ISENGESHO RY’IMPUHWE NO GUSABIRA ABARWAYI KU NGORO YA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI WA FATIMA

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024 ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima  muri Diyosezi ya Ruhengeri , habereye isengesho ry’impuhwe no gusabira  abarwayi. Isengesho ryitabiriwe n’abakristu baturutse  mumpande zinyuranye z’igihugu.

Abakristu baturutse mu maparuwasi agize diyosezi ya Ruhengeri bitabiriye ari benshi by’umwihariko ababarizwa mu ivugururwa muri Roho mutagatifu. Isengesho ryitabiriwe n’abakristu bari hagati y’ibihumbi bine na bitanu.

GUTARAMA NO GUSINGIZA IMANA BITERA IBYISHIMO

Nyuma y’igitaramo hakurikiyeho igice cyo gusingiza  Imana cyayobowe n’abavandimwe bagize ivugururwa muri Roho Mutagatifu baturutse mu maparuwasi agize diyosezi ya Ruhengeri. Abavandimwe bafashije abakristu gusingiza Imana mu butatu butagatifu  nyuma hakurikiyeho umwanya wo kuvuga ishapure hifashishijwe amibukiro yo kwishima.

Ku isaha ya saa 10h00’ ubwo abakristu bari batuje banazirika ibyiza nyagasani akorera buri wese, umuyobozi wa gahunda yakiriye anaha umwanya Dogiteri NGABONZIZA  François kugira ngo atange inyigisho.

Mu gutangira yafashe umwanya wo gusuhuza abitabiriye anashimira Imana kubyiza idahwema kugaragariza abayemera mu Butatu Butagatifu, yakomeje abwira abakristu baturutse mu mpande zinyuranye z’igihugu cy’Urwanda ko hari abamaze iminsi itatu bakurikirana amahugurwa ku bijyanye n’amateka y’imfunguzo eshanu zo kubohoka no gukira ibikomere arizo: Kwihana no guhamya ukwemera, kubabarira, kwanga icyaha, gutegeka mu izina rya Yezu no kubohoka. Mu kiganiro  yagiranye n’abakristu bitabiriye isengesho ry’impuhwe no gusabira abarwayi yasobanuye amavu n’amavuko y’ivugururwa muri Roho Mutagatifu naho ryatangiriye.

Kuva mu mwaka w’1900 ivugururwa muri Roho mutagatifu wari umwihariko w’abaprotestanti. Muri Kiliziya Gatolika ryatangiye mu kwezi kwa Gashyantare 1967 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri kaminuza ya Pittsburgh. Abarimu n’abanyeshuri bagera kur 25 bo muri iyo kaminuza bamaze gusoma no kuzirikana igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa ,barakoranye basengera hamwe iminsi ibiri ku matariki ya 18 na 19 kuwa gatandatu no kucyumweru. Mu isengesho ryabo bizeye ubufasha bwa Roho Mutagatifu kandi basaba ingabire ze mu rwego rwo kuba  abakristu b’intwari. Mutagatifu Elena Guerra avuga ko ivugururwa muri Roho Mutagatifu ari amahirwe ya Kiliziya.

Dr NGABONZIZA François yakomeje ikiganiro agaragaza inkomoko y’amateka y’imfunguzo eshanu zo kubohoka no gukira ibikomere. Amahugurwa ya mbere yabereye muri diyosezi ya Ruhengeri ku itariki ya 14 Nzeri 2004 abera mukigo cyitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo ayobowe n’umunyamerika witwa Nancy, amahugurwa yitabiriwe n’abantu bagera kuri 60 harimo abapadiri, abihayimana n’abalayiki. Amahugurwa yasojwe kuwa 18 Nzeri 2004 ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.

Hashize imyaka 20 hifashishwa amateka y’imfunguzo eshanu zo kubohoka no gukira ibikomere. Ijambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili ya Mariko 16,14-18 ritwibutsa ko Yezu yabonekeye intumwa ze, kugira ngo na bo bajye  kwamamaza  Inkuru Nziza. Ibi byafashije umuryango w’Imana ari wo Kiliziya kugera ku ntego zari zitezwe zo kugeza ubutumwa ku isi hose, bikozwe mu kwemera, ukwizera no kugira urukundo murwego rwo gukangura abasinziriye n’abaguye.

Amahugurwa yaranzwe n’ibyishimo kubera ko abakristu benshi bafashe icyemezo cyo kuguma no gukomera mu muhamagaro wabo. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994  mu makoraniro menshi yo mu Rwanda hatanzwe inyigisho ijyanye no gusaba imbabazi no kuzitanga mu kuri no mu rukundo. Inyigisho y’ububyutse yatanzwe na Padiri Ubald RUGIRANGOGA yafashije abakristu benshi mu kubohoka no gukira ibikomere bari barasigiwe n’ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu Rwanda.

Mu mwaka w’2005 hakozwe andi  mahugurwa yabereye mu iseminari nto ya Kabgayi, mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe, i Nyakinama, i Cyangugu n’ahandi mu gihugu. Mu gusoza inyigisho Dr NGABONZIZA Francois yifashishije ijambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili ya Matayo 11,28:” Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe jye nzabaruhura”.

IGITAMBO CYA MISA YABEREYE KU NGORO YA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI WA FATIMA

Igitambo cya Misa cyatangiye saa 10h30’ kiyoborwa na Padiri MAKUZA Epimaque Omoniye  w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu.  Padiri NZAMWITAKUZE Ernest Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya  Umwamikazi wa Fatima, yafashe umwanya mu ntangiriro z’Igitambo cy’Ukaristiya, atanga ikaze ku bapadiri, abihayimana n’abakristu muri rusange bitabiriye igitambo cya Misa.

Mu nyigisho yatanzwe na Padiri HAGABIMANA Ferdinand Omoniye  w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu muri Diyosezi ya  Ruhengeri yibanze  ku Ijambo rigira :”Icyatumye Yezu Kristu amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire”. Yezu yamanutse mu ijuru afite intego yo gukiza abantu, kugeza Inkuru Nziza ku bakene, gutangariza imbohe ko zibohowe, kwamamaza impuhwe z’Imana, gutangariza abakene ko Roho Mutagatifu ari kumwe nabo.

Yagarutse no ku mateka y’imfunguzo eshanu zo kubohoka no gukira ibikomere

Kwihana no guhamya ukwemera: Abakristu bari bitabiriye Igitambo cya Misa bibukijwe ko kwemera Yezu Kristu aribwo buryo bwo kwihana icyaha no gukira, hari ibyaha dukora sekibi akatuboha bityo kubivaho bikatugora ndetse bikanadutera ibikomere  byo kwiyanga aribyo bivamo kwiyahura. Yezu aratuzi kandi aradukunda icyo dusabwa ni ukumwemerera agatura mu mutima kugira ngo atubohore ku ngoyi ya sekibi ituganisha mu ngeso zinyuranye z’ubusambanyi, ubusinzi, ubusambo, ubusinzi , kwangana, ubugome, kwihorera n’ibindi bituma tubohwa na sekibi. Kubabarira: umukristu wese akwiye kurangwa n’urukundo rubabarira kandi rukanihanganira byose. Kwanga icyaha ,Yezu adukiza ari mu isakaramentu ry’Ukaristiya tumwemerere ature mu mitima yacu, tumutaramire mu bisingizo , gutakamba no gusabirana . Buri wese ashishikarizwe gutega amatwi mu izina rya Yezu kugira ngo turusheho gutandukanya amajwi ya sekibi n’ijwi rya Yezu bityo bizafasha buri mukristu kwirukana roho mbi mu izina rya Yezu maze dutangarize imbohe ko zibohowe.

YEZU NI MUZIMA MU ISAKARAMENTU RY’UKARISTIYA

Nyuma y’Igitambo cya Misa yabereye ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, abapadiri bafashije abakristu bitabiriye isengesho mu kwinjira no guha umwanya ukwiye isengesho mu buryo bwo kwisuzuma, kwirekura, gushimira no gusaba kubohoka no kubohora abandi. Abapadiri batambagije Isakaramentu Ritagatifu mu mpande zose abakristu bari bicayemo. Abakristu bitabiriye isengesho baranzwe no kwiyoroshya, gutuza, gutega amatwi no guhanga  amaso Yezu Kristu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya.

Abapadiri n’abakristu bafatanyije gushimira Imana ku bw’ibitangaza idahwema gukorera ikiremwamuntu ibinyujije kumwana wayo ariwe Yezu kristu bigaragazwa n’imibare y’abakira uburyo urushaho kwiyongera. Hatanzwe umwanya wo gutanga ubuhamya, icyagaragaye cyane ni uko isengesho ry’impuhwe no gusabira abarwayi rifasha abantu benshi mu mibereho y’ubuzima butandukanye mu kubona imbaraga zo gusiga icyo umuntu yiziritseho maze akava kungoyi ya sekibi iteza ibyago n’amakuba agakira kandi akabohoka . Mu izina rya Yezu, byose birashoboka icyo dusabwa ni ukwemera gushyitse.

Mbere yo kwakira umugisha usoza isengesho ry’impuhwe no gusabira abarwayi  ,Padiri MAKUZA Epimake yashimiye abapadiri, abihayimana, abakristu by’umwihariko abakarisimatike bo muri Diyosezi ya  Ruhengeri uburyo bahora ku isonga mu  kwitangira ubutumwa bwa Kiliziya, abashimira uburyo bateguye neza uyu munsi wijihijwe neza ,asaba ivugururwa muri Roho Mutagatifu gukomeza kuba umusemburo w’ibyiza mu gufasha abakristu na Kiliziya gukora ibikorwa by’urukundo byera imbuto nyinshi kandi nziza.  Tuboneyeho kandi kubifuriza gukomeza kurangwa n’ibyishimo dukesha Kristu wazutse.

Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, adusabire.

Andi mafoto

 MUSABYIMANA Jean Baptiste

Umukristu uri mu Ivugururwa muri Roho Mutagatifu

Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *