Humura, akira urukundo! Nyamwigema na Akirurukundo baratwibwiye
Kwakira urukundo ni umuhanda muremure, abahubuka ntibabibona kandi baruhukira ahabi. Buri rugo rugira umwihariko warwo kuva umusore n’inkumi bakimenyana, urwacu narwo ruteretse ku muhanda w’urukundo rw’abahuye bagahuza bagahanuza Nyagasani maze bagahuruza imbaga ngo ibakure mu busore n’ubukumi ibatuze mu bubyeyi.
Twitwa Wellars Nyamwigema na Marie Mercie Akirurukundo. Ibyacu byatangiriye i Nyamirambo igihe twahuriraga mu isengesho ry’Abakarismatike rya nimugoroba. Nk’ umusore n’ikumi bakuriye mu mugi wa Kigali ntabwo twari twarabuze abandi duhura nabo tukanahurira ahandi hafatika hanashyushye nko mu tubyiniriro cyangwa mu birori by’amasabukuru n’ishyingirwa, dore ko twambariye benshi. Nyamara ahantu habaye aho nuko duhurira imbere y’ibisingizo!
Nabonye umukobwa azamura amaboko
Nk’umusore waje ku kagoroba aje gusingiza Imana (dore ko muri iyo minsi yari yanshyize ku kantu nk’uko bivugwa), nta kindi nari ngambiriye uretse gushimira Imana ko yampaye akazi. Nta kindi rwose mbisubiyemo! Gusa mu gihe twasingizaga, nabonye amaboko yerekeza ejuru, nyabona ari menshi ariko ndabukwamo ateze neza mbese by’amababa ya Roho Mutagatifu umanukiye ku ikoraniro! Ubwo nahise nyakurikira nsingiza nyahanze amaso, yakwitsa najye nkaruhura ayanjye, yabambura nanye ngatangaza ayanjye ngo hato injyana zidasobana! Biba ahooooo…mbigira akamenyero! Ijambo ry’Imana naryumvaga nyuzwe cyane nuko ngatera igikumwe ko nzajya ngaruka kenshi ndetse niyandikisha mu ikoraniro Impuhwe za Nyagasani. Mu gihe cyo gutaha nakoraga ibishoboka byose ngo ntahane n’izo nkumi nyinshi ariko nabonaga zigaragiye akagobwa gato keza gashinguye k’agakara kasekaga buri kanya muri kimwe cya kabiri cy’ikimwaro…
Nabwiwe ijambo nari narahakanye igihe kinini
Nk’umukobwa w’i Nyamirambo kandi wigaga muri kaminuza ya KIST, nari naregerewe n’abasore benshi ntacyibuka ingano yabo. Yewe harimo n’abasilamu banyikundiraga. Gusa uburere nahabwaga na maman umbyara bwongeweho ubwo nakuye mu bafurere bo mu Byimana byatumye nca umurongo ugororotse hagati yanjye n’abahungu. Icyakora narababonaga! Nari nzi ko bariho kandi narabakumburaga, ariko nyine nkikomeza! Nyamwigema uyu rero amaze kumenyera mu ikoraniro, yaduherekezaga turi benshi sinkamenye ko ari njye ntama y’imbagwa. Mu by’ukuri ijambo yambwiye yarimbwiye numva ndikeneye n’ubwo ntari nzi uzarinzanira; naho igihe cyo cyari icyo sinkabeshye! Yego nta muriro nahindaga ariko isengesho nakoraga ryanyerekaga buhoro buhoro ko nageze mu bucakara bw’umutima ukeneye kubohorwa n’urukundo.
Umuhanda wa babiri bakundanye
Twahuriye mu isengesho, turabishimira Imana. Ni ho yaduhitiyemo ngo tuzatangirire za ntera ebyili muri zirindwi z’abakundanye: nakurabutswe na nakwitegereje. Iyo Imana iguhaye iranakwerekera rwose. Isengesho ryo ku mugoroba wa buri wa gatandatu ntabwo ryakomeje bisanzwe. Njye Marie Mercie numvaga nugarijwe n’ububasha bubiri: ububasha bwa Yezu wanyitangiye n’ububasha bwa Nyamwigema wanyongoreye! Numvaga rwose ntariho. Sinari nkibasha gusenga uwo musore andi inyuma, nabibashaga iyo yabaga anyegereye turinganiye.
Nanjye nk’umusore byari uko: gusingiriza Imana mu irugu ry’inkumi mperekeza byihariye byaranzahazaga nkarangamira ka bwiza bushira kakambuza gushengerera Bwiza budatsimburwa. Kumuba hafi byadufashaga guhanga amaso Yezu wenyine, dore ko akinyemerera ko twatangira kwegeranya imitima yansabye no kumufasha kubyereka Yezu soko y’urukundo nyarwo. Ni uko twatangiye kubona umuhamagaro wo kuzabana, imyaka iricuma itubera nk’iminsi mike aka Yakobo akibona Rasheli (Intg 29,20).
Impeta n’igihango byari bidutegereje
Ni nde mu basore n’inkumi ba Nyamirambo wakwibagirwa dukata uduhanda duherekeranyije? Ni nde muri twe wazibagirwa utugoroba tubitse amagambo y’abimenyereza umwuga wo gukundana nta cyasha n’uburyarya? Ariko ibyo ntibisumba umunsi w’ubukwe bwacu!
Tariki ya 7 Ugushyingo i saa tanu muri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga twitagatifurijemo mu buto bwacu, twahanye impeta n’igihango. Nuko umugabo aba asize se na nyina yizirika mu mugore we maze baba umubiri umwe! (Intg 2, 24). Ntabwo tuzibagirwa ijambo Padiri yavuze tukirangiza kwambikana impeta, aho yabwiye Nyamwigema ati “warakoze kwihangana, ngaho akira urukundo…”nuko twibuka ko umwe muri twe yitwa Akirurukundo… Icyo nyamukobwa yavukiye cyari kigeze! Nuko rya jambo rya Zaburi ririrangira riti “umva mukobwa, itegereze kandi utege amatwi: ibagirwa igihugu cyawe n’umuryango uvukamo, maze umwami abenguke uburanga bwawe”(Z 45,11)
Mu myaka ibiri n’igice, abana batatu!
Burya Imana niyo nkuru mu buzima bwa buri wese muri twe! Mu biganiro twagiranaga, twari twarahanye amabwiriza ku bana tuzibaruka Nyagasani naba abaduhaye: ngo twari kuzashyiramo intera igaragara rwose hagati yabo ku buryo umukuru azajya ajyana ku ishuli umugwa mu ntege amuhetse bityo amafaranga y’imodoka agabanuke! Mbega ukwishongora! Mu mwaka wa mbere Nyagasani yatunyujijeho abakobwa beza babiri b’impanga. Ntibyatinze, murumuna wabo yarakomanze turamukingurira! Ubu turi ababyeyi b’abana batatu, Ariella, Armella na Anaëlla kandi twishimiye kurera. Ubu ibiganiro, agasaku n’ubukubaganyi byabo biri muri gahunda y’urugo.
Tujye duharurira abakunzi bacu amayira ahamye y’urukundo
Iyo abantu bamaze gushakana, ni byiza ko bombi bakomeza kwitanaho. Igishuko gikomeye cy’abashakanye b’iki gihe ni ukugera mu rugo bakaruhuka, bakadamarara barangariye mu nkundo zibazungereza kandi zidatuye hafi yabo. Mu kurambagizanya kwacu twagize ibihe byo kubwirana amateka yacu mu nkuru ndende, izishimishije n’izibabaje. Ni kenshi twagiye dusimbizanya kubera ibyishimo, ariko ni na kenshi umwe yagiye agirira undi impuhwe mu bigoranye bye maze tukisunga Yezu We uruhura abarushye n’abaremerewe. Twagize igihe cyo kugirana udusezerano duto duto twategurije isezerano nyamukuru, tudufasha kwizera ko hari aho umwe azageza undi. None dore Imana ikomeje icyo twayeretse mu buto bwacu.
Turifuza kutarekera aho mu gukundana. Ni nayo mpamvu twisunga intwaro ndatsimburwa z’abashakanye: gukundana mu byiza no mu bidashimishije, kugirirana impuhwe no kubabarirana, gusangira ibitekerezo turinganyije, kumenya uko buri wese ateye mu bugabo bwe no mu bugore bwe. Turifuza kutazabura umwanya wo gucecekesha imbaraga zacu z’ibitekerezo n’iz’umubiri ngo twumve Imana ituvugiramo itubwiriza. Twembi turifuza gusangira ibihe imibereho yacu izanyuramo ntawe utereranye undi.
Uyu muhanda w’urukundo ni muremure, kandi burya si abashakanye bawuhanze. Nyirawo arahari, ni na We tugenda dusanga. Hahirwa abashakanye bakunda Imana, ntibazigera bacogora. Namwe ni mwakire urukundo!
Byakusanyijwe na Padiri Sixte Hakizimana
ifatima.net