Urugendo nyobokamana rwa paroisse Runaba n’aba JEC ba Diocese ya Ruhengeri ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima le2/3/2024
ABITABIRIYE URWO RUGENDO
- Abakristu ba Paruwasi ya RUNABA
- Urubyiruko rwo mu mashuri Gatolika
- Diyosezi ya Ruhengeri aba JEC
- Petit séminaire St Jean Nkumba
- S St Jérôme Janja
- St Vincent Muhoza
- Ecole de Science de Musanze
- S Marie Reine Rwaza
- ETEFOP
- Urwo rugendo rwabimburiwe n’ishapule yo kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya mwamikazi wa Fatima.
- Hakurikiyeho inyigisho ku mabonekerwa ya Fatima na Kibeho yatanzwe na Padiri Aumonier w’ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima Padiri Erneste NZAMWITAKUZE.
Insanganyamatsiko y’inyigisho “Lk 1,43”
“Mbikesha iki kugira ngo Nyina w’umutegetsi wanjye angenderere!”
Fatima – abana3 – 13/5/1917
Kibeho – abana3 – 28/11/1981
- Hakurikiyeho igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Aumonier wa JEC kandi akaba ahagarariye amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri Padiri Célestin MBARUSHIMANA. Misa ikaba yararirimbwe na korali y’abanyeshuri bo muri petit seminaire St. Jean/Nkumba.
Ijambo ry’Imana ryatuyoboye Lk 15,1-3.11-32 aho Padiri yadushishikarije kwisuzuma, kwisubiraho no kugarukira Imana muri iki gisibo nk’umwana w’ikirara.
Abakristu muri rusange twishimiye urwo rugendo n’uko twakiriwe ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima.
Christophe BAZAMBANZA
Paroisse RUNABA