Umunsi mukuru wa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima waragijwe Diyosezi ya Ruhengeri

Sangiza abandi iyi nkuru

Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima uhimbazwa muri Kiliziya y’isi yose ku itariki ya 13 Gicurasi ya buri mwaka. Muri Diyosezi ya Ruhengeri akaba ari umunsi udasanzwe kuko Diyosezi ya Ruhengeri na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri byaragijwe uwo Mubyeyi. Muri uyu mwaka wa 2024, umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ukaba warahimbajwe mu buryo budasanzwe kuko wahimbajwe ukurikiye Asensiyo ndetse no kuba mu Rwanda turi muri yubile y’impurirane : Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu na yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda.

Ku cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi 2024

Mu kwinjira muri uyu munsi mukuru, tariki ya 12 Gicurasi 2024, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yahimbaje misa ya Asensiyo saa kumi n’imwe z’umugoroba. Mu misa Umwepiskopi yavuze ko Asensiyo atari umunsi w’akababaro kuko Umwami wacu yasubiye mu ijuru ahubwo ni umunsi w’ibyishimo kuko Yezu Kristu yadukinguriye ijuru, yagiye kudutegurira imyanya ndetse ntiyadusize turi imfubyo kuko We na Data batwoherereje Roho Mutagatifu. Ku bijyanye n’Umunsi mukuru wa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima, Umwepiskopi yagarutse ku butumwe bwa Bikira Mariya ashishakariza abakristu kurushaho gusenga, guhinduka no kwibabaza ngo Imana itwigarure kandi iganze ku isi.

Iyo misa yakurikiwe n’umutambagiro w’amatara ndetse n’igitaramo cy’Umubyeyi Bikira Mariya. Uwo mutambagiro waturutse mu kiliziya ya Katedrali ya Ruhengeri, abakristu banyura imbere y’Ishuri ryaragijwe Visenti Mutagatifu, bakomeza bajya ku Ngoro ya Bikira Mariya aho bahawe inyigisho ku mabonekerwa ya Fatima. Bagendaga baririmba indirimbo za Bikira MAriya kandi bazirikana ishapule amibukiro y’ikuzo. Nyuma y’iyo nyigisho, umutambagiro wakomeje werekeza n’ubundi muri kiliziya unyuze imbere y’Ishuri ryaragijwe Bikira, Umwamikazi wa Fatima. N’ubwo bahuye n’imvura ariko ntibyagabanyije ibyishimo by’umutambagiro. Bageze mu kiiziya bakomeje gutarama, basoza bavuga ibisingizo bya Bikira Mariya ndetse n’isengesho ryo kwiragiza Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima.

Ku wa mbere, tariki ya 13 Gicurasi 2024

Ku munsi nyirizina wa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima, habaye urugendo nyobokamana ku Bakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri berekeza ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima aho bagiriye igitaramo, bagahabwa inyigisho ku Mubyeyi Bikira Mariya n’impuhwe z’Imana. Bakomeza bitegura misa yabereye muri kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri aho Umwepiskopi yafunguye umuryango w’impuhwe z’Imana za yubile y’impurirane iri guhimbazwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Umwepiskopi yasobanuye agaciro k’umuryango. Avuga ko mu buzima busanzwe, “umuryango udufasha kwinjira ahantu, ugatuma umuntu ava inyuma y’urugo akinjira mu rugo, akinjira mu nzu. Umuryango ugaragaza gutandukana kw’imbere no hanze, ndetse n’itandukaniro hagati y’icyaha n’ineza y’Imana. Umuryango kandi urinda ibibi biva hanze maze ugatanga umukiro ku binjiye imbere.” Umuryango unatwibutsa Yezu Kristu uvuga ko ari We rembo ry’intama kandi ko uzamunyuraho yinjira azakizwa, akishyira akizana kandi akabona urwuri (Yh 10,9). Kwinjira rero mu muryango mutagatifu bitwibutsa urugendo uwemera wese agomba gukora; kugeza igihe atera intambwe yambuka agana Imana. Guhitamo kwinjira mu muryango mutagatifu ni uguhamya ko Yezu Kristu ari Nyagasani, tugakomera mu kwemera tumufitiye, tukabaho mu buzima bushya tumukesha.

Nyuma yo gufungura uwo muryango w’impuhwe hakurikiraho misa ntagatifu. Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yifurije umunsi mukuru mwiza abakristu bari mu kiliziya ndetse n’abakurikiranye iyo mihango mitagatifu kuri radio Rwanda n’izindi mbuga nkoranyambaga zakoreshejwe. Yibukije ko umunsi mukuru wa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima, ari akarusho kuko yaragijwe Diyosezi na Paruwasi ya Ruhengeri. Bikira Mariya akaba ayibereye Umubyeyi, umurinzi n’umuvugizi. Yavuze ko Diyosezi ifite urukundo rwo guhimbaza Bikira Mariya. Ku munsi mukuru wayo, Diyosezi ya Ruhengeri ni umuryango wizihiwe kandi wizihiye Imana. Ni nka Yeruzalemu yagarutsweho mu isomo rya mbere ryasomwe uwo munsi. Ni umurwa ukomeye wa Bikira Mariya. Umwepiskopi yavuze ko mu Ruhengeri hakwiye kuba ihuriro n’isangano ry’abafite inyota y’ubutungane, abakunda ubutumwa bwa Fatima ku buryo bwihariye ku buryo n’abaturutse mu mahanga bazaza kuhahurira n’Imana banyuze kuri Bikira Mariya.

Umwepiskopi yashimiye abaje guhimbaza umunsi w’Umubyeyi Bikira Mariya. Yibukije ko ari mahire kuko turi muri yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda. Yifurije bose yubile nziza n’imigisha y’igisagirane. Yibukije ko umwaka wa yubile ari umwaka w’impuhwe n’imigisha. Agaruka ku muryango w’impuhwe wafunguwe kuri kiliziya ya Katedrali ya Ruhengeri, Umwepiskopi yavuze ko hazafungurwa undi muryango w’impuhwe muri Paruwasi ya Rwaza, ku cyumweru cy’Ubutatu Butagatifu, tariki ya 26 Gicurasi 2024. Atsindagira ko muri iki gihe cya yubile, tuzasingiza Imana nka Bikira Mariya uririmba ari « roho yanjye irasingiza Nyagasani » kuko urukundo rw’Imana ruhoraho iteka. Bikira Mariya rero ni urugero rwa Kiliziya itaraka mu byishimo. Imana idukorera ibitangaza byinshi. Imana itugaragariza impuhwe zayo kandi yitaye ku byaha byacu nta muntu warokoka. Bityo rero hahirwa abakunda Uhoraho ndetse hagowe abikuza kandi Bikira Mariya atubwira ko Imana ikuza abakene.

Bikira Mariya ahora hafi abana be. Ku itariki ya 13 Gicurasi kugeza ku wa 13 Ukwakira 1917, Bikira Mariya yabonekeye inshuro 16 abana 3 i Fatima : Lusiya, Fransisko na Yasenta. Byari ibihe bitoroshye mu mateka y’isi kuko hari urupfu, amarira, imibabaro n’imiborogo mu bantu kubera intambara y’isi. Hari ibitekerezo n’imyumvire byigizayo Imana, abayo n’ibyayo. By’akarushyo, ku wa 13 Nyakanga 1917, mutagatifu Yasenta yeretswe inyanja y’umuriro mu nsi y’isi, irimo amashitani na roho ziri muri purigatori. Bigaragaza ko abantu dukwiye kugarukira Imana no kumva impuruza ya Bikira Mariya. Bikira Mariya arababaye kandi yaje kuburira abe ngo bahinduke.

Ubutumwa bwa Fatima si amateka ahubwo buratureba ngo duhinduke, tugarukire Imana. Bikira Mariya aratanga ubutumwa bwihumure. Mu mihengeri n’imibabaro twumve ijwi rya Bikira Mariya uvuga ati “muhumure, mugire amahoro” nk’uko na Yezu wazutse yabibwiraga intumwa ze. I Fatima Bikira Mariya yadusabye gusenga, kwigomwa no guhinduka. Bikira Mariya atwingingira guhinduka no gushakira ubuhungiro mu Mutima we utagira inenge, kuvuga rozari no guhinduka. Umwepiskopi yasabye abakristu gusenga basabira Kiliziya y’isi iri muri yubile na sinodi, basabira kiliziya iri mu Rwanda, basabira Diyosezi ya Ruhengeri, abasaserdoti, abiyeguriye Imana, abakristu bose ndetse no kwibuka na we kumusabira. Tugasabira isi kuko hari ibihugu byumvikanamo intambara, tugasabira ingo zacu n’ubuzima bwacu. Tugatura Imana isengesho ryacu tunyuze ku Mubyeyi Bikira Mariya ngo idukize indwara n’ibibazo bitwugarije kandi tureke Bikira Mariya adutoze ibinyura Imana.

Kubera ko Radio Maria Rwanda yari imaze icyumweru muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, ubuyobozi bwayo bwari bwitabirye umunsi mukuru. Bahagarariwe na Padiri Ephrem SENANI, bashimiye Diyosezi ya Ruhengeri uburyo abakristu batega amatwi Radio Maria, bayisabira kandi bayifasha mu buryo butandukanye. Yashimiye by’umwihariko Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri kuko ariyo yabaye iya mbere mu gutanga imfashanyo ya Radio Mariya mu gihugu hose mu mwaka wa 2023. Babahaye urwibutso rw’ishimwe. Yashishikarije abakristu kwitabira gutanga inkunga ya Radio Maria muri Mariathon ya 14 yatangijwe muri Gicurasi 2024.

Igitambo cya misa kigana ku musozo, Umwepiskopi yatangaje ibijyanye n’imbabazi zidasanzwe muri iki gihe cya yubile. Ni imbabazi zirebana n’itangwa, imyiteguro n’ibisabwa ngo abakristu bahabwe amasakramentu cyane cyane ku bakrsitu bari barayifungiye cyangwa bafite indi miziro ndetse n’abandi baturutse mu yandi madini n’amatorero. Umwepiskopi yahaye abapadiri ububasha bwo gutanga imbabazi ku byaha byose harimo n’ibyababarirwaga n’Umwepiskopi.

Umwepiskopi yasoje asaba abapadiri kumenyesha abakristu gahunda y’imitangire ya Penetensiya n’Ugusigwa kw’abarwayi mu masantrali no kubasobanurira ibijyanye n’imbabazi zatangajwe. Yabwiye kandi abakristu ko abapadiri bazasura ingo z’abakristu, bagasangira ibyiza bya Nyagasani kandi bakabasigira urwibutso rw’ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe iriho amagambo “Yezu Ndakwizera”. Yashishikarije abakristu bose kurangamira Kristu, Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.

Padiri Alexis Maniragaba

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *