Diyosezi ya Ruhengeri: Abakristu twese dukomeye ku murage twahawe na Yezu ku musaraba…
Abakristu twese dukomeye ku murage twahawe na Yezu ku musaraba. Nkuko Ivanjili ya Yohani Mutagatifu ibitubwira, Yezu abonye Nyina ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati: “Mubyeyi, dore umwana wawe”. Abwira na wa mwigishwa ati “Dore Nyoko”(Yh 19,26-27).
Diyosezi ya Ruhengeri ifite umwihariko wo kugira Bikira Mariya ho umurinzi n’umuvugizi. Diyosezi yacu yaragijwe Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima kandi muri paruwasi 16 ziyigize, 10 zaragijwe Bikira Mariya. Ayo ni Rwaza (20/11/1903): Bikira Mariya Mwamikazi wajyanywe mu ijuru; Janja (11/10/1935): Bikira Mariya Mwamikazi ugaba inema; Nemba (12/10/1938): Bikira Mariya Umubyeyi w’ububabare burindwi; Ruhengeri (1954): Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima; Runaba (7/5/1956): Bikira Mariya Mwamikazi utarasamanywe icyaha; Busogo (1963): Bikira Mariya Mwamikazi wa Gwadalupe; Mwange (28/6/1986): Bikira Mariya Mwamikazi w’amahoro; Bumara (15/7/2012): Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho; Murama (14/12/2019): Bikira Mariya Mwamikazi wa Lurude; Busengo (15/1/2022): Bikira Mariya Mwamikazi w’impuhwe. Hari kandi imiryango y’abiyeguriyimana, amatsinda, ibigo n’ibindi bikorwa byaragijwe uwo Mubyeyi.