Pueri Cantores ya Paruwasi katedrali ya Ruhengeri yasusurikije ab’i Musanze mu gitaramo kibinjiza muri Noheli.
Umuryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) witegura gukora yubile y’imyaka 25 umaze ushinzwe wasusurukije ab’i Musanze, ndetse no mu nkengero zayo mu gitaramo kibinjiza mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ukuboza, kibera mu nzu mberabyombi ya Centre Pastorale Notre Dame de FATIMA.
Iki gitaramo cyashimishije abacyitabiriye barimo na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Mu ndirimbo zaririmbwe muri iki gitaramo higanjemo iza Liturujiya ndetse n’izindi ariko zose zitanga ubutumwa burimo ubwinjiza abantu muri Noheli n’Ubunani.
Umwihariko w’iki gitaramo ni uko abana bato bo muri uyu muryango bahawe umwanya bakagaragaza impano zabo, aho baririmbiye abana bitabiriye iki gitaramo indirimbo zirimo “Bayi Bayi ngona, Abana bakunda gukina n’utunyoni ndetse n’izindi”……
Pueri Cantores iritegura kwizihiza yubile
Pueri Cantores Ruhengeri ni umwe mu miryango igize kiliziya Gatolika ya Diyosezi ya Ruhengeri muri Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri.
Uyu muryango uririmba indirimbo za Liturijiya, washinzwe tariki ya 25 Nzeri mu mwaka w’1999; ishingwa na Padiri Placide Duhirimana wari Padiri mukuru abifashijwemo na Mgr. Kizito Bahujimihigo. Padiri Placide Duhirimana abenshi baramwibuka mu itorero Inkoramutima! Nyuma y’iryo shingwa, abana batangiye kuririmba Misa zitandukanye zirimo iz’iminsi mikuru, izo ku cyumweru ndetse n’imibyizi kuwa mbere no kuwa kane.
Mu mwaka wa 2003 nibwo Pueri Cantores ya Ruhengeri yemewe ku mugaragaro mu gitambo cya Misa cyayobowe na Mgr Kizito Buhujimihigo aho 50 ba mbere bahawe amasezerano. Uyu muryango w’abana b’abaririmbyi umaze kuba ubukombe, dore ko umaze kwibaruka indi miryango haba mu ma Paroisses ya Butete; Nyakinama, Butete, Mwange na Busogo yavutse nyuma.
Muri Paroisse katedrali ya Ruhengeri, uyu muryango wibarutse imiryango itatu irimo Pueri Cantores ya Santarali ya Muko, iya Gacaca ndetse na Musanze.
Pueri Cantores ya Ruhengeri irateganya kwizihiza yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe mu kwezi kwa Nzeri 2024.
Umwanditsi: Thierry NDIKUMWENAYO