Amwe mu magambo twibukiraho Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa Kabiri

Sangiza abandi iyi nkuru

Karoli Yozefu Woyitila (Karol Jozef Wojtyla) Yavukiye i Vadovisi, mu mujyi muto wo mu gihugu cya Polonye ku itariki 18 Gicurasi 1920.

 Yabaye umusaseridoti ku wa 1 Ugushyingo 1946, aba umwepisikopi wa Diyosezi ya Karakovi ku wa 28 Nzeri 1958, nyuma aba arikiyepisikopi. Papa Pawulo wa VI yamutoreye kujya mu rwego rw’abakaridinari, atorerwa kuba Papa ku wa 16 Ukwakira 1978, afata izina rya Papa Yohani Pawulo wa II.

Kuri uyu munsi tumwibukaho, birakwiye kuzirikana amwe mu magambo yaturaze.

“Ntimugire ubwoba, nimukingurire Kristu imiryango yose!”

“Buri mibereho yose ivoma agaciro kayo mu rukundo rw’Imana, ni na rwo dukunda abandi muri iyi si: umbwire imikundire yawe, ndakubwira uwo uri we!”

“Ubundi imbabazi ni ururkuta ruzamuwe hagati y’inabi nakwigiramo n’inabi nagiriwe. Umuntu ubabarira cyangwa ubabariwe, ni we wiyumvisha uburyo hari ukuri gusumbye kure ukwe. Nta warondora imibabaro abantu bafite ituruka k’ubwiyunge buke.”

“Kuba wemerewe byose si byo biguha kunezerwa. Muzitondere itangazamakuru, kenshi ni ryo rikoresha icyaha kugira ngo rifashe abavuga rikijyana gushuka abana b’Imana babatoza gusabana n’ikibi.”

“Kurera ntabwo ari umurimo, biruta kure umurimo! Ni ubutumwa bugamije kumenyesha urerwa ko ari ikiremwa kidashobora gusimburwa; maze yabimenya akarushaho gukura no kwisanzura.”

“ Kuri mwebwe mutwara ibihugu, muzirikane ko demokarasi itagira indangagaciro ihinduka bidatinze m’ukwikubira biheza abandi; kandi amateka arabitwereka.”

“Ni ikinyoma gikomeye kubona iterabwoba ryitwaza ko rirengera abato n’abakene. Urengera bene abo, yitwaza icyapa cy’akarengane kandi akabikora atuje, kandi arangiza yumviswe nta n’abo acyuje ubuzima.”

“ Rubyiruko, mwitondere iyi si ikomeke guheza Imana. Imyifatire y’umuntu imbere y’iyobera ry’Umuremyi ni yo itanga isura y’imibereho n’impinduka muri sosiyete no mu mico ye.”

“Ngo Imana ntibaho? Reka daa, ikibazo cyo kumenya ko Imana iriho kijyanye n’icyo kumenya ko umutu ariho!”

“Uko ndushaho gukura, ni ko urubyiruko runsaba gukomeza kwibera umusore! Harakabaho ubusaza budasaza! Ni byo koko, umuntu aba mukuru iyo ari umunyantege nkeya.”

“Abashakanye nibamenye ko nta rukundo rutirengera ibyo rwatangiye, gukunda ni ukubambwa k’uwo wihebeye. Ni boye kwiyorohereza bashakisha iya bugufi isi ibaha, ikarangira itabagejeje k’Umuremyi w’urukundo. Nta rukundo rudafata mu biganza ibyo rwiyemeje.”

 “ Hari ikintu gikomeye umuntu agomba kurangiza: ni ukugira ibyaremwe byose byiza, ariko abanje kwiheraho we ubwe. Ikibazo ni uko akomeje guhumanya ibyaremwe; ubwo nyine hazakurikiraho ubuhumane bwe. Dufitanye isano n’ibiremwa Nyagasani yaduteretsemo.”

“Iyo dutangiye gusenga, haba igihe dutekereje ko ari twe dufashe icyo cyemezo gikomeye. Nyamara ni Imana iba yakidufatiye!. Isengesho ni umuhate Imana ishyira muri twe.”

“Ijwi rya muntu ntirishobora gutura ikindi kitari ibyififuzo by’isi nyine. Bisaba ubuvugizi bukomeye bw’abo mu ijuru; bityo ubusabane n’abadutanze aho twifuza bukagira igisobanuro. Nimukunde Bikira Mariya n’abatagatifu.”

“Ndakeka ko ubutumwa abagore bafite ari ukuba abahamya n’abarinzi b’umuco ntasimburwa Imana igirira mu bantu, uwo muco ukaba ubonwa gusa n’amaso y’umutima. Ni cyo Mariya yakomeje kwigisha abagore bose. Mariya atwaye ibyishimo twifuza, kandi azi neza ibanga ry’impuhwe Imana igirira abantu.”

Hari n’andi menshi yavuze kandi akaba yifashishwa n’abantu b’iki gihe.

Papa Yohani Pawulo II yakundaga urubyiruko. Yaravugaga ati: “urubyiruko ntirugomba gufatwa nk’urwananiranye, ahubwo rugomba gufungurirwa inzira y’ubwigenge, rugatozwa gukurikira inzira ya Yezu Kirisitu”. Yarubonagamo amizero y’isi na Kiliziya. Yahuye n’urubyiruko kenshi kandi arwandikaho byinshi. Yasuye ibihugu 129 muri byo harimo n’u Rwanda (7- 9 Nzeri 1990). Ishyaka ryo kurengera ubuzima bw’ikiremwa muntu, ryatumye ateza imbere amategeko agenga imibanire myiza mu bantu.

yakundaga kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya avuga ishapule buri munsi. Ku ishapule yari isanzwe ya Rozari ntagatifu, Yaje ndetse no kongeraho andi mibukiro atanu yitwa « Amibukiro y’urumuri ».

Yitabye Imana ku wa 2 Mata 2005, Papa Faransisiko ni we wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu ku wa 27 Mata 2014. Tumwizihiza ku itariki 22 Ukwakira.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *