Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri guhimbaza umunsi mukuru wa Mashami

Sangiza abandi iyi nkuru

Ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024 ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima haturiwe Igitambo cya Misa cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Mashami cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Wanayoboye umuhango wo guha umugisha amashami wabimburiye icyo Gitambo cya Misa.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yagarutse ku nyigisho ikubiye muri uwo muhango, agaragaza ko i Yeruzalemu Yezu yakiriwe nk’Umwami n’ubwo nyuma yagambaniwe akicwa urw’abagome kandi ari intungane agira ngo acungure Muntu.

Yagize ati: «Hasigaye iminsi itandatu ngo Pasika y’abayahudi ibe, Yezu yasesekaye mu murwa wa Yeruzalemu aho azababara, agapfa, ariko akazuka. Nk’uko umuhanuzi Zakariya yabihanuye Yezu yinjiye i Yeruzalemu yicaye ku ndogobe, imbaga y’abantu imwishimiye kandi imuririmbira nk’Umwami. Icyubahiro imbaga yari ifitiye Yezu kikaba cyaragaragariraga mu kwambika ibishura indogobe imuhetse n’amashami y’ibiti bashashe mu nzira ye. Bararirimba Hozana. Harakabaho Mwene Dawudi. Bararirimba bati: ‘nihasingizwe uje mu izina rya Nyagasani’. Bararirimba Hozana, nahabwe impundu mu ijuru. Baramuririmbira nk’Umwami ariko bake nibo bumva ubwami bwe. Yezu niwe wenyine wumva ubwami bwe by’ukuri uko buteye. Si Umwami nk’abami b’isi. Ntabwo ari uje kwirukana umwami w’abaromani. Ni Umwami udasanzwe, kuko kubera kumvira Imana yaraje yigira umuntu. Uko kumvira Imana, yumvira ugushaka kwa Se n’urukundo akunda abantu bose nibyo byatumye yemera kubambwa ku musaraba, intebe ye y’inteko  ikaba umusaraba».

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yasobanuye ko Yezu yababaye cyane ariko ntaheranwe  n’urupfu, akangurira abantu gukunda Yezu, kwihanganira ingorane bahura nazo bafatiye urugero kuri Yezu. Yagize ati: «Bavandimwe, Yezu yarababaye cyane kandi ku mpande zombi usibye Umubyeyi Bikira Mariya, usibye intumwa Yohani na ba bagore bo mu Garileya, usibye Yozefu wa Arimatiya, bamunambyeho, Yezu yaratereranwe, aragambanirwa, yihakanwa n’inkoramutima ze, atereranwa na bose. Yezu yarenganijwe n’abari bashinzwe kumurenganura, bamuhererekanyaga nk’umupira. Yashinjwe ibinyoma, abura umurengera. Yezu yarababaye cyane, yarashinyaguriwe bitavugwa, yarakubiswe, atamirizwa ikizingo cy’amahwa, aheka umusaraba mu rugendo rugana ibambiro, Karuvariyo. Muri ubwo bubabare n’urupfu rubi niho yagaragaje neza uwo ari we. Ku buryo uwitegereza agashishoza ntashobora kumwibeshyaho».

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ku kwicisha bugufi kwaranze Yezu Kristu mu rugendo rwo gucungura Muntu, agira ati: « Icya mbere Yezu yagaragaje mu ibabara no mu rupfu rwe ni uko ari umugaragu wa Nyagasani, umugaragu wumvira Shebuja. Yumviye Se mu kwicisha bugufi, yemera gusuzugurwa, nk’uko tubisanga mu Gitabo cy’Umuhanuzi Izayi: ni wa wundi utegera umugongo abamukubita, agategeza imisaya abamupfuraga ubwanwa. Ni wawundi utegeza uruhanga rwe abamucira mu maso».

Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije abakristu ko Imana ari urukundo. Yagize ati: «Bavandimwe, Imana ni urukundo. Byagaragaye mu rupfu rwa Yezu Kristu. Yezu Kristu wakunze abantu kugera ubwo yemera ko amaraso ye amenwa, akarangwa no gupfa yizeye Imana. Urupfu rwa Yezu ku musaraba n’izuka rye ku munsi wa gatatu akaba ari igitangaza cy’urukundo rw’Imana. Urukundo rw’Imana itatuvirira. Yezu yagaragaje Imana idukunda kandi itwifuza ah’eza igihe atwitangira. Urwo twari dukwiye niwe rwahamye. Yezu ku musaraba ni Yezu watwihaye wese ntacyo adukinze kandi urwo rukundo rwitanga Yezu akomeje kurutugaragariza atwiha mu ijambo rye no mu masakramentu cyane cyane mu isakramentu ry’Ukaristiya. Mu isakramentu ry’Ukaristiya Yezu aratwiha wese. Mu isengesho rihatse ayandi, Misa ntagatifu tuba duhimbaza urupfu n’izuka bya Yezu. Mu Misa Yezu yitangaho igitambo».

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko urupfu n’izuka bya Yezu Kristu atari  ukwibuka iby’ejo hashize biri mu mateka ahubwo ko ari uguhimbaza ibiriho no gusangira amizero y’iki gihe, mu rupfu n’izuka bya Yezu bahimbaza urukundo rw’Imana rurusha urupfu imbaraga. Agaragaza ko guhimbaza Yezu watsinze icyaha, agatsinda urupfu bibakomeza mu rugamba rw’ubuzima barimo maze bakanyura mu bigeragezo  by’iki gihe bemye, barangwa n’ukwizera bakesha kuba Yezu Kristu yarabacunguye ku musaraba. Yabibukije ko  ntawagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ze,  ntawagira urukundo rurenze  urwo Yezu Kristu yabakunze. Abasaba kwakira uwo mukiro Imana yageneye abayo.

Umwepiskopi yibukije abakristu akamaro ka batisimu, abibutsa ko babatizwa biyemeje mu ruhame ibintu bitatu ari byo kwanga icyaha kibakururira urupfu, gukurikira Yezu Kristu wabacunguje umusaraba no kumwamamaza. Abahamagarira kuzarushaho kuzirikana ubwo butumwa bafite nk’ababatijwe, bibaza n’uburyo babihagazemo mu butumwa bwabo bwa buri munsi, aho bari n’igihe cyose muri  iki cyumweru gitagatifu. Yabifurije kwinjira neza muri iki cyumweru gitagatifu, icyumweru cy’ububabare, urupfu n’izuka bya Nyagasani. Abahamagarira kujya bagaruka  kuri iryo hame ribakomeza ryo kuba bafite Imana Umubyeyi utigera na rimwe atererana abana be, yaboherereje umwana we, Yezu Kristu wabapfiriye ku musaraba akazukira kubakiza. Yabifurije kandi kwakiza yombi ingabire zisendereye bakesha  urupfu n’izuka  by’Umwami wacu Yezu Kristu duhimbaza muri iri yobera rya Pasika. Abifuriza umugisha w’Imana.

 

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMA

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *