Musenyeri Gabin BIZIMUNGU yakanguriye abanyamutima ba Diyosezi ya Ruhengeri kwimakaza ubuvandimwe n’urukundo aho batuye

Sangiza abandi iyi nkuru

Musenyeri Gabin BIZIMUNGU Igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wari Intumwa ya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA mu rugendo nyobokamana rw’abagize umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu, yabigarutseho mu Gitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri ku wa gatanu tariki ya 01 Werurwe 2024. Yasabye abarwitabiriye guharanira kumva ijwi ry’Imana, kwimakaza ubuvandimwe baharanira kuba intumwa z’umutima w’ubuvandimwe aho batuye; gushishikariza urubyiruko kwinjira muri uwo muryango; kubaka inzego zihagaze neza no kuzinjira neza muri Yubile y’imyaka 75 uwo muryango umaze ushinzwe izizihizwa 2028.  Yabakanguriye kuzitabira ibikorwa biteganyijwe muri Yubile y’impurirane irimo Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu  na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda baharanira kugera ku nsanganyamatsiko yayo igira iti: «Turangamire Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro (Ef 2, 11-22).  Yiyongera ku y’ikoraniro ry’Ukaristiya igira iti: «Ubuvandimwe nibwo buzakiza Isi kuko mwese muri abavandimwe».   Insanganyamatsiko y’umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu muri uyu mwaka igira iti: «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!» (Mt 17,5).

Ni urugendo nyobokamana rwitabiriwe na bamwe mu basaseridoti ba Omoniye b’ umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu mu maparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri, bari kumwe n’abanyamutima bo muri ayo maparuwasi. Rwitabiriwe kandi n’abihayimana bari mu miryango inyuranye.

Mu nyigisho yagejeje ku banyamutima ku butumwa bw’amabonekerwa yabereye i Fatima muri Portugal yatanzwe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, akaba anashinzwe umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rw’iyo Diyosezi, asaba abanyamutima kuba abagabuzi b’amahoro, gukomeza gukunda no kurangamira Umutima Mutagatifu wa Yezu. Abakangurira guharanira ubumwe n’amahoro bahereye mu miryango yabo.

Karanzi JMV uhagarariye umuryango w’umutima Mutagatifu wa Yezu ahamya ko bashyize imbere ubuvandimwe, urukundo, gusura no kugandura abanyamuryango baguye n’ibindi bikorwa by’urukundo n’impuhwe. Yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ubahoza ku mutima.

Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu washinzwe n’Abapadiri Bera mu Rwanda, wemezwa na Musenyeri Laurent Deprimoz mu mwaka wa 1953.  Ubu muri Diyosezi ya Ruhengeri habarurirwa abanyamutima 1507 barimo abakuru 1079; urubyiruko 321 n’abana 107. Mu byo bateganya harimo urugendo nyobokamana i Kibeho tariki ya 25-26/05/2024. Igikorwa cy’urukundo cyo gusura abana bo mu igororero rya Musanze no kwakira amasezerano y’abanyamutima baririmo bayiteguye 18. Hazakorwa kandi Forum y’urubyiruko rw’abanyamutima tariki ya 03 kugeza tariki ya 06/04/2024 ibere mu ishuri rya Regina Pacis. Umunsi mukuru w’umutima mutagatifu ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri wizihirizwe muri Paruwasi ya Nyakinama tariki ya 07/06/2024. Hazanasubukurwa ibikorwa byo kubaka Ingoro y’Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rw’Igihugu iherereye muri Diyosezi ya Kabgayi.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *