Ifatima: Fatima ni umudugudu wo muri Portugali yo hagati, nko mu birometero 30 uvuye ku nyanja ya…

Fatima ni umudugudu wo muri Portugali yo hagati, nko mu birometero 30 uvuye ku nyanja ya Atlanika. Muri iki gihe, iyo bavuze Fatima baba bashaka kuvuga uwo mudugudu na Paruwasi. Fatima ni Paruwasi y’icyaro, yari ituwe n’abantu 2500 mu w’1917, igihe abana babonekerwaga na Mariya. Iyi Paruwasi tuyisnaga mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru w’igihugu cya Portugali, ariwo Lisiboni, muri Diyosezi ya Leyiriya(Leirie). Izina rya Fatima ntiryai rizwi, kuko aha hantu hatuwe n’abahinzi n’abanyabukorikori baciriritse, bikagaragara ko bari bakiri inyuma mu majyambere. Nyamara abari batuye i Fatima bari abakristu bakomeye. Ibi byagaragariraga ku bimenyetso nk’amashusho n’imisaraba bashyiraga ku nkuta z’amazu yabo. Nko ku kirometero kimwe uvuye i Fatima, niho usanga umuduguduwa Alijusitereli, ariwo wavukiyemo abana batatu, Lusiya, Fransisko na Yasenta babonekewe na Bikira Mariya mu w’1917.

Hafi y’i Fatima niho Malayika yabonekeye aba bana batatu kuva mu w’1915 kugeza mu w’1916. Mu birometero bibiri ugana Iburengerazubu, hari agace k’ibishanga ka Kova Da Iriya. Aha niho Bikira Mariya yabonekeye bariya bana batatu inshuro eshanu, naho inshuro imwe kuya 19 Kanama, ababonekera bari ahitwa Valinosi. I Fatima rero muri iyo myaka hari intambara z’urudaca, ubuhakanyi ndetse n’itotezwa ry’abakristu. Intambara ya mbere y’isi n’impinduramatwara mu gihugu cy’Uburusiya byari bimaze kuyogoza kariya gace. Ni muri icyo gihe cy’imibabaro n’amaganya Bikira Mariya yazaniye isi ubutumwa bw’amahoro n’icyizere.