PARUWASI Y’UMUTIMA MUTAGATIFU YA KAMPANGA YAKOZE URUGENDO NYOBOKAMANA I FATIMA
Ku wa gatandatu, tariki ya 1 Kamena 2024, abapadri n’abakiristu ba Paruwasi yaragijwe Umutima Mutagatifu wa Yezu ya Kampanga bakoze Urugendo nyobokama ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Urwo rugendo rwahuriranye n’urw’abagize Ivugurura muri Roho Mutagifu n’abo bari bakoze Urugendo nyobokamana ku Ngoro. Abakiristu bakihagera bataramiye Umubyeyi Bikira Mariya mu ndirimbo ndetse banavuga Ishapule amibukiro yo kwishima bongera kuragiza Bikira Mariya gahunda zabo zose. Padiri Umuyobozi w’Ingoro yaganirije imbaga yari iteraniye aho agendeye ku magambo y’Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 10, 1-9). Yaravuze ati: Turi muri Yubile y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda, kandi kimwe mu bimenyetso bya Yubile ni imbabazi, niyo mpamvu turanyura mu muryango w’impuhwe z’Imana, kuko Yezu ni we Rembo ritugeza mu Ngoma y’Ijuru, Ni We muryango mutagatifu abantu binjiriramo bagakizwa . Yakomeje aganiriza abakiristu ku bijyanye na Indulugensiya ihabwa umuntu unyuze mu muryango w’impuhwe z’Imana. Padiri Umuyobozi w’Ingoro yasobanuye ko Indulugensiya ari imbabazi umukiristu wicujije aronka imbere y’Imana ku bihano by’igihe gito byakuruwe n’ibyaha byamaze guhanagurwa muri Penetensiya. Padiri Umuyobozi w’Ingoro yasoje inyigisho ashishikariza abakoze urugendo nyobokamana kudapfusha ubusa amahirwe yo kuba bari muri Yubile, ko ahubwo Yubile yakagombye kurushaho kubahindura ibikoresho by’impuhwe z’Imana mu bavandimwe babo ndetse banahabwa Isakaramentu rya Penetensiya kenshi.
Inyigisho irangiye abitabiriye urugendo rutagatifu, berekeje kuri Katederali aho byari biteganyijwe ko binjira mu muryango w’impuhwe z’Imana wafunguwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA ku itariki ya 13 Gicurasi 2024. Padiri Ushinzwe Ingoro ni we wayoboye uwo muhango Mutagatifu. Yatubwiye ko Umuryango mutagatifu ari ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana ihora idutegeereje ngo idusenderezemo impuhwe zayo kandi idukize n’ingaruka z’ibyaha twakoze. Kwinjira mu muryango mutagatifu ni ugukora urugendo rwo guhinduka ukagarukira Imana nka wa mwana w’ikirara wari wijyanye kure y’umubyeyi yamara kwisuzuma akagarukana umutima wicuza, akakira impuhwe z’Imana akaba umwana mwiza.
Bamaze kwinjira mu muryango mutagatifu, hakurikiye Igitambo gitagatifu cyatuwe na Padiri Theoneste MUNYANKINDi, Padiri mukuru wa Paruwasi KAMPANGA ari kumwe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, ushinzwe Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, Padiri Ferdinand HAGABIMANA, Omoniye w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu na Padiri Jean d’Amour BENIMANA, uba I Kampanga. Mu nyigisho ye Padiri Ferdinand agndeye ku masomo yo kuri uwo wa gatandatu yasabye abakiristu gukomera ku kwemera bakirinda kujarajara. Yagize ati: Uyu munsi ukwemera kwacu kurugarijwe, hari abataye ukwemera, hari abashidikanya. Ukwemera Kiliziya yacu idushishikariza kukwamamaza mu batakuzi, tukakubera abahamya mu mvugo no mu ngiro bityo rero ni umwanya wo kongera guhamya ibirindiro mu kwemera. Yasabye abari aho kutajarajara kuko Kiliziya ntacyo bayiburana. Yakomeje yihanangiriza abakiristu kwirinda ibyumba by’amasengesho bisigaye biganwa na benshi abasaba kwegera abashumba babo kugira ngo babagire inama zijyanye n’Ukwemera kwabo. Mu gusoza, Padiri mukuru wa Kampanga yashimiye abakiristu ba Paruwasi ya Kampanga abasaba gufatira aho bakirinda gusubira inyuma mu kwitabira gahunda za Kiliziya, yabasabye gukomera ku isengesho basabira cyane cyane Paruwasi yabo iri mu rugendo rwa Yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe. Yanashimiye abakarisimatike abifuriza Yubile nziza y’imyaka 50 bamaze bageze mu Rwanda ndetse anabararikira kuzitabira iyo Yubile izahimbarizwa muri Paruwasi ya Gahanga muri Arikidiyosezi ya KIGALI.
Mu gusoza, twakwibutsa ko Paruwasi ya Kampanga yashinzwe ku itariki ya 28 Werurwe 2000, iragizwa Umutima Mutagatifu wa Yezu. Igizwe n’amasantarali atanu Kampanga, Rurembo, Kagano, Tero na Bisate. Kuri ubu ikaba iri muri Yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe.
Padri Jean d’Amour BENIMANA
Paruwasi Kampanga