ABANYAMUTIMA BA DIYOSEZI YA RUHENGERI BIFATANYIJE N’ABANDI MU RUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO
Abibumbiye mu muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rw’igihugu bakoreye urugendo nyobokamana I Kibeho kuwa 25-26 Gicurasi 2024. Bimaze kuba akamenyero, ko uwo muryango ukorera urugendo nyobokamana I Kibeho, kuwa 6 ubanziriza icyumweru cy’Ubutatu Butagatifu. Abagize uwo muryango ba Diyosezi ya Ruhengeri bagera ku 148, bakoze urwo rugendo berekeza I Kibeho kwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo. Bahagurutse kuri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri saa 12h30’ bagera I Kibeho i saa 18h30’.
Kuri uwo mugoroba I Kibeho, hari hateganijwe inzira y’umusaraba, yakurikiwe n’igitaramo cyayobowe na Diyoseze ya Gikongoro . Nyuma y’igitaramo hakurikiyeho inyigisho yatanzwe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Omoniye w’umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu muri Diyosezi ya Ruhengeri . Padiri yagarutse ku rukundo rugomba kuranga abanyamutima, nk’uko Yezu Kristu yarusigiye abagishwa be nk’umurage n’itegeko: “Icyo mbategetse ni uko mukundana” (Yh 15, 17).
Nyuma y’inyigisho hakurikiyeho Igitambo cy’ukaristiya cyayobowe na Padiri Moise DUSENGE, Omoniye w’umuryango w’umutima Mutagatifu wa Yezu muri Diyosezi ya Cyangugu, na we wagarutse ku masomo matagatifu y’uwo munsi, aho Yezu agira ati:” Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera kuko Ingoma y’Imana ari iyabameze nka bo.” (Mk 10,14).
Igitambo cy’Ukaristiya cyarangiye ahagana saa 22h 30’.
Mbere y’uko twakira Umugisha usoza igitambo cy’Ukaristiya, Padiri wungirije ushinzwe Ingoro, yaje kuduha ikaze, anatwibutsa bumwe mu butumwa Bikira Mariya yatangiye I Kibeho: Gusenga nta buryarya, no kuba indabo zihumura neza kandi zifite ubuzima.
Ku cyumweru kuwa 26 Gicurasi 2024, hari ku Cyumweru cy’Ubutatu Butagatifu, mu gitondo nyuma y’isuku, habaye umutambagiro tuvuga Rozari twerekeza ku isoko ari naho haturiwe Igitambo cy’Ukaristiya cy’uwo munsi, cyayobowe na Padiri Etienne UWIRINGIYIMANA, Omoniye w’Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rw’igihugu . Mu gihe cy’inyigisho, yibukije abanyamutima bose Ubutatu Butagatifu icyari cyo : Imana Data yaremye ibintu byose mu rukundo, Imana mwana yacunguye abantu n’ Imana Roho Mutagatifu itumenyesha ibyo Imana Data yavugishije abahanuzi, n’ibyo Yezu Kristu yatwigishije. Kandi aba uko ari batatu ni Imana imwe rukumbi. Yavuze ko Iyobera ry’Ubutatu Butagatifu, utarivuga uko ryakabaye, kuko rirenze ubwenge bwacu.
Yabukije ko abanyamutima bagomba kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe, imyitwarire n’ibikorwa byabo bikarangwa n’ impumuro nziza, igwa neza abo babana n’abaturanyi babo.
Muri iyo Icyo gitambo cy’Ukaristiya, abanyamutima babyiteguye bakiriye amasezerano. Abo muri Diyoseze ya Butare, Byumba na Kibungo. Misa yarangiye saa saba n’igice hafatwa ifoto y’urwibutso hanyuma barataha. Abagize rw’umuryango w’umutima Mutagatifu wa Yezu ba Diyosezi ya Ruhengeri bagarutse bageze kuri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri saa 20h00’.
Bikozwe kuwa 27 Gicurasi 2024
Mme Béatrice AKIMANIZANYE