Abo turibo: Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima iherereye muri Paruwasi katedrali ya…
INGORO YA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI WA FATIMA MU RUHENGERI
Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima iherereye muri Paruwasi katedrali ya RUHENGERI, Diyosezi ya RUHENGERI.
Iyi ngoro yatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2001.
Ni Ingoro yubatswe nk’urwibutso rwo gusoza Yubile y’imyaka ibihumbi bibiri (2000 ans), Yezu Kristu yigize umuntu n’imyaka ijana (100 ans), inkuru nziza itashye mu Rwanda.
Igihe iyi Ngoro yatahwaga, kuwa11Gashyantare 2001, Diyosezi ya RUHENGERI nayo yeguriwe Bikira Mariya umwamikazi wa Fatima ngo ayibere umurinzi n’umuvugizi. Ni Ingoro itangira ikinyagihumbi gishya (ikinyagihumbi cya gatatu). Aho dukomeza kurangamira Yezu Kristu umukiza, turangajwe imbere n’Umubyeyi Bikira Mariya.
Kuwa 20 Gicurasi 2017, ubwo Diyosezi ya RUHENGERI yizihizaga Yubile y’Imyaka 100 y’amabonekerwa y’i Fatima, umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI Nyirucyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA yatangaje ku mugaragaro ko Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima iri mu RUHENGERI ishyizwe ku rwego rwa Diyosezi.
Ubutumwa bw’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi waFatima
Ubutumwa bw’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima bukubiye mu ngingo zikurikira:
- Kwakira abaza mu ngendo nyobokamana;
- Gufasha abakristu kubungabunga ubuzima bwabo bwa roho;
- Gufasha abakristu gucengera no gukomera ku kwemera kwabo;
- Gufasha abakristu kumenya,gukunda no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya;
- Kumenyekanisha ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Fatima.
1. Ingendo nyobokamana
Abakristu baturutse mu mihanda yose y’u Rwanda ndetse n’abaturutse mu bindi bihugu bakirwa ku Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima igihe cyose babyifuje.
Abifuza gukora urugendo nyobokamana kuri iyi Ingoro, babimenyesha mbere Ubuyobozi bw’Ingoro, kugira ngo bitegurwe kandi bafashwe neza uko bikwiye.
2. Gufasha abakristu kubungabunga ubuzima bwa bo bwa Roho
Gufasha abakristu kubungabunga ubuzima bwa Roho tubuha umwanya w’ibanze maze bigakorwa kuburyo butandukanye: Igitambo cy’ukarisitiya, Isakaramentu ry’imbabazi, ubujyanama , isengesho, imyiherero,….
Igitambo cy’ukarisitiya
Ubuzima bwa Roho bushingiye ku gitambo cya Misa.
Gahunda ya Misa iteye itya:
– Kuwa gatatu :saa sita (12h00′)
– Buri wa gatandatu wa mbere w’ukwezi saa sita (12h00′)
– Buri tariki 13 za buri kwezi saa sita (12h00′)
– Ku minsi mikuru ya Bikira Mariya saa sita (12h00′)
Dutanga Isakaramentu ry’Imbabazi igihe cyose abaje mu
ngendo nyobokamana barikeneye ariko cyane cyane buri wa gatanu.
Ubujyanama
Abakristu babyifuza baza ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima buri wa gatanu , bagategwa amatwi, bakagirwa inama ku buzima bwabo bwa gikristu kandi bagasabirwa.
Isengesho
Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ni ahantu hagenewe gusengerwa. Ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Fatima butubwirako dukwiye gusenga cyane kandi nta buryarya. Uyu mubyeyi utagira inenge yasabye abana yaboneye kuvuga ishapule buri munsi, kwibabaza no guhinduka.
Ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima havugirwa Rozari buri gitondo. Na none kandi abakristu babona umwanya wo gushengerera kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Abihayimana baturiye iyi Ngoro bahavugira ishapule n’ Isengesho rya nimugoroba (vêpres) buri wa gatatu sa kumi n’imwe (17h00′).
Imyiherero
Ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, hakorerwa imyiherero ku buryo butandukanye umwiherero w’umuntu ku giti cye, umwiherero w’itsinda ry’abantu, umwiherero w’umunsi umwe cg iminsi irenze umwe. Hakorerwa umwiherero wateguwe n’ubuyobozi bw’Ingoro cyangwa iyo abahagana bateguye ku giti cyabo. Ushaka kuza mu mwiherero uwo ariwo wose ahamagaraubuyobozi bw’Ingoro hakiri kare kugirango yitegurwe neza.
3. Gufasha abakristu gucengera no gukomera ku kwemera kwabo
Ubu butumwa bukorwa mu buryo bw’Iyogezabutumwa rikorerwa mu Ngoro hakurikijwe inyigisho zateguwe ku ngingo zitandukanye z’ukwemera. Ku Ngoro nanone hateguwe ibiganiro n’amahugurwa bituma abakristu bumva kurushaho ibyo bemera. Ibi biganiro bitegurirwa abantu bose muri rusange cyangwa se amatsinda cyangwa ibyiciro binyuranye by’abakristu.
4. Gufasha abakristu kumenya, gukunda no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya
Ubu butumwa buri mu bw’ibanze bukorerwa ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Koko rero Bikira Mariya ari rwagati mu butumwa bw’ibikorerwa ku Ngoro byose.Twihatira gufasha abakristu kumenya kurushaho uyu Mubyeyi w’Imana n’uwacu. Duhimbaza iminsi mikuru ya Bikira Mariya ku buryo bwihariye ibyo bikagaragaza urukundo n’ubuyoboke tumufitiye. Mu butumwa yatangiye i Fatima, Bikira Mariya yaravuze ati:
“umutima wanjye uzababera ubuhungiro n’inzira ibageza ku Mana.
5. Kumenyekanisha ubutumwa Bikira Mariya yatangiye I Fatima
I Fatima, Bikira Mariya yabonekeye abana batatu :Mutagatifu Fransisko, Mutagatifu Yasenta na mubyara wabo mutagatifu Lusiya. Aya mabonekerawa yamaze igihe cy’amezi atandatu. Muri aya mabonekerwa Bikira Mariya yibanze ku ngingo eshatu: Gusenga, Kwibabaza no Guhinduka kugirango isi igire amahoro. Ku Ngoro yamweguriwe, tugerageza kumenyekanisha ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Fatima ku buryo butandukanye : Inyigisho, ibiganiro,ibitabo, inyandiko ngufi (brochures), … Buri tariki ya 13 ya buri kwezi ni umunsi nyobokamana wihariye. Tuzirikana ubwo butumwa kuburyo busesuye. Mu kwezi kwa Kanama, Bikira Mariya yababonekeye ku itariki 19, kuko kuwa 13 Kanama, abana bari mu buroko.