Duhimbaze mu byishimo umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho

Sangiza abandi iyi nkuru

Bavandimwe kuva Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo yabonekera bwa mbere umwe mu bakobwa b’abanyeshuri bigaga mu ishuri ry’abakobwa i KIBEHO, kuwa 28 Ugushyingo 1981, imyaka 42 irashize twakiriye Umubyeyi w’Imana mu rwa Gasabo. Icyemezo gihamya ukuri kw’aya mabonekerwa cyatangajwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Agustini MISAGO wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya GIKONGORO. Hari kuwa 29 Kamena 2001. Tunezezwe no guhimbaza Umunsi Mukuru ukomeye wa Bikira Mariya Umwamikazi wa KIBEHO tunazirikane ubutumwa yaduhaye. Tuvuge kuri «KIBEHO», ku butumwa bukubiye mu mazina y’Ababonekewe, tuvuge kuri Bikira Mariya mu buzima bw’Abanyarwanda, inyigisho duhabwa n’uyu Mubyeyi, n’impamba dukura mu butumwa bwa Nyina wa Jambo wasuye u RWANDA i Kibeho. Mbere yo kuzirikana kuri izo ngingo n’ubutumwa bwa Bikira Mariya, Umubyeyi wadusuye mu RWANDA, mureke mbanze ngire icyo mvuga kuri KIBEHO n’ubutumwa bwahatangiwe.

  1. Kibeho: Isangano ry’Ubutumwa budusaba guhinduka

KIBEHO: iyi nyito ubwayo iduhishiye ubutumwa bwinshi.

Ijambo Kibeho, dushobora kurisobanura twifashishije uburyo bubiri nkuko tubisanga mu gitabo: «Amabonekerwa ya Nyina wa Jambo i Kibeho», cya Padiri Jakacki, cyahinduwe mu kinyarwanda na Padiri Mbonigaba Félicien. Ni ku rupapuro rwa 69.

  • Imbeho: Ni ubukonje, ibintu cyangwa ahantu hakeneye gushyuha, ahantu hatari urumuri, ahantu hashobora gutera ubwoba, mbese ni ahakeneye kumurikirwa, ahakeneye umucyo.
  • Ikibeho: Ni inzu nini itagira ibyumba, ahantu abantu bashobora kwikinga imbeho y’umubiri n’iya Roho. Mu mvugo ya Kiliziya, ni ahantu abigishwa bahuriraga kugira ngo bigishwe Gatigisimu. Ariko nanone kuri uyu muzi «ikibeho» twabonamo ikindi gisobanuro gihabanye n’iki tumaze kuvuga. Ikibeho ni ahantu hitaruye, ushobora kuhahurira n’umuntu mubi, nta mutekano uhaba kuberako harangaye.

Akenshi mu mvugo isanzwe y’Ikinyarwanda, ijambo «ikibeho» rikoreshwa, bashaka kuvuga ahantu cyangwa inyubako irimo amashuri, ahigishirizwa Gatigisimu. Nanone kandi ikibeho, hari ahantu habaga hatuye abamisiyoneri ba mbere. Yari inzu yabo y’agateganyo mu gihe babaga bategereje kubaka indi ikomeye kandi nziza.

Nuko rero inyito ya mbere ifite umuzi mu ijambo: imbeho, igaragaza Kibeho nk’ahantu hatabereye guturwa, hadashamaje kubera imbeho yaho ituma ubuzima budasagamba. Ariko Imana ntitererana ahantu h’ubukonje, hakennye, h’urucantege, hatabereye guturwa n’abantu, naho iraza ikahabiba ikiza kibereye muntu. Kuri iyi si nta hantu na hamwe hatari aha Nyagasani; hose ni ahe ni heza kandi arahakunda. Niyo mpamvu Bikira Mariya, aza i KIBEHO kugira ngo ahabibe kandi ahasakaze ishusho y’Imana. Ubwo yahageraga akivugira ko ari Nyina wa Jambo, yujuje atyo umugambi w’Imana maze abaturage baho ababera Umubikira w’abakene, uw’abatagira indaro, Soko y’ibyishimo n’umuhoza w’abababaye. Kubera amabonekerwa, aho hantu hadashamaje kandi h’imbeho, hahindutse ahantu hatagatifu; nuko abakorerayo urugendo rutagatifu baturutse imihanda yose baba baroramye mu bukonje bwo kubura ubuzima, ni ukuvuga kubura Imana n’ubuvunyi bwayo; bakongera kuzura ubushyuhe bw’ubuzima bukomoka ku Bubyeyi bwa Bikira Mariya, Nyina w’Imana n’Umugabekazi w’ibyiza byose.

Mu gisobanuro cy’ikibeho nk’icyumba cy’abigishwa cyangwa cy’Abamisiyoneri, dusangamo ubutumire bwa Bikira Mariya butuganisha ku isoko y’ukwemera no ku buziranenge bw’inyigisho yatanzwe n’Abamisiyoneri bambere. Ubuzima bw’ukuri, buri gusa mubukristu butavangiye. Ntibikwiye kubangikanya ubutumwa bw’Ivanjili, n’imigenzo, imihango, imikorere n’imitekerereze bya gipagani. Birakwiye ko twigizayo ibintu byose bihabanye n’Ivanjili tukakira Yezu Kristu nk’uko ari. Nta gushakira umunezero ahandi hatari mu Ivanjili yazanywe kandi ikabibwa n’Abamisiyoneri ba mbere. Ikimenyetso cy’ubwigishwa (catéchumenat) gishobora kubera abantu ubutumire bwa Bikira Mariya bwo guhinduka bagana inyigisho ya nyayo kandi itarimo uburyarya.

  1. Amazina y’Ababonekewe aduhishiye ubutumwa bwinshi

Nyuma yo kuzirikana kuri KIBEHO ahabereye amabonekerwa, reka ngire n’icyo mvuga ku Babonekewe. Burya uko amazina yabo akurikirana bifite igisobanuro cyane cyane ku bijyanye n’uko Ubutumwa bahawe bwakiriwe Ku ikubitiro.

  • Alphonsine MUMUREKE

Izina «MUMUREKE» risobanura ngo: nimumureke, nimumwihorere, nimumuhe amahoro. Rishobora gusobanura kandi ngo: mwoye ku mwitaho, mwoye kwita ku bye (kubyo avuga). Bihuye cyane n’uko ibonekerwa rye ryakiriwe. Ni we wa mbere wabonekewe I Kibeho, hari kuwa 28 ugushyingo 1981 i saa sita n’iminota mirongo itatu n’itanu (12h35’) bari mu cyumba cyo kuriramo (réfectoire). Ngo bamwe bemezaga ko koko ari Bikira Mariya wamubonekeye; ariko abandi bakavugako ari ibisazi no kwigirisha cyangwa ibimenyetso by’indwara yo mumutwe yitwaza zimwe mu ngingo z’Iyobokamana. Abandi nabo ngo bakekaga ko Mumureke ari we wahimbye iyo kinamico kugira ngo atere impuhwe Ababikira kandi ashobore kwakirwa neza dore ko yari mu mwaka wa mbere kandi akaba yarakundaga kurwaragurika. Abandi bo baketseko akorana n’imbaraga z’abazimu cyangwa iza Shitani dore ko yavukaga mu Gisaka kandi ibyo bintu bikaba bihavugwa cyane. Abandi bo bari bagamije gupfobya Umuryango w’Ababikira b’Abenebikira bavugagako aribo babihimbye bagakoresha Mumureke kugira ngo umuryango wabo uzabe ikirangirire. Mumureke rero yari yabaye Mumureke, ubutumwa bwe ntibwakiwe neza,ahubwo bwafashwe nk’ubusazi. Baribwiye bati: « Niba koko Bikira Mariya ari we wasuye U Rwanda, ngaho n’abonekere n’undi nibura umwe bibe ikimenyetso ko koko ari we! ».

  • Anathalie MUKAMAZIMPAKA

Izina «MUKAMAZIMPAKA», risobanura umuntu ukiranura abandi mu mpaka. Uwo Mubonekerwa yarangwaga no gusenga ndetse n’ubwitonzi. Ku ishuri bamwitaga «umunyamasengesho». Yabonekewe bwa mbere kuwa 12 Mutarama 1982 ahagana saa moya n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba (19h15) ubwo abandi bari bagiye mu nzu y’ururiro (réfectoire) ariko we akabanza kujya mu nzu baryamagamo (dortoire) kugira ngo abanze avuge ishapule. Ibonekerwa rya MUKAMAZIMPAKA, ryaciye impaka koko. Abenshi baravuze bati: « Ko MUMUREKE bamushinjije amashitani, uyu kandi yamufata ate kandi akunda gusenga. Nta kabuza, Bikiramariya yasuye u RWANDA».

  • Marie-Claire MUKANGANGO

Izina «MUKANGANGO» risobanura umugore ufite imbaraga kandi ufite ububasha. Rituruka ku ijambo «ikigango»: ibigango, imbaraga, ubushobozi, umuhate, imyitwarire ya kigabo.  Yari umwe mu bakobwa bari barakoze igisa n’agatsiko karwanyaga kandi kagatoteza ababonekewe mbere ye. Yari umukobwa uzi gufata ijambo mu ruhame, afite igitsure n’igitinyiro byatumaga akenshi bamutora ngo ababere umuyobozi mu ishuri. Yabonekewe bwa mbere ku wa 2 Werurwe 1982. Ukubonekerwa kwe kwagize ingaruka nziza ku mwuka wari mu ishuri. Ndetse n’Abaporoso kimwe n’Abayisilamukazi batangiye kwakira neza ibyo bintu bidasanzwe byaberaga mu ishuri. Yabaye nka Sawuli wahindutse Pawulo, maze imbaraga yakoreshaga arwanya ababonekewe noneho azikoresha ahamya ubwo butumwa bw’Umubyeyi.

  1. Reka noneho tugire icyo tuvuga kuri Bikira Mariya n’Abanyarwanda

Kuva kera na kare, Abanyarwanda bazi ko Imana ari iy’abantu bose, ariko na none u RWANDA rukaba umwihariko wayo. Ngo: «Yirirwa ahandi igataha mu RWANDA». Ibi bivugwa no kuri Bikira Mariya: Akunda abantu bose, Abanyarwanda bakaba umwihariko we. Nanone twavugako igihe umwami Leo Charles Rudahigwa atuye u RWANDA, akarwegurira Kristu ngo abe ari we urubera Umwami, byari bisobanuye ko na Bikira Mariya arubereye Umugabekazi.

Bikira Mariya rero akunda u RWANDA kandi akunda Abanyarwanda. Yabonekeye ahantu henshi, ariko nta hantu yigeze aza afite izina risumbye ayandi yose mu mazina amuhabwa nk’iryo yaje afite mu Rwanda. «NYINA WA JAMBO», «NYINA W’IMANA» (theotokos). Andi mazina yose ni aha ashamikiye. Kuba Umwamikazi w’amahoro, Utarasamanywe icyaha, Uwagumirije kuba isugi, Umwamikazi w’intumwa, ayo n’andi yose, ayakesha kuba Nyina w’Imana. I KIBEHO rero, Bikira Mariya yaje wese uko ari, ntaho yadukinze, yaduhaye gusogongera ku nema zose Nyagasani atanga abimunyujijeho. Muri Nyina wa Jambo dusangamo byose twatekereza kuri Bikira Mariya we Nyina w’Imana, akanaba n’Umubyeyi w’Abanyarwanda.

  1. Twigishwe iki n’Ibyanditswe Bitagatifu?
  • Bikiramariya ni Nyina w’Imana

Ubutumwa bwa KIBEHO butwibutsa kandi bukaduhamiriza ko Bikira Mariya ari Umubyeyi w’Imana. Ni nyina w’Imana kuko yabyaye Jambo, Umwana w’Imana wigize umuntu, Imana rwose n’umuntu rwose. Ni umwe mubagore tubwirwa n’ Ivanjili ko bari bahagaze munsi y’umusaraba wa Yezu (Yh19, 25). Bikira Mariya rero ububyeyi bwe bugaragarira mu kuba nyuma yo kwakira ubutumwa yarihatiye kubushyira mubikora. Ntiyabyaye Jambo gusa, ahubwo yanakomeje kumwitaho, amufasha no kwitegura gutangira ubutumwa ku mugaragaro. Byongeye kandi Muri ubwo butumwa naho yakomeje kumuba hafi maze igihe bwuzurizwaga ku musaraba, naho agaragaza ububyeyi bwe.

Mu nsi y’umusaraba yari ahari ngo akomeze umwana we. Ntiyabanye na Yezu mu byishimo gusa, ahubwo no mu mage yari ahari. Umutsindo wa Kristu wavuye ku musaraba; aho ninaho Bikiramariya yagaragaje ku buryo budasubirwaho urukundo afitiye umwana we, maze aho Intumwa n’abandi bigishwa bahunze, ahahagarara gitwari. Nuko rero, iyo Yezu avuga ati: «Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka, ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye, kandi ni we mama » (Mk3, 35), twumva mbere na mbere uyu Mubyeyi kuko ari we rugero rwacu mu gukora ugushaka kw’Imana. Yakomeye kuri «Yego» ye kugeza ku ndunduro.

  • Umubyeyi w’abantu bose

Na none kandi, Bikira Mariya si Nyina w’Imana gusa ahubwo ni na Nyina w’abantu bose. Ni Eva mushya. Tunabihamirizwa kandi na Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Momfori ko Bikira Mariya ari Umuhuza w’abanatu n’Imana, akaba yaradushyikirije Imana mu kwakira Mwana mu nda ye, kandi ko nta wagira Yezu nk’Umwami we adafite Bikira Mariya nk’Umubyeyi. Ububyeyi bwa Bikiramariya butugira barumuna ba Yezu Kristu. Nibyo twumvana Yohani Intumwa, wari aduhagarariye twese munsi y’umusaraba (Yh19, 27). Yezu ubwe yaduhaye uwo Mubyeyi ngo natwe atubere uwacu.

Ese twemera kumujyana iwacu nka Yohani? Ese dukunda kumwiyambaza? Cyangwa turi nka ba bandi bakunda Umwana bakibagirwa Nyina? Ese twaba tuzi ko ari we nzira ngufi igera kuri Yezu? Uko biri kose, tuzi ko kugera kuri Yezu utabanje kunyura kuri Bikiramariya, nabyo byashoboka, ariko ntawahamya ko aribwo buryo bworoshye. Bikira Mariya, ni inzira ngufi twahawe ngo atugeze ku Mwana we. Tumukunde, tumwiyambaze kandi tumutuze iwacu.

  1. Twakwigira iki kuri Bikira Mariya mu kuzirikana ubutumwa bwa KIBEHO?

Muri byinshi uyu Mubyeyi adutoza reka twibande ku byo twumva mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye abanyakolosi: « Tugire ubugiraneza n’umutima wuje impuhwe» (Kol3, 12). Aha tunazirikana ukuntu Bikira Mariya yagiriye neza abo mubukwe bw’I Kana (Yh2, 3-10), maze abari bashobewe bakongera kubona ibyishimo. Ubwo bugwaneza bwe kandi ni bwo butuma n’igihe amaze kwimakazwa mu ijuru akomeza kuduhangayikira, maze akagaruka kutuburira, akadusaba guhinduka ngo tutazarimbuka.

Tugire kandi ubwiyoroshye. Uyu ni umugenzo mwiza uhetse indi yose, maze aho ubuze, nt’uhabarize n’indi. Bikira Mariya ahora acishije make, agira amagambo make cyane ariko ibikorwa bye bikaba iby’impangare. Ingabire yahawe, ntizatumye yishongora ku bandi, ahubwo zamufashije kubagirira neza. Amaze kumenya ko azabyara Umwana w’Imana, ntiyagiye yirata, ahubwo yagiye yihuta kugira ngo ajye gufasha Mubyara we wari warasamiye muza bukuru (Lk1, 39-45), bityo uwo Elizabeti yita Nyina w’Umutegetsi we (Lk1, 43) kandi bikaba ari byo koko, amubera nk’umuja, mugihe cy’amezi atatu yose (Lk1, 56).

Tugomba kandi kurangwa n’ituze n’ukwiyumanganya, kwihanganirana, kubabarirana ariko cyane cyane ngo tugire urukundo. Ngo dushimire Imana mu mitima yacu, tuyiririmbire Zaburi n’izindi ndirimbo tubwirijwe na Roho Mutagatifu (Kol3, 13-17). Muri byose twisunge Yezu, duhinduke nkuko Bikira Mariya yabidusabye I Kibeho, dusenge nta buryarya kandi twibabaze, dukunde Rozari n’Ishapure y’ububabare burindwi kandi dusabire Kiliziya kugira ngo ikomeze ubutumwa bwayo, yamamaze hose ko Imana iriho, ko idukunda twese, kandi ko yifuza gukiza abantu bose.

Tubisabirane, tubisabire n’abacu bose.

Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire!

Diyakoni Valentin NKOREYIMANA,

Umudiyakoni wa Diyosezi ya RUHENGERI.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *