gusezerera imigenzereze ishaje, agaharanira kugira amatwara nka ya Kristu ubwe. (reba Ef 4,17-32; Kol 3,9; Gal 5, 19-21)

Muri make uwemerera Roho Mutagatifu kumuyobora aharanira kurwanya icyaha muri we kandi ntabere abandi impamvu yo gucumura.

  1. Gukurikiza amategeko y`Imana

Amategeko y`Imana ni wo munzani umukristu yipima ho ngo arebe ko ari mu nzira nziza, inzira igana ijuru. Kuyakurikiza rero ni ikimenyetso kidasibangana ko umukristu ayobowe na Roho Mutagatifu. Twibuke ko Yezu abumbira amategeko yose mu itegeko rimwe rukumbi ryo gukunda Imana no gukunda mugenzi wacu nk`uko twikunda.

  1. Gukunda Kiliziya no kuyitangira

Roho Mutagatifu ni We uyobora Kiliziya. Uyoborwa na Roho Mutagatifu rero abona Kiliziya nk`umubyeyi we bityo agaharanira kuyikunda no kuyikundisha abandi. Ntahwema gutanga umuganda we kugirango Kiliziya ikomere kandi agaranira kuyirwanira ishyaka uko bwije n`uko bukeye

                      Muzagire mwese Pentecosti nziza!

                      Padiri Vincent TWIZEYIMANA,

                     Umuyobozi w`Ingoro ya Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima

                      Diyosezi ya Ruhengeri

*Inyandiko nifashishije:

  Padiri Dieudonné Uwamahoro, Dusobanukirwe Ingabire 7 za Roho Mutagatifu

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *