KRISTU, INDUNDURO Y’IMIHANGO YA PASIKA Y’ABAYAHUDI

Sangiza abandi iyi nkuru

Umunsi mukuru wa Pasika utwibutsa izuka rya Yezu Kristu ni urumuri rubonesha mu Isezerano Rishya ndetse n’iyuzuzwa ry’Isezerano rya Kera. Izuka rya Yezu ryabaye ishingiro ry’inyigisho z’Abigishwa ba Yezu Kristu nyuma y’uko bakiriye Roho Mutagatifu. Kuri twe Abakristu, izuka rya Yezu mu bapfuye ni umutima w’ukwemera kwacu. Pawulo Mutagatifu aragira ati: «niba kandi Kristu atarazutse, ibyo twigisha nta shingiro, n’ukwemera kwanyu gufashe ku busa» (1kor 15, 14). Ni mu rupfu n’izuka bya Kristu umugambi w’Imana kuva kera na kare wuzurijwe. Ni mu izuka rye kandi hagaragara urumuri rusigura neza ubuzima bwe bwose; cyane cyane igihe gikomeye cy’ububabare n’urupfu rwe. Yohani intumwa agaragaza ko iki gihe cy’ububabare n’urupfu bya Yezu byabaye mu gihe pasika y’abayahudi yari yegereje (Yh 11, 55). Yezu yatambutse umunsi mukuru wa kera wa pasika y’abayahudi atangiza Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka, Pasika nshya. Kristu yadukijije icyaha n’urupfu; atugorora n’Imana; adukingurira inzira y’ubugingo bw’iteka.

Nifashishije igitabo «Sur les sentiers de la Bible» umwanditsi witwa Jean Van der Meersch, umupadiri wo mu muryango w’Abamisiyoneri b’Afurika, Abapadiri bera witabye Imana vuba aha yanditse muri 2007. Nifuje ko tuzirikana k’umwihariko wa Pasika ya Kristu, ishingiro ry’ukwemera kwacu mpereye ku mateka ya pasika y’abayahudi.

  1. Pasika y’Abayahudi itwumvisha iki ?

Nk’uko tubisanga muri Bibiliya, pasika y’abayahudi igaragazwa n’ibihe by’ingenzi byaranze ukuva mu Misiri kw’abayisraheli. Icyo gihe bari bamaze igihe kirekire mu bucakara, bakoreshwa imirimo y’agahato ariko nanone mu mibereho yabo ijyanye n’ubuzima bwo kumenya Imana bisa naho byari byarakendereye. Imana y’abakurambere yari yarihishuriye Aburahamu, Izaki na Yakobo, benshi bari barayibagiwe. Twavuga ko iyi Mana yasaga nk’idashoboye imbere y’imana z’abanyamisiri ! Nguko uko abakomoka kuri Aburahamu bari baraguye mu myemerere itandukanye ikabibagiza ukwemera bari bafite ku Mana y’ababyeyi babo. Nk’uko tubisanga mu buhamya bw’igitabo cya Yozuwe, tubona ko urubyaro rw’Aburahamu rwari rwaratwawe n’imana z’abanyamisiri (Yoz 24, 2-14).

Ni muri ibi bihe bitoroshye Imana yigaragarije Musa mu gihuru kigurumana kidakongoka (Iyim 3, 1-15). Musa, intumwa y’Imana, yahise ahabwa ubutumwa bwo kubohora umuryango we no kumenyekanisha izina rishya ry’Imana. Imana y’ababyeyi babo yitwaga « El », kuva ubu ishaka ko ijya  yitwa « YHWH=UHORAHO » (Iyim 3, 13-15). Imana iragaragaza ko ari « Uri » rwagati mu muryango we kandi ko ari Yo izawereka ubushobozi n’ububasha bwayo.

Icyo Imana yashatse kubohora Umuryango yihitiyemo gikubiye mu bintu bibiri. Icya mbere ni ukugobotorwa andi mahanga : Imana yashatse kubavana mu bucakara, bagahabwa ubwigenge n’agaciro k’umuryango wishyira ukizana kandi wa kivandimwe. Icya kabiri ni ukubohorwa imyemerere itandukanye y’imana zitarizo : bakagobotorwa ibigirwamana bashyizemo amizero maze bakagezwa ku mwihariko wo kugaragira Imana imwe rukumbi y’ukuri.

Musa yahise ajya mu Misiri asanga Farawo. Ntiyigeze amubwira ukugenda burundu kw’abayahudi ; ahubwo yasabye kubarekura kugira ngo bajye mu butayu gukora umunsi mukuru basenga Imana yabo. Igitabo cy’Iyimukamisiri kibivuga neza :

Hanyuma Musa na Aroni basanga Farawo, baramubwira bati : « Uhoraho Imana ya Israheli aravuze ngo ΄Rekura umuryango wanjye kugira ngo bagende bajye mu butayu kunkorera umunsi mukuru, bansenga !΄ » Farawo arasubiza ati : « Uhoraho ni nde byo kugira ngo numvire ijwi rye, maze ndekure Abayisraheli bagende ? Uhoraho simuzi kandi sinzareka Abayisraheli bagenda ! » Baravuga bati : « Imana y’Abahebureyi yaratubonekeye. Duhe uruhusa rwo gukora urugendo rw’iminsi itatu mu butayu, kugira ngo duture ibitambo Uhoraho Imana yacu, maze yekuduteza umuze cyangwa inkota. » (Iyim 5, 1-3)  

Ubusabe bwo kujya gusengera mu butayu bwakozwe kenshi, Farawo arabyanga. Bikaba byarateye Musa guhamagarira umuryango wose guhimbariza uwo munsi mukuru aho mu Misiri. Musa aragira ati : « Nimugende mutoranye itungo, murebe irikwiranye n’ingo zanyu, maze mutambe Pasika » (Iyim 12, 21). Musa ntiyigeze ahamagarira umuryango guhimbaza umunsi mukuru mushyashya kuri bo. Igihita kigaragara n’uko uyu munsi mukuru wa Pasika wari uwa kera cyane mu Bayisraheli. Ariko guhera uwo mwaka ugomba gusukurwa ugahimbazwa basingiza Imana (Iyim 12, 14).

Kera cyane, Abayisraheli bahimbazaga buri mwaka umunsi mukuru wa pasika basaba Uhoraho kurinda amatungo n’ingo byabo. Ariko guhera igihe Musa abakuye mu Misiri, pasika bayigize urwibutso rw’ibohorwa ryabo. Iryo zina « Pasika » riva ku ijambo ry’igihebureyi « Pesah » mu buryo butazwi neza rikaba rishobora kuba risobanura « kugusha neza ». Ntawe mu by’ukuri uzi neza icyo rivuga, kuko ari ijambo rya kera cyane. Ariko iri jambo « pesah » barigereranya n’inshinga yabo « Pasah » ivuga « Kwambukiranya » cyangwa « Guca hagati » (Iyim 12, 13 na 27). Muri iryo joro ni bwo Uhoraho yambukiranyije igihugu cy’Abanyamisiri abahana, nyamara ahita ku Bayisraheli rwagati abakiza, arababohora ngo abajyane mu gihugu cyigenga. Imana niyo izayobora Umuryango wayo kandi inawurinde mu rugendo.

Uyu munsi mukuru wahimbarijwe muri buri muryango mu Misiri ariko uzaza guhimbazwa by’agatangaza n’ihanga ryose ku musozi wa Sinayi.  Nyuma yuko Abayahudi batuye n’uko ibinyejana byagiye bisimburana, umunsi mukuru wa Pasika wagiye ugira imisusire yihariye mu kuwuhimbaza. Aha twatanga ingero : Yoz 6, 10 ; mu gihe cy’umwami Hezekiya (2 Amatek 30) no mu gihe cy’umwamwi  Yoziya (2 Bami 23, 21). Muri make, umunsi mukuru wa pasika wafashe intera yo kujya uhimbarizwa ahantu hamwe n’umuryango wose ariho i Yeruzalemu. Ikindi tutakwirengagiza ni indi misusire ya pasika y’Abayahudi nyuma y’ivanwabunyago muri 515 (Ezr 6, 19-22). Ibijyanye n’amategeko ndetse n’imihango ikubiye mu guhimbaza Pasika ntabwo nifuje kubitindaho. Gusa umuntu akeneye kumenya uko Pasika yahimbazwaga mbere ya Yezu yareba : Lev 23, 5-8 ; Ibar 28, 16-25 ; Ivug 16, 1-8).

  1. Uko umuhango w’ifunguro rya pasika wakorwaga mu gihe cya Yezu

Inyandiko ya Michna[1] yitwa « Pesahim » iduha igitekerezo rusange nubwo hari ibitagaragara neza. Ifunguro rya pasika ryakorwaga mu bihe bibiri. Mu gihe cya mbere, abitabiriye bahuriraga mu cyumba cyo ku ruhande kitateganyirijwe kuriramo pasika. Bakigeragamo bagakaraba ikiganza cy’iburyo mu mazi azanwe n’umugaragu cyangwa umuhereza hanyuma bakicara. Umuyobozi akavuga amagambo y’umugisha ajyanye n’umunsi mukuru. Buri wese agahabwa inkongoro ya divayi n’ibindi byo kurya bijyanirana nk’imboga rwatsi, imbuto z’imizabibu, imitini n’ibindi kandi buri wese agashimira Imana ku giti cye.

Mu gice cya kabiri, basohokaga muri icyo cyumba noneho bakinjira mu cyumba cyo kuriramo pasika bakicara mu ntebe zateguwe. Imihango nyirizina ijyanye na pasika igatangira. Ibyo kurya byabaga biteguye ku meza noneho buri wese agaherezwa inkongoro ya kabiri ya divayi ariko bakirinda kugira icyo bayikoraho ndetse n’ibyo byo kurya. Umwana akabaza umukuru w’umuryango kubabwira amateka yo kuva mu Misiri akanatanga igisobanuro cyo kurya umugati udasembuye n’imboga zishaririye n’ibindi (Iyim 12, 8, 27 n’uwa 39). Nyuma y’ayo mateka, hakurikiragaho igice cya mbere cya « Hallel » : ni ukuvuga Zaburi y’113 n’114. Zasomwaga n’umuntu umwe, inyikirizo ikavugwa n’abateraniye aho bose. Bityo buri muntu akumva ko yarokowe ku giti cye.

Nyuma yaho bahitaga banywa ya nkongoro ya kabiri noneho ifunguro rigatangira. Umukuru w’umuryango akavugira amagambo y’umugisha ku kimanyu cy’umugati udasembuye agifatishije ikiganza cy’ibumoso. Nyuma, akoresheje ikiganza cy’iburyo, akagenda amanyuriraho buri muntu uri aho amuha agace agace. Igihe bose arangije kubaha, buri wese yahitaga arya ako kamanyu. Buri muntu akongera agahabwa ikimanyu cy’umugati anariko afata isahane ndetse n’ikiyiko ari buze kwifashisha arya. Hagakurikiraho kurya intama ya pasika no kurya imboga zishariye. Hagati aho ariko, bafataga ikindi gikombe (inkongoro) cya gatatu cya divayi bita icyo gushimira. Ifunguro ryarangiraga bafashe inkongoro ya kane noneho bakaririmba igice cya kabiri cya za Zaburi 114-118, bakririmba Aleluya. Andi mafunguro y’iminsi mikuru ikomeye (Ivug 16, 16) yafatwaga mu buryo bumwe n’ubu gusa hakirindwa kwibuka uko bavuye mu Misiri.

  1. Umwihariko w’isangira rya nyuma rya Yezu Kristu n’Intumwa ze

Ivanjili yanditswe na Yohani n’ibaruwa ya mbere Pawulo Mutagatifu Intumwa yandikiye abanyakorinti (1Kor 11, 23-25) bitubwira iremwa ry’ukaristiya rinavugwa mu yandi mavanjili asigaye. Usanga hari isano igaragaza icyingenzi cy’ibyabaye n’amagambo yavuzwe na Yezu ubwe ndetse akoreshwa mu makoraniro y’abakristu mu gihe cy’igitambo cya Misa. Igihe n’ahantu byabereye n’uko byagenze biragaragazwa. Ni mu gihe cya pasika y’Abayahudi Yezu Kristu ku bwende bwe yashatse gukora Pasika ye. Dore uko Yohani intumwa na Luka babivuga:

“Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika[2], Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari mu nsi, abakunda byimazeyo” (Yh 13, 1). “Nifuje gusangira namwe iyi pasika, ntarababara” (Lk 22, 15).  

Ibi byari birenze iryo funguro ridasanzwe ryo gusezera abigishwa be. Yezu yari anagamije kubasigira urwibutso rw’uwo muhuro wabo wa nyuma.

Nta nakimwe akuyeho, Yezu yahinduye ku bushake bwe imihango isanzwe yo guhimbaza pasika, akora pasika ye. Yavuze amagambo anakora ibimenyetso bimwe na bimwe byari bisanzweho ariko n’ibindi bitari byitezwe kandi byose byuje ibisobanuro bikomeye. Twavuga ko intumwa za Yezu zabyumvaga zikanatangara. Imihango y’ibanze ijyana no kwisukura yasimbuwe no kozwa ibirenge. Kandi uyu murimo wo gukarabya, wakorwaga n’umugaragu cyangwa umucakara, wakozwe na Yezu ubwe afite n’icyo ashaka kubigisha. Amagambo y’umugisha yavugirwaga ku mugati, ugasangirwa n’abateraniye aho bose, ndetse n’ayavugirwaga ku nkongoro ya mbere ya divayi, ubundi ni ibimenyetso n’imihango isanzwe; ariko amagambo ya Yezu avugirwa ku mugati ngo : “Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe…” (Lk 22, 19), yaratunguranye mu myumvire, mu matwi no mu maso by’intumwa.  Ibisobanuro byatanzwe kucyo umunsi mukuru uhatse byahawe urundi rwego rwihariye.

Barangije kurya, Yezu yabahaye inkongoro ye ngo basangire (Lk 22, 17 na 20). Iyi myitwarire ntabwo yari isanzwe kubera ko ubundi umukuru w’umuryango yatangaga ikimenyetso igihe yazamuraga inkongoro afashe akayigeza ku munwa nyuma y’uko amaze kuvuga amagambo yo gushimira.

Yezu yahaye abe ikimanyu cy’umugati na divayi nka we ubwe witanze yiha abe. Ni muri ibyo bimenyetso Yezu ubwe yitanga. Yezu azi neza ko yatanzwe kugira ngo yicwe ariko azi neza ko nawe ubwe yitanga yemera gupfa. Ikimanyu cy’umugati gisangiwe ni umubiri we watanzwe. Inkongoro ya divayi isangiwe igenda ihererekanwa ni isezerano rishya ry’amaraso ye agomba kumenerwa benshi ho igitambo. Mu guhinganya umubiri we n’amaraso ye umugati na divayi bisangiwe n’abigishwa be, Yezu asobanura neza urupfu rwe n’ibura rye (ukutazongera kuboneka mu buryo bugaragara) akanagaragaza igisobanuro cyabyo.

Mutagatifu Pawulo intumwa mu gukemura ikibazo cyari mu ikoraniro ry’I Korinti abisobanura neza agira ati: “Mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira Imana, si ugusangira amaraso ya Kristu? N’umugati tumanyurira hamwe, si ugusangira umubiri wa Kristu?” (1Kor10, 16). Agakomeza agira ati: “Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira. Ni cyo gituma uzarya uyu mugati, akanywa no kuri iyi nkongoro ya Nyagasani, atabikwiye, azaba acumuriye umubiri n’amaraso bya Nyagasani” (1Kor11, 26-27). Uyu mubiri n’amaraso bya Nyagasani ni umubiri n’amaraso bya Nyagasani Yezu Kristu wazutse. Yezu aragira ati: “Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo”. Abakristu ba mbere bumvise iryo banga ry’ifunguro rya Nyagasani nk’ubumwe bw’ukuri n’umushikirano Nyagasani witanga mu mugati na divayi agirana n’umuhawe. Niwo murage wacu twese abemera.

Umusozo

Pasika ni iyobera n’ibanga rikomeye ku mukristu. Ibyo kuyivugaho nabyo ni byinshi. Nifuje kubasangiza izi ngingo eshatu ziganisha k’uko ugucungurwa kwacu gutegurwa n’amateka y’Isezerano rya Kera. Imana ikorana urugendo na muntu mu mateka ye. Ni urugendo n’amateka y’ibyiza Imana yakoreye kandi ikomeje gukorera muntu. Ni urugendo rugana mu ijuru aho tuzabona Imana kandi tukabana nayo amaso ku maso.

Binyuze mu kwibuka no guhimbaza iyobera ry’urupfu n’izuka bya Kristu, Imana ikomeza kugirana isezerano na buri wese muri bene muntu. Kiliziya umuryango w’Imana ikomeza icyo gihango gikomeye mu gitambo cya Missa ubwo Yezu yongera kwitanga kugira ngo isi ironke umukiro, ikanatwibutsa ko Imana turi kumwe nayo muri uru rugendo rwa hano ku isi. Pasika nziza kuri mwese! Icyo Imana ishaka ni uko twayimenya, tukanamenya uwo yatumye Yezu Kristu. Ngubwo ubugingo bw’iteka Kristu atwifuriza!

Aaron MUHAYEYEZU,

Umudiyakoni wa Diyosezi ya RUHENGERI mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA.

[1] Nk’uko tubiboma mu gitabo cya BROWN Raymond E., Que sait-on du nouveau testament?, Bayard, Paris 2000, p. 121, Michna ni inyandiko y’amategeko yanditswe mu gihebureyi ibumbiye hamwe amategeko y’abayahudi yahererekanwaga mu magambo. Yakozwe ahagana mu mwaka wa 200 ikozwe n’umwigisha (Rabbi) witwa Yuda, igikomangoma. Ijambo rikaba risobanura “ubwa kabiri”. Bikagaragaza ko ari amategeko yakozwe ashamikiye ku itegeko rya mbere ryanditswe mu bitabo bitanu bya Musa. Nubwo ibigize iyo nyandiko byitiriwe abigisha basaga 150, baba barabayeho hagati ya 50 mbere ya Yezu na 200 nyuma ye, mu gucengera no gushungura ibibazo by’ingenzi mu buzima bw’Abayahudi, ni igisubizo kinyuze mu nyandiko bitewe n’abakoloni b’Abaromani bari barakandamije Abayahudi, by’umwihariko nyuma y’umwaka wa 70. Amenshi muri ayo mategeko arakabya. Twavuga nk’amaturo y’ingoro n’ibijyanye no kuyitaho nyuma y’isenywa ryayo.

[2] Mu Bayahudi, umunsi utangira nimugoroba. Kuri bo ntabwo umunsi utangira mu gicuku cyangwa mu gitondo. Mu gitabo cy’Intangiriro, by’umwihariko mu nkuru itangira itubwira iby’iremwa ry’isi n’ibiyiriho, baravuga ngo « burira buracya, uba umunsi wa 1, 2,… ».

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *