Twumve ijwi ry’Imana, twemere ububasha bwa Yezu kandi tumukomereho: Inyigisho yo kuwa kane tariki ya 7 Werurwe 2024

Sangiza abandi iyi nkuru

Amasomo matagatifu:

Yer 7, 23-2;

Zab 95(94), 1-2, 6-7a, 7d-9a

Ivanjili Ntagatifu: Lk 11, 14-23

Bakristu bavandimwe, Amasomo Matagatifu y’uyu munsi aragaruka ku bintu bitatu by’ingenzi: kumva no kumvira ijwi ry’Imana no gukurikiza inzira zayo, uko Yezu yirukanisha roho mbi urutoki rw’Imana n’uko Yezu atwibutsa ko utari kumwe nawe aba amurwanya; ko utarunda hamwe nawe aba anyanyagiza.

  • Dushishikarijwe kumva ijwi ry’Imana no gukurikiza inzira zayo

Bitewe na kamere yacu, turangwa no gucika intege no kwibagirwa amasezerano akomeye twagiranye n’Imana. Si ibya none gusa kuko bikomeza kuranga muntu kuva kuri Adamu na Eva. No mu gihe cy’umuhanuzi Yeremiya, umuryango w’Imana wageraga aho ukirengagiza Imana y’ukuri bakohoka ku bigirwamana n’indi mibereho inyuranye n’amategeko bari barahawe kuva kera.

Kenshi na kenshi biterwa na ya myitwarire y’abantu bariho neza, nta kibazo, bagasa n’abibagirwa ko umurengwe usiga inzara. Abantu barizihirwa bagasinda iby’isi ari nako birengagiza ugushaka kw’iyabaremye. Iyo igihe kigeze bakikubita hasi, ingaruka z’ibibi bimitse zirabagaruka, icyo gihe barongera bagatakamba, bagasubiza ubwenge ku gihe bagakangukira kujya mbere. Ni ngombwa guhora tuzirikana ko ibyiza Imana yatugiriye bitagomba kwibagirana ngo tubone isha itamba dute n’urwo twari twambaye. Gukomera k’Uwaduhanze, kuba indahemuka mu nzira yatweretse, ibyo bigomba guhora bizirikanwaho cyane.

Mu isomo rya mbere, Imana inyuze ku muhanuzi Yeremiya, iratwereka ibibuza abantu amahoro n’umunezero: byose bituruka ku kudatega amatwi Ijambo ry’Imana no kudakurikiza inzira zayo. Gutera Imana umugongo ni ikimenyetso cyo kuyigomera no kwitandukanya nayo, nta mahoro bitanga, nta mukiro ubibamo. Gushingarika ijosi twumvise bituruka ku kunangira umutima kandi ibikorwa byacu ntibigire aho bihurira n’ugushaka kw’Imana. Gushingarika ijosi ni ukwanga kumvira Imana. Ni igihe twanga kwigishwa n’abo idutumaho, bikaba n’igihe kandi twanga kuyigarukira maze ukuri kukayoyoka mu mitima yacu, iminwa yacu ikarangwa n’ikinyoma.

Ariko rero bavandimwe amahirwe tugira ni uko Imana Data Umubyeyi wacu ahora aturagiranye urukundo n’Impuhwe. Igihe cyose rero twitandukanyije n’Imana, tukemera guca ukubiri n’ukuri maze tugahitamo kurangwa n’ikinyoma tuba tugendera kure y’Imana kandi yo itwifuza iruhande rwayo kugirango iduhe amahoro, iduhe amahirwe no kugirango idukize. Ese ni kangahe numva kandi nkumvira Ijambo ry’Imana? Ese ni kangahe nkora ibishimisha Imana? Buri munsi twumva Ijambo ry’Imana, tukarisobanurirwa n’Abapadiri, Abadiyakoni mu Misa, tukarizirikana mu buryo bwinshi mu ngo zacu, mu miryango-remezo, imiryango y’Agisiyo gatolika, andi matsinda n’amahuriro y’abasenga anyuranye tubamo. Ese ni kangahe nemera kwigishwa na Yezu ubwe cyangwa se n’abo antumaho? Aha buri wese afite igisubizo yatanga.

  • Yezu yirukanisha roho mbi urutoki rw’Imana

Ivanjili ntagatifu y’uyu munsi, iratwereka Impuhwe n’ubugira-neza Yezu yagaragarije abantu mu gukiza indwara, gucyaha roho mbi no kuyirukana. Ariko bamwe mu babibonye ntibashaka kwemera ko Yezu afite ububasha bwo gutsinda Sekibi, ahubwo ububasha bwe barabutwerera Belizebuli, umutware wa roho mbi. Ubu ni ubutuka-mana bukabije. Yezu yatangiye ubutumwa bwe yuzuye Roho w’Imana, niwe umukoresha iyo abohora abantu ku bucakara bwa Sekibi. Uku kuvuga ko Yezu wirukana roho mbi ari umukozi wa roho mbi ni ukunangira umutima. Ni ukwanga kwakira imbazi Imana iduha ku buntu.

Ivanjili ntagatifu uko yantinditswe na Mariko itubwira ko aba barwanyaga Yezu ari abigishamategeko (Mk 3, 22-30), dukunze kumva kenshi bamurwanya bivuye inyuma. Igitangaje ni uko batigeze bahakana ko Yezu yakoze igitangaza cyo kwirukana rombi. Niho twavuga hakomoka urwango, ishyari n’ubugira nabi bwa bariya twumvise barwanya Yezu. Bo barahindukira bakagaragaza ko Yezu akoresha ubabasha butavuye ku Mana. Mbega ubuhumyi! Ni ubuhumyi bwo kubona ineza ugiriwe ukabyita inabi, kubona Yezu akiza abahanzweho na roho mbi bamwe bakagira bati arakoresha umutware wa roho mbi, niwe yirukanisha roho mbi. Kubona aho urutoki rw’Imana; ububasha bw’Imana bunyuze ukabyitirira roho mbi.

Ibi byose nta handi bikomoka hatari ku ishyari, icyiza tukacyita ikibi, ikibi kigahinduka icyiza. Ntitugire ngo ni ibya kera ngo tubifate nk’amateka y’ibyabaye. Oya nan’ubu biriho. Ibi iwacu mu miryango turabibona cyangwa tukabyumva: dore kanaka cyangwa nyirakanaka arankiranye, ateye imbere, njye biranze kandi nagombaga kugera nanjye hariya, dore abonye akazi kandi atandusha amashuli n’ibindi byinshi, urwango rugatangira, icyo mugenzi wacu akoze cyose tugashaka impamvu zose zo kukinenga, bamwe bagacura imigambi mibisha yo kugirira nabi uwo mugenzi wabo urimo gutera imbere ndetse n’ibindi bibishya ubuvandimwe dufitanye. Yezu rero aradusaba kugira uruhande duhagararamo, akaba ari nayo ngingo ya gatatu.

  • Duharanire kurunda hamwe nawe, kubana na We

“Umuntu wese ugumye muri We, ntiyongera gucumura ukundi” (1Yh3,6a). Iyo Yezu atari mu byacu birahungabana, ntibigira icyerekezo, nta n’icyiza kibivamo kuko tuba twiyemeje kugendera kure y’Imana. Utarikumwe na Yezu aba amurwanya kandi n’utarunda hamwe nawe aba anyanyagiza. Ese twebwe ni kangahe duhitamo kubana na Yezu mu byo dukora, mu byo dutekereza, mu byo tuvuga? Ni kangahe tumuhamagara ngo aze ature mu buzima bwacu, ayobore ibyo dukora byose?

Bavandimwe burya iyo twitandukanyije n’Imana, bigaragarira mu mbuto twera: ngiyo imyitwarire idasobanutse; umujinya, ubugome, ubugambanyi, umwiryane, kuba ba kibihira mu bo tubana cyangwa duturanye, kubuza amahoro bagenzi bacu n’ibindi bigaragaza ko twimitse uruhande rwa nyakibi.

Yezu aradusaba gushinga ibirindiro muri We. Uwabatijwe wese ashishikarijwe kumva icyo Yezu Kristu atubwira, tukisubiraho aho twagiye kure ye, doreko ari umwe mu migenzo igomba kuturanga muri iki gihe cy’Igisibo. Ntawe Yezu ashaka ko arohama, icyo ashaka ni ukudukiza. Nta gushaka izindi nzira zo gukira ibyaha bya bindi bidutanya na We. Inzira ni ukumusanga, aradutegereje mu isakramentu ry’Imbabazi n’iry’Ukaristiya, ngo adusukure kandi atubere ifunguro rya Roho. Unyuze iyo nzira azagera ku bugingo bw’iteka. Nidukomeza gushishikazwa n’ukuri nyakuri, hehe no kwitiranya Yezu na Belizebuli, ibyo kuvanga amasaka n’amasakramentu bizagenda nka nyomberi.

Bavandimwe, dusabe Imana iduhe ingabire yo kumva ijwi ryayo, dukurikize inzira zayo kandi duhore iteka twifuza ko yaba mu byacu, natwe tugatura mu byayo. Bityo Yezu azahorana natwe maze ubuzima bwacu bube ubuhamya bw’uko twamwemeye, bw’uko twamukunze kandi twiyemeje kumukurikira. Dukomeze kugira twese igihe cyiza cy’Igisibo n’urugendo rwiza rugana Pasika!

Théogène NIZEYIMANA,

Umudiyakoni wa Diyosezi Gatolika ya RUHENGERI

mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *