ITANGIZWA RYA YUBILE Y’IMPURIRANE

Sangiza abandi iyi nkuru

Ku wa gatandatu,tariki ya 10/02/2024,Kiliziya gatolika mu Rwanda yafunguye Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’Ubukristu ku isi n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda.Ibirori bitangiza ku mugaragaro iyi Yubile byabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi mu gitambo cya Misa ,cyabimburiwe n’Umutamabagiro w’Ijambo ry’Imana;umutambagiro wari unogeye amaso kandi ukora ku mutima.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Cardinali KAMBANDA akikijwe n’Abepisikopi gatolika bose bo mu Rwanda,abasaserdoti n’abihayimana benshi,imbaga y’abakristu barimo n’abaje bahagarariya amadiyosezi yose.By’umwihariko,ibi birori byitabiriwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda,Mgr Arnaldo Catalan.Hari kandi n’Abepisikopi bari mu kiruhuko cy’izabukuru:Mgr Smaragde MBONYINTEGE na Mgr Anastase MUTABAZI bayoboye Kabgayi ;Mgr Kizito BAHUJIMIHIGO wayoboye Kibungo na Mgr Servilian NZAKAMWITA wayoboye Byumba.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’inzego z’ubuyobozi bwite za Leta ku rwego rw’intara y’amajyepfo n’uturere tune Diyosezi ya Kabgayi ibarizwamo,inzego z’umutekano na zo zari zihagarariwe.

Mu ijambo ry’ikaze,Mgr Baltazar Ntivuguruzwa ,yahamagariye abitabiriye ibi birori gutangarira ibitangaza Imana yatugiriye:kubona twaragejejweho kandi tukakira Inkuru Nziza ya Yezu Kristu nk’abana b’Abanyarwanda na Kiliziya y’u Rwanda tubibonemo “icyubahiro n’icyizere gikomeye Imana yatugiriye n’ishema ridasaza ko Kristu twakiriye ari We Mizero yacu”.Yaganishaga ku nsanganyamatsiko y’iyi Yubile igira iti:’’TURANGAMIRE KRISTU,SOKO Y’AMIZERO,UBUVANDIMWE N’AMAHORO”.

Yashimiye cyane Abamisiyoneri batuzaniye Ivanjili cyane cyane Mgr Yohani Yozefu Hiriti (uruhukiye muri Basilika nto ya Kabgayi ),bahanganye n’ingorane zikomeye muri ubwo butumwa.Mgr yagizwe na PAPA Leon wa XIII Umwepisikopi wa Victoria na Nyanza mu 1878 maze mu 1890 hiyongeraho n’u Rwanda.Abamisiyoneri ba mbere ari bo Padiri ALPHONSE Brard,Padiri Paul Baritelemi na Padiri ANSELME bageze ku butaka bw’u RWANDA mu 1900 i SHANGI, ahaturiwe Igitambo cya Misa bwa mbere mu Rwanda.I SAVE ni ho hashinzwe KILIZIYA ya mbere yitiriwe ‘UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU”.Izindi Misiyoni zashinzwe nyuma havuzwemo :ZAZA yashinzwe muri 1900;NYUNDO mu 1901,RWAZA na MIBIRIZI mu 1903;KABGAYI mu 1906;RULINDO na MURUNDA mu 1909 ;KANSI mu 1910.

Mu nyigisho yatanze, Mgr Balthazar  yagarutse kuri aba Bamisiyoneri,asaba abari muri ibi birori kubashima no kubaha icyubahiro bakwiye nk’abazaniye u Rwanda Inkuru Nziza ya Yezu Kristu.Avuga ku isano Ukwezi kwa Gashyantare gutangirijwemo urugendo rwa Yubile gufitanye n’Iyogezabutumwa mu Rwanda na Diyosezi ya Kabgayi by’Umwihariko,yagize ati:”Ukwezi k’ubuhinzi bw’ubugora ku Banyarwanda ,kwarumbutse imbuto y’Ivanjili’’.Ukwezi yise”guhire”kwatangiriyemo amateka mahire yazaniye ubutaka bwacu bw’u Rwanda umugisha wa Kristu UMUKIZA.Yagize ati:”Dutangirije Yubile muri uku kwezi kwa Gashyantare i Kabgayi:tariki ya 2 Gashyantare 1900 ni bwo Mgr Yozefu Yohani Hiriti n’abari bamuherekeje bakiriwe i bwami i NYANZA;ku ya 8 z’uko kwezi Misiyoni ya mbere yatangijwe i SAVE.Mgr Yozefu Yohani Hiriti n’abari bamuherekeje bageze i KABGAYI mu 1905.

Ikindi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yagarutseho ni uko iyi Yubile ari nk’Impuruza ikangurira abakristu kwitandukanya n’inzira z’amacakubiri,ubuhakanyi n’intamabara z’urudaca ziri hagati y’abava inda imwe,imiryango n’ibihugu,abasaba guhinduka no kurangwa n’amizero.Yashimiye abakurambere mu kwemera, mu Rwanda, bakiriye abamisiyoneri.Yagize ati:”Bamurikiwe na Roho w’Imana wari warabateguriye kuzakira izo ntumwa z’Ivanjili.’’ Ati:”Dutewe ishema n’imbuto zeze ku Nkuru Nziza twazaniwe n’abamisiyoneri.Muri iyi Yubile akaba ari umwanya wo gushimira no guha icyubahiro izo ntore”.Yavuze kandi ko muri uru rugendo Yezu ari kumwe na Kiliziya yose y’u Rwanda kuko ayikunda urukundo rwa Se wo mu Ijuru.Ku bw’ibyo akaba yasabye abakristu kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe.Asoza inyigisho ye ,yibukije insanganyamatsiko y’urugendo rwa Yubile:”TURANGAMIRE KRISTU SOKO Y’AMIZERO,UBUVANDIMWE N’AMAHORO.”Yabasabye kandi  kwigira ku bigishwa ba Emawusi maze Yubile ikazababera impamvu yo kurangwa n’ibintu 4 by’ingenzi:

1.Kurangwa n’amizero mu buzima bwabo no kudacika intege.

2.Kwigishwa Ijambo ry’Imana kandi Bibiliya ikazbabera kabando k’urugendo.

3.Guhura na Yezu mu Ukarisitiya ,mu Misa no kumushengerera.

4.Kumenya ko bafite ubutumwa bwo kumenyesha Yezu Kristu by’ukuri no kwamamaza Inkuru Nziza ye nta gucika intege.

Atangiza uru rugendo rwa Yubile z’impurirane, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA,Arikiyepisikopi wa Kigali,akaba na Perezida w’inama y’Abepisikopi gatolika mu Rwanda,yashimye Abamisiyoneri ba Afurika ukuntu bafashije Kiliziya gushinga imizi bashaka Abapadiri ,Ababikira n’abakristu bahamye.Yabashimiye uburyo bitanze batizigama ngo Ivanjili igere kuri benshi.Yavuze ko Yubile isaba imbaga y’Imana kunga ubumwe nk’abavandimwe kugira ngo bakomeze ubutumwa mu bwitange.Yagize ati:”Yubile itubere umwanya mwiza wo kurangamira Yezu Kristu We  Soko y’amizero n’amahoro nk’uko biri mu nsanganyamatsiko ya Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda.”

Mu ijambo rye,Mgr Catalan Sanchez,Intumwa ya Papa mu Rwanda,yavuze ko Iyogezabutumwa bisobanuye”kujyana ubutumwab bwiza.” Yibukije ko ari ryo shingiro rya Kiliziya gatolika.Na we yashimiye Abogezabutumwa batotejwe bikomeye kubera kogeza Inkuru Nziza. Yagaragaje ko mu Rwanda ,abo Bogezabutumwa babimburiwe na Hiriti,Brard,Bartelemy na Anselme aho bashinze Misiyoni ya mbere i SAVE, bagakurikizaho n’izindi nka ZAZA,RWAZA,MIBIRIZI,KABGAYI,MURUNDA….Yavuze ko,nk’uko Papa FRANSISIKO ahora abyibutsa,ngo ababatijwe bose ni “abogezabutumwa b’Ivanjili”.Yasoje ijambo rye asaba buri wese gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza zo kogeza Ivanjili.

Mu izina ry’inzego bwite za Leta,Mme Jacqueline Kayitare,Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yifurije abakristu gutangira neza urugendo rwa Yubile z’impurirane.Yabasabye gusubiza amaso inyuma,buri wese akibuka ubusabane yagiranye n’Imana mu myaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda.Yavuze ko muri iyi myaka buri wese yahuye n’ibyiza n’ibibi ariko  ko byafasha mu gutekereza ku bumwe bw’abanyarwanda bityo u Rwanda rukaronka ituze n’amahoro.Yasabye buri wese guharanira iterambere n’imibereho myiza binyuze mu nzira ziboneye kandi bagakumira amakimbirane.Yasabye abakuru kubera urumuri n’urugero abakiri bato.Urubyiruko yarusabye kugira imyitwarire ikwiye kuko ari yo izatuma rugira icyerekezo cyiza cyirukwiye.

Mbere y’uko Igitambo cya Misa gihumuza ,abakristu bavugiye hamwe isengesho rya Yubile ryateguwe na Nyiricyubahiro Mgr Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Prezida wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe Amahame y’Ukwemera.

 

Byakusanyijwe na Mme Monique NYIRAKANYANA

Umukristu wa Paroisse Cathedrale  ya RUHENGERI.

Previous Article
Next Article

One Reply to “ITANGIZWA RYA YUBILE Y’IMPURIRANE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *