Korali Mwamikazi wa Fatima yongeye gushimangira ubudasa i Kibeho
Korali Mwamikazi wa Fatima ni imwe muri Korali zimaze kuba ubukombe; u Rwanda rufite. By’umwihariko ariko ikaba ari Korali Gatolika ikorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, muri Diyosezi ya Ruhengeri. Ni Korali mu by’ukuri imaze kubaka ibigwi mu ngeri zinyuranye, ariko kandi ntibyabura imvano, kuko ari Korali ifite imyaka isaga 54 dore ko yashinzwe ahayinga mu 1970.
Korali Mwamikazi wa Fatima ni imwe muri Korali zikomeye muri iki gihugu mu buryo bwivugira, hagendewe ku bikorwa byayo ndetse n’ibindi bigwi binyuranye by’amakorali, bidahwema gushimangirwa n’abakunzi bayo ndetse n’abayikurikira bose, dore ko n’ubutumwa ikubutsemo i Kibeho, yigaruriye imitima ya benshi. Ubusanzwe ariko ikaba ari na Korali ifite intego yo gukuza ubuvandimwe, kogeza inkuru nziza no gufasha abantu gusenga kabiri nk’intego y’umuririmbyi nyawe, hatirengagijwe abari mu kaga n’abababaye.
Nk’uko rero twabikomojeho mu mutwe w’iyi nkuru, Korali Mwamikazi wa Fatima ikaba iherutse kongera gushimangira ubudasa i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, aho yafashije abakristu gususuruka no gusenga kabiri; mu gitambo cy’Ukaristiya yari yatumiwemo, cyaturiwe i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, mu birori by’umunsi mukuru w’amabonekerwa ya Kibeho, ubwo Umubyeyi Bikira Mariya yabonekeraga abakobwa batatu, ari bo Marie Claire MUKANGANGO, Alphonsine MUMUREKE ndetse na Anathalie MUKAZIMPAKA. Ibi birori bikaba byaranaciye inyumva nkumve kuri Radiyo Mariya Rwanda na Pacis TV. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2023.
Ibi birori bikaba byaritabiriwe n’imbaga y’abakristu basaga ibihumbi mirongo itandatu, baturutse imihanda yose, by’umwihariko muri aka karere, muri Afurika muri rusange, Europe, Amerika, Australie, Asie n’ahandi, bakaba bari barangajwe imbere n’Abepiskopi bose mu Rwanda by’umwihariko, tutibagiwe n’abaturutse mu bindi bihugu, ndetse imbaga y’abapadiri ndetse n’izindi ngeri zinyuranye z’Abihaye Imana n’Abiyeguriye Imana.
Nyuma y’ibikorwa bitandukanye byanyuze benshi Korali Mwamikazi itahwemye gukora, Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho na bwo bwatewe ishema no guhitamo Korali Mwamikazi wa Fatima, ngo izabe ari yo izafasha imbaga ikoranira i Kibeho kwizihiza ibirori by’Amabonekerwa ya Kibeho ku nshuro ya 42. Iyi Korali na yo ikimara gushyikirizwa ubwo butumire n’icyifuzo cya Kibeho; ntibazuyaje, bakiranye umutima mwiza icyo cyifuzo cya Kibeho batangira imyiteguro, kandi ntibashidikanya ko ari ubutumire bwa Nyina wa Jambo ubwe, wabihitiyemo ngo yongere abahunde imigisha kandi abavomerere mu ndabo ze, hamwe n’iyo mbaga yitumirira ku butaka bwe butagatifu bwa Kibeho.
Bidatinze, ku mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo, ahasaga ku isaha y’i saa yine z’ijoro; ni bwo iyi Korali yahagurutse kuri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, irangajwe imbere n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Mgr Vincent HARORIMANA, Abasaserdoti batandukanye bo muri iyi Diyosezi, Abihayimana ndetse n’imbaga y’abakristu yifatanyije kandi iherekeza iyi Korali muri ubwo butumwa bwa Kibeho.
Ni urugendo rutari rworoshye ubihuje n’amasaha rwari rukorewe, ariko hamwe n’Imana byose byageze neza, maze mu isengesho rimwe, umutima umwe ndetse na Rozari, iyo mbaga yose, ku isaha y’i saa Kumi za mu gitondo isesekara i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, amahoro.
Nk’uko bimaze kumenyerwa ko hamwe n’inema z’ijuru ab’isi dukesha Umubyeyi Bikira Mariya twarazwe, i Kibeho ni isoko y’uburuhukiro, aho abahagana batura Umubyeyi imitwaro ibaremereye bakaruhuka. Bamwe bahise bajya kwegera Umubyeyi Bikira Mariya bakomeza kumutura isengesho bamuzaniye batibagiwe n’abo bahetse ku mitima, abandi bagana ku Isoko ya Bikira Mariya, isoko nyayo dukesha ijuru na Bikira Mariya Nyina wa Jambo, umwamikazi wa Kibeho, ari na ko hitegurwa ibirori nyirizina by’umunsi mukuru wo ku wa 28 Ugushyingo, byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya ari na cyo Korali Mwamikazi wa Fatima yari yatumiriwe kuririmbamo.
Nyuma y’amasengesho yabanje guturirwa i Kibeho mu gitondo mbere ya misa arimo Ishapure, gutanga Isakaramentu rya Penetensiya , gusobanurirwa byimbitse ubutumwa bwa Kibeho, inyigisho yatanzwe na Mgr Balthazar NTIVUGURUZWA wa Diyosezi ya Kabgayi, wanibukije abakoze urugendo Nyobokamana, ko i Kibeho ari ahantu hatagatifu koko ijuru ryururukiye, kandi hakaba harabaye isangano ry’Abashakasha Imana, ndetse yibutsa ko bose baje ku isoko idakama y’ibitangaza kandi idudubiza, abasaba kwitegura kuhirwa nk’icyifuzo nyamukuru cy’Umubyeyi mu butumwa bwa Kibeho. Nuko ku i saa tanu zibura iminota 10, imbaga yose yategujwe kwitegura igitambo cy’Ukaristiya cyari giteganyijwe gutangira ku isaha y’i saa tanu zuzuye.
Ni igitambo cyari cyitabiriwe n’Abepiskopi bose bo Rwanda, kiyoborwa na Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali, akaba na Perezida w’inama y’Abesiskopi Gatolika mu Rwanda, wafatanyije na Mgr Celestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro ari na yo Kibeho ihereremo. Nuko hamwe n’abandi Bashumba n’imbaga y’abapadiri bari benshi cyane bagaragira Alitari ntagatifu.
Ni ibirori kandi byari byitabiriwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Rennes yo mu Bufaransa, Mgr Pierre d’Ornellas, ndetse n’intumwa yo mu bunyamabanga bwa Papa mu Rwanda Padiri Andre Thomas, hakaba hari imbaga y’abapadiri baturutse imihanda yose baherekejwe kandi n’abakristu babo. Ntitwakibagirwa kandi ko n’inzego za Leta zari zihagarariwe, iz’umutekano ndetse n’abasengera mu yandi madini na bo ntibari batanzwe.
Aha rero ni ho Korali Mwamikazi wa Fatima yongeye kugaragariza ubudasa, aho byagaragaraga rwose ko yiteguye ku mutima no ku mubiri. Ikaba ariko yari ifite akazi katoroshye ko gufasha buri wese wari uri aho, kugira ngo yisange mu isengesho, nubwo bwose bavugaga indimi zinyuranye ariko hamwe na Roho Mutagatifu bagasangira ubutumwa bumwe.
Nk’uko Korali Mwamikazi yifuzaga gufasha no gutuma buri wese yiyumva mu isengesho, banamufasha gusenga neza, ni ko byagenze ku buryo byagaragariye buri wese wari uri aho, dore ko baririmbye indimi zose, injyana zose n’amajwi yose, kugeza ubwo abari bakoraniye aho batifuzaga ko iri sengesho risoza, ari na ko bamwe bakomeza kubazanya aho iyi Korali bayisanga ndetse n’aho ikomora imbaraga n’impano yagaragaze.
Gusa nyine akaryoshye ntigahora mu itama, byari ngombwa ko misa ihumuza, Korali na yo igasubika. Ibirori byasoje ahasaga ku isaha y’i saa kenda z’igicamunsi. Ubuyobozi bw’ingoro bushimira byimazeyo buri wese waje gutaramira Umubyeyi, ariko by’umwihariko hamwe n’abari aho bose bashimira Korali Mwamikazi wa Fatima, ubudasa, imbaraga, umurava ndetse n’ubuhanga yagaragaje mu gufasha abakristu gusenga neza, bayifuriza kurushaho gutera imbere no kuzagaruka. Korali n’abayiherekeje bose basubiye ku gicumbi amahoro, kandi barashima Imana yabashoboje ibyo batakwishoboza nk’abantu.
Tubibutse ko Kibeho ari hamwe mu hantu hatagatifu isi ifite kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya yahabereye. Kibeho rero ikaba agace k’u Rwanda gaherereye mu Mudugudu wa Sinayi, akagari ka Kibeho Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo. Hakaba hakomeje ibikorwa by’iterambere no kwagura Ubukerarugendo Nyobokamana. By’umwihariko muri iyi minsi hakaba hari gahunda yo gukusanya inkunga yo kwagura ubutaka bwa Kibeho, igikorwa kirarimbanyije, dore ko hari na gahunda yo kuzahubaka Bazilika ya Kibeho. Uramutse rero hari inkunga wifuza gutera muri iki gikorwa, uko ingana kose wakwegera Ubuyobozi bw’ingoro i Kibeho cyangwa Umupadiri wese ukwegereye.
Kelly Theodore