Abakarisimatike bo mu ikoraniro “Inshuti za Kristu” bakoreye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima

Sangiza abandi iyi nkuru

Tariki ya 11 Ugushyingo 2023, kuwa 6 w’icyumweru cya 31 mu byumweru bisanzwe umwaka wa Kiliziya A, abanyeshuri b’abakarisimatike bo mu ikoraniro INSHUTI ZA KRISTU’’ biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (UR-CAVM BUSOGO) bibumbiye muri kominote yitiriwe Mutagatifu Augustin bakoreye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Barutangiriye ku cyicaro cya Kaminuza, bagenda n’amaguru basabira abarwayi batandukanye mu isengesho rya Rozari Ntagatifu mu gihe kingana n’amasaha abiri n’iminota mirongo ine (2h40min).

Urwo rugendo nyobokamana rwaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo amasengesho, inyigisho, Igitambo cya Misa, gusura no guha impano abarwayi batishoboye barwariye mu bitaro bya Ruhengeri. Abanyeshuri kandi bakusanyije amafranga angana n’ibihumbi makumyabiri na bitanu na magana cyenda mirongo itanu (25,950) yishyuriwe abari barabuze uko bishyura ibitaro.

Banasuye kandi abana bafite ubumuga bunyuranye barererwa mu kigo cy’ababikira bo mu muryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lendelede giherereye muri iyo Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri babashyikiriza impano zinyuranye zirimo ibikoresho by’isuku n’imyenda. Iyo nkunga yakiriwe na Sr Alvera MUKAMAZERA ushinzwe ibikorwa byo kwita kuri abo bana.

Urwo rugendo nyobokamana rwasojwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Cyayobowe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Yabahamagariye kuba indahemuka aho bari mu hose no mu byo Imana yabahaye.  Yabasabye gukunda Imana bijyana no kuyikorera birinda kuyibangikanya n’ikindi kintu. Abibutsa ko bakwiye guharanira kuba indahemuka mu byoroheje kugira ngo Imana izabashinge n’ibirenzeho.

MUKANEZA MARIZA Aliane

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *