Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yifurije abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri Noheli nziza

Sangiza abandi iyi nkuru

Ku wa mbere tariki ya 25/12/2023 Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yayoboye Igitambo cya Misa yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli cyaturiwe ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Mu nyigisho yagejeje ku bakristu yabibukije ko umunsi wa Noheli ari umunsi wo gusingiza Imana yasuye umuryango wayo, ukaba umunsi wo gutangarira urukundo rwahebuje Imana ikunda abayo. Yagize ati: “Noheli ni umunsi mukuru w’urumuri rw’icyizere. Urumuri rwirukana umwijima w’urupfu. Urumuri rwirukana inabi yose. Urumuri rwirukana agahinda no kwiheba. Noheli ni umunsi  mukuru abari bihebye basubirana ukwizera bakesha Yezu Kristu waje ngo abane natwe. Ibyishimo by’abazi neza ko iyo bamwiyambaje abatabarana ingoga”.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye ababyeyi baje guhesha abana babo isakaramentu rya batisimu kuri uwo munsi mukuru wa Noheli abasaba kuzakomeza gufasha abana babo gukura mu gihagararo, mu bwenge no mu busabaniramana. Abibutsa ko kubyara no guheka bijyana ko kurera neza no gukuza abana babereye umuremyi.

Umwepiskopi yashimiye Imana yabafashije ikabaha guhimbaza Noheli ya 2023. Yashimiye abakristu ko bitabiriye kuyihimbaza ari benshi by’umwihariko muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri no hirya no hino mu ma Paruwasi 16 agize Diyosezi ya Ruhengeri.

Yagaragaje ko kwizihiza iyo Noheli byahuriranye no kwinjira muri Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Imana yigize umuntu ngo icungure bene muntu n’imyaka 125 Iyo nkuru nziza y’icungurwa rya bene muntu igeze mu Rwanda. Zizizihizwa mu myaka ibiri: 2024 n’umwaka wa 2025. Yahamagariye abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri guharanira kuba inkunzi z’amahoro n’abagabuzi b’amahoro. Asaba abashakanye guharanira kubana mu mahoro birinda amakimbirane mu miryango.  Yabasabye gufasha abana babo gukura neza, kubaha uburere bwiza mu bumenyi no mu bushobozi bijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda zimurikiwe n’Ivanjili. Yabasabye kandi kuba hafi urubyiruko rwugarijwe. Avuga ko kwita ku bana n’urubyiruko ari ukwiteganyiriza kuko aribo mizero ya Kiliziya n’amizero y’Igihugu.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yararikiye abakristu kuzitabira ibikorwa byo guhimbaza izo Yubile z’impurirane by’umwihariko ibizizihirizwa muri Diyosezi ya Ruhengeri birimo  guhimbaza iyogezabutumwa ry’urubyiruko n’abana. Abibutsa ko izo Yubile zifite insanganyamatsiko igira iti: “Turangamire Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”.  Agaragaza ko amizero yabo ashingiye kuri Kristu, bakaba abana b’Imana muri Kristu, bakaba abavandimwe. Abahamagarira kuyoboka iyo Ngoma ya Kristu Umwami w’amahoro, Ingoma ye ikaba iy’urukundo.

Yagize ati: “Ni mucyo twakire iwacu Yezu Umwana w’Imana wigize umuntu Rumuri rwirukana umwijima w’icyaha n’urupfu. Rumuri rutangaza amizero yo kubaho. Kunga ubumwe na Kristu bigashimangira ubuvandimwe bwacu. Kristu Umwami w’amahoro atuyobore mu nzira y’amahoro. Tube abahamya b’ukwizera. Tube abasigasira ubuvandimwe. Tube inkunzi n’abagabuzi b’amahoro”.

Yakomeje agira ati: “Kuri uyu munsi w’ibyishimo buri wese agire uwo abera impamvu yo kwizera. Buri wese agire uwo yereka ubuvandimwe n’uwo ahumuriza mu bo tubona bahungabanye. Buri wese mu buryo Imana yamuhaye ku buntu aze kugira umukene umwe byibura asangiza ibyishimo bya Noheli.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yifurije abakristu Noheli nziza, agira ati: “Kuri uyu munsi w’ibyishimo, ndifuza kwifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024 abayobozi b’Igihugu cyacu mu nzego zose. Basaseridoti, Biyeguriyimana, Bayobozi mu nzego zose, Bakristu, Bavandimwe muri hano n’abari hirya no hino, Nyagasani Mana Soko y’imigisha yose nabahundagazeho ingabire ze. Abasendereze umugisha w’igisagirane kandi abarinde. Nabakomereze mu kwemera, ukwizera n’urukundo bishyitse kuri mwebwe mwese, imiryango yanyu n’abanyu bose Noheli nziza. Noheli y’ibyishimo n’amahoro”.

Marie Goretti Nyirandikubwimana

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *