Vuga yego maze utange ubuzima (lk 1, 28)

Sangiza abandi iyi nkuru

Mu rwego rwo kwitegura neza ivuka ry’umucunguzi wacu Yezu Kristu, Kuwa 16 Ukuboza 2023, saa 9h00’ za mugitondo muri ya Paruwasi  Katedrali ya Ruhengeri , habereye umwiherero w’amwe mu matsinda n’amahuriro akorera kuri Katedrali ya Ruhengeri  ariyo:

  • Abagabuzi b’ijambo ry’Imana,
  • Inshuti za Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima,
  • Ihuriro Urugwiro ry’abari n’abategarugori ba Paruwasi katedrali ya Ruhengeri
  • Ihuriro incuti za Yezu,
  • Ihuriro ry’abakozi Gatolika
  • Kolping Family
  • Abageni ba Nyirubugingo

Umwiherero  wayobowe na Padiri Evariste NSHIMIYIMANA. Yatangiriye ku isengesho rya Roho Mutagatifu, akurikizaho inyigisho ku nsanganyamatsiko  igira iti: “VUGA YEGO MAZE UTANGE UBUZIMA (Lk 1, 28)”. Nyuma y’inyigisho habaye isengesho ryo gushengerera YEZU mu Isakramentu rye ritagatifu dushimira Yezu ibyo yaduhaye n’ibyo adukorera. Umwiherero wasojwe na Misa twishimira ko ari ubukwe bwa Ntama kandi dusabira abandi cyane cyane abatagira ababasabira. yarangiye 12h15’.

Inyigisho yatanzwe ku nsanganyamatsiko  VUGA YEGO MAZE UTANGE UBUZIMA, Padiri yagiye ayisobanura yifashishije imirongo yo muri Bibiliya, ku buryo bwumvikana kandi  bunyuze abari mu mwiherero. VUGA YEGO MAZE UTANGE UBUZIMA.  Lk 1, 26-38,    ingingo igenderewe niYego  ya Bikira Mariya : Lk 1, 38 ‘’ Mariya aravuga ati:” Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze”. Nuko Malayika amusiga aho aragenda. Bikira Mariya yemera kubyarira isi yose Umucunguzi, Umukiza Yezu. Yego y’umugambi w’Imana itanga amahoro, itanga ubuzima. Kugira ngo ubuzima buboneke, yego iherekezwa n’ibikorwa . Mu gitabo cy’intangiriri Int 1.1-31.: Nuko Imana iravuga iti: “ nihabeho…… nuko bibaho”.  Bikira Mariya we yagize  Ubwoba,  yemera gusiganuza.  Yemera ko umugambi w’Imana uzasohora, ariko n’umusaraba utabuze (Lk 2, 27-34.)

Ingero z’abandi bavuze yego bagatanga ubuzima :

  • Aburahamu,(intangiriro 12, 1-5; 18,1-15 ) igihe Imana  yamuhamagaye ikamukura mu gihugu cye ikamujyana mu gihugu cy’isezerano .  Abrahamu yarumviye, ahindurirwa izina,  abyarira mu za bukuru kuko yakiye Imana.

Yego ya Abrahamu itanga umugisha, ahinduriwa izina. Imana niyo ibanje ikiganiro. Tugomba kunyurwa no guhora twishimye. Yego ya Abrahamu yatanze ubuzima kandi ibuha abandi. Yemeye ko Imana iza mu buzima bwe, natwe tujye twemera kuvangirwa n’Imana.

Loti (int. 13. 5-18) nawe yemeye kujyana na Abrahamu, ariko baza kworoherana batandukana nta ntonganya.  Natwe  twige kworoherana aho turi hose.

  • Musa (Iyimukamisiri 3, 1-11) yemera Imana  kujya kuvana umuryango wayo mu muboko ya Farawo, mu bucakara bwa  Misiri

Yego ya Musa yajyanye no kwisukura, yemera gusanga Imana ku musozi wayo abanje kwisukura, yego ye yahaye Imana icyubahiro n’Ikuzo. Tujye dusaba Imana imbaraga kugirango twisukure. Iwacu hajye haba hatagatifu.

  • Ruta (Ruta 1,6-22) wemeye guherekeza nyirabukwe mu gihugu cye bikamuviramo kubyara Obedi, wabyaye Yese, nawe akabyara umwami Dawudi, mu gisekuru cya Yezu.

Yego ijyana n’urukundo. Igihe cyose udafite urukundo ntacyo uba uri cyo. Kandi igihe cyose uvuze yego Imana iguha umugisha. 

  • Akazi (Izayi 7,10-12)  uhoraho abwira akazi gusaba ikimenyetso akazi ati:« sinshaka
  • kwinja Uhoraho».

  Yego  buri gihe ijyana no gushishoza no kumenya gushimira Imana

  • Yozefu ( Mt 1,20-24) Yozefu Umugabo wa Mariya n’Umurinzi wa Yezu, yemeye kuzana umugeni we Mariya abibwiwe mu nzozi na Malayika areka umugambi yari yafashe wo kumusiga rwihiwa.

 Yozefu yamenye gutega amatwi Imana. Yego ya Yozefu yamuhaye amahoro akora icyo Imana ishaka. Tujye tumenya gutega amatwi ugushaka kw’Imana.

 Igihe cyose uvuze oya ku mugambi w’Imana  uba wikururira urupfu. Int. 2, 25.na Int.3 yose ari naho hava ivanjili .  Iyo uvuze Oya ku isezerano wakoze uba wikururiye urupfu. Reba urugero rw’abavuze oya:

  • Adamu na Eva (Int.2, 25-3,-34) birukanwa mu busitani kuko bari bumviye inzoka bakarya imbuto zo ku giti  Imana  yari yarababujije.  Si ngombwa buri gihe kuvuga yego. Yego ijye ijyana no gushishoza kuko haba hari ubwo ari irindi jwi ritubwira ritari iry’Imana.  Iyo wihaye gushyikirana  na sekibi iragutsinda. Kwinjira buri gihe muri bisobanuro  bw’ibiganiro bitari bitagatifu  biganisha mu gutsindwa, kuko sekibi aba azi ingingo ikugushamo. Ngo “ gupfa ntimuzapfa ahubwo muzahumuka mumere nk’Imana mumenye  icyiza n’ikibi”  Yezu igihe yashukwaga yatsindishaga sekibi ijambo rimwe gusa. “Haranditswe ngo : ……” Mariya we yagize ubwoba arabaza. Abandi bagize agasuzuguro. Papa Benedigito wa 16 ati:« umwanzi wa Kiliziya muri iyi minsi mu kuyisenya si uyituruka hanze ahubwo ni uyituyemo».

Turabe maso.  Dusabe Roho Mutagatifu  kujya dutega amatwi y’imitima yacu. Bikira Mariya arabitwigisha. Tubikura mu isengesho. Nitwishingikiriza Yezu ntituzagwa.  Kora uhe Imana umwanya wa mbere.  

N.B: Inkuru nziza yo gukiza abantu tuyisanga mu gitabo cy’intangiriro 3,15.  Aho Imana yabwiye inzoka iti ‘’ Nshyize inzigo hagati yawe n’Umugore , hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe, ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino.”

  • Yonasi (Yonasi 1,1- 4,11) :Yonasi yanga ubutumwa Imana yamuhaye bwo kujya kuburira Ninivi. Agahunga ubwato bukagira umuhengeri, bakamuroha mu nyanja, ifi ikamumira, ikamuruka ku nkombe za Ninivi, akigisha ubutumwa umunsi umwe kugirango batabwumva maze bakihana, nyamara bose bambara ibigunira. Imana irabumva ibakiza ibihano, ariko Yonasi ararakara nyamara Imana imwereka impuhwe zayo.

 Iyo uvuze oya ku baturanyi bawe ubihiriza abandi nawe utiretse. Tujye tumenya gufashanya.

Simoni Petero. Yh. 21, 1-14 nyuma y’izuka, Yezu amaze kubonekera  intumwa ze,  Petero ati: – Ngiye kuroba, intumwa ziti ,turajyana nyamara  ijoro ryose baroba ntibabona na busa. Yezu aje bararonka. Petero akenyera umwitero we aramusanga.

Ntibari kumwe na Yezu. Bari bambaye ubusa. Igihe cyose utari kumwe n’Imana uba wambaye ubusa. Uba wambaye urupfu. Uyu munsi twige kubona Imana. Kubona Yezu. Ariho! Arumva kandi arasubiza!

Mu gusoza

Urupfu rwaje kubera oya ya Adamu na Eva. Ariko nabo twabashimira ko batwigishije  kumenya gutega amatwi tugashobora kumenya gushishoza tukamenya kumvira Imana. Kandi ntibateranya amabuye. Aho bakubitiwe niho Imana yabasanze. Ntabwo bateranye utwatsi. Batumye Nyagasani aduhishurira umugambi wo kuducungura Int.3. Inkuru nziza yo gukiza abantu.

Yego ya Bikira Mariya itanga ubuzima, itanga amahoro

Yego itanga umugisha, ihindura izina  nka Abrahamu, itanga kunyurwa no guhora wishimye. Igatanga ubuzima kandi ikabuha abandi.  Itwereka umugore Imana yavugaga wo mu ntangiriro.

We watinyutse akemera ko bishoboka amaze kugira ubwoba bwatumye asobanuza, akemera ko umugambi w’Imana uzasohora, akemera kwikorera n’imisaraba yose  azahura nayo muri ubwo butumwa.Yego ya Yezu yo ni agahebuzo yo twayiboneye aho rukomeye, mu nzira y’umusaraba, mu rupfu n’izuka bye. (Lk 22, 39-24, 1-8)

Monique NYIRAKANYANA

Umukristu wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *