Urugendo rwa Korali Ishema Ryacu mu myaka 40 imaze ishinzwe

Sangiza abandi iyi nkuru

Korali Ishema ryacu (K.I.R mu magambo ahinnye), ni imwe mu makorali 37 abarizwa mu masantarali 6 agize  Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Ibarizwa muri Santarali ya Ruhengeri hamwe n’andi makorali 8 afatanya ubutumwa na yo bwo gusingiza Imana mu ndirimbo. Yashinzwe mu mwaka wa 1984, iririmba Misa yayo ya mbere ku munsi mukuru wa Pasika yabaye kuwa 22 Mata 1984.  Igitekerezo cyo kuyishinga cyaturutse ku banyamuziki batandukanye bari barangajwe imbere na Padiri Alfred BANYANGABOSE hagamijwe gushyiraho Korali ishoboye kuririmba indirimbo za Liturijiya mu buryo bunoze kandi hakurikijwe amanota ya Muzika. N’ubwo itahise ihabwa izina, yafatwaga nka Korali nkuru  kandi ikaririmba Misa z’iminsi mikuru gusa, ndetse abakirisitu bakayita Korali y’Umugi. Izina “ISHEMA RYACU” ryahawe iyi Korali nyuma yo kwiga indirimbo ya Musenyeri Dominique NGIRABANYIGINYA irimo amagambo agira ati: “Ishema Ryacu twahigira abandi ni Umusabaraba w’Umwami wacu Yezu Kristu”. Bityo igisobanuro cy’izina Ishema Ryacu gishingiye ku magambo dusanga mu Ijambo ry’Imana rigira riti ꞉“Naho njyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu: ni wo iby’isi bibambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho” (Gal 6, 14). Bityo Ishema Ryacu ni Umusaraba w’Umwami wacu Yezu Kristu. Nk’uko Mutagatifu Agusitini abivuga mu rurimi rw’ikilatini ati꞉ “Qui bene cantat bis orat”, bivuga ko uririmbye neza aba asenze kabiri, intego y’ibanze ya Korali Ishema Ryacu ni Ugusenga no gufasha abakristu gusenga neza hifashishijwe indirimbo.

Ku munsi mukuru wa Pasika, kuwa 31 Werurwe 2024 Korali Ishema Ryacu yizihije isabukuru y’imyaka 40 imaze ishinzwe. Ibirori by’uwo munsi byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri.  Muri iyo Misa, Korali Ishema Ryacu yatanze ituro ryo gushimira Imana iyishimira ibyo yayigejejeho mu myaka 40.

Korali Ishema Ryacu hamwe na Nyiricyubahiro Musenyeri  Vincent HAROLIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri nyuma y’igitambo cya Misa cyo kuri Pasika Tariki ya 31 Werurwe 2024.

Nyuma y’ishingwa rya Korali Ishema Ryacu, yahawe icyerekezo n’umurongo ngenderwaho wo kwiyubaka haba mu buryo bwa gikristu ndetse n’iterambere. Ibi byagiye bigararagarira mu kongera umubare w’abaririmbyi hashingiwe ku kuba ari abakristu gatolika kandi bahabwa amasakramentu nk’uko Kiliziya ibiteganya, ndetse no ku bushobozi bwo kuririmba hibandwa cyane cyane ku bakristu bajijutse kandi bakunda Kiliziya, bifitemo n’ubushake bwo kwitangira Korali no kuyiteza imbere.

Kuri Pasika kuwa 31 Werurwe 2024, ubwo yizihizaga umunsi mukuru w’Isabukuru y’imyaka 40 imaze ishinzwe, Korali Ishema Ryacu yari imaze kugira abaririmbyi 140 barimo 92 b’abari n’abategarugori na 48 b’abasore n’abagabo. Muri Gicurasi 2019, hashyizweho abana babyina mu Kiliziya bahabwa izina “Ishema Ryacu”. Ubu abo bana ni 60, babyina mu Misa zo ku cyumweru n’izo ku minsi mikuru ya Kiliziya.  Ni bo ejo hazaza ha Korali, kuko no mu butumwa bahabwa harimo no kubashishikariza kuzaba abaririmbyi ba Korali Ishema Ryacu igihe bazaba bamaze kuba bakuru, mbese  bararenze ikigero cyo kubyina mu Kiliziya. Korali Ishema Ryacu ni n’umuryango wagutse kuko uhuza abakristu bari mu byiciro binyuranye. Hifashijwe ikoranabuhanga hashyizweho uburyo bwo guhuza abaririmbyi babaye muri Korali Ishema Ryacu ariko ubu bakaba bakorera kure, mu rwego rwo kubafasha gukurikirana ubuzima bwa Korali no gukomeza kubereka  ko Korali ari iyabo kandi ko ikibakeneye. Ubu abaririmbyi 30 baba mu bihugu bitandukanye mu mahanga ndetse no mu Rwanda bakurikiranira hafi ubuzima bwa Korali kandi bakanayishyigikira. Uyu mubare uzagenda wiyongera kuko Korali Ishema Ryacu ifite inshingano zo kuzahuza abahoze ari abaririmbyi bayo bose nta numwe usigaye. Hanashyizweho kandi urwego rw’abafatanyabikorwa bashyigikira Korali mu bikorwa byayo bya buri munsi. Aba bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Korali, bayiba hafi kandi bayishyigikira muri byose. Korali Ishema Ryacu ni Korali kandi yarerewemo abahanzi bakomeye kandi bagize uruhare rukomeye muri Liturijiya ya Misa. Aha twavuga nka Tuyisenge Jean Beaufort, Mugabe Jean Jacques Bertrand,  Mwizerwa José Providence, Boneza Patrick, Diyakoni Arinatwe Eugène, Bawe Shema Jules, Mayira François Xavier, Hafashimana Jean Claude, n’abandi. Hari kandi n’abanyamuziki bakomeye banyuze muri Korali Ishema Ryacu ndetse bagira n’uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’imiririmbire rwa Korali. Twavuga nka Muyumbu Innocent, Ndamuzeye Jean Chrysostome, Shumbusho Marcellin, Sangwa Simbi Léandre, Dufatanye Alain Léandre, Ndagijimana Marius, Shingiro Wellars, Niyayo Honoré, n’abandi.

Mu rugendo rw’imyaka 40 Korali Ishema Ryacu imaze, yakoze ibikorwa bitandukanye bijyanye n’iyogezabutumwa. Uretse guhimbaza Misa ifasha abakristu gusenga no gusingiza Imana, yamamaje inkuru nziza ya Yezu Kristu ishyira ahagaragara amajwi ndetse n’amashusho by’indirimbo zisingiza Imana. Ubu Korali Ishema Ryacu yasohoye kasete 6 z’indirimbo zifashwe mu buryo bw’amajwi harimo eshatu zigizwe n’indirimbo zo mu bihe bisanzwe bya Liturijiya (Indirimbo z’abahanzi banyuranye, Indirimbo za Padiri Bampoyiki Protais, Indirimbo za Padiri Mwitegere Théodose),  imwe y’indirimbo za Noheli, imwe y’indirimbo za Pasika, n’imwe y’indirimbo zijyanye na Yubile ya Diyosezi ya Ruhengeri; na Kasete ebyiri z’amashusho ziganjemo cyane indirimbo za Noheli na Pasika.

Korali Ishema Ryacu kandi yafunguye n’umuyoboro ku rubuga rwa YouTube aho ababyifuza bashobora gushakira indirimbo zayo:

Urugendo rwa mbere Korali Ishema Ryacu yakoze hanze ya Diyosezi rwabereye muri Diyosezi ya Butare mu mwaka wa 1986. Urwo rugendo rwari rugamije guhimbaza Misa yatangiwemo Isakramentu ry’Ugushyingirwa ry’uwahoze ari umuririmbyi wa korali akaba n’umwe mubayishinze, Bwana  Mutashya Jean Baptiste. Korali Ishema Ryacu yatsuye  umubano n’amakorali anyuranye yo mu Rwanda ndetse isinyana n’amwe muri yo amasezerano y’umubano wihariye: Chorale le Bon Berger yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Chorale Rendons Grâce au Seigneur  yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo,  Chorale Mari-Reine yo muri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu, Korali Magnificat yo muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. andi makorali afitanye umubano na Korali Ishema Ryacu ariko atarasinyana amasezerano y’umubano wihariye ni Chorale de Kigali, Choeur International, Chorale Amis de la Croix yo muri Paruwasi Katederali ya Byumba, Saint Peter’s choir yo muri Kosolo Catholic Parish mu gihugu cya Uganda.

Hagamijwe gususurutsa abakirisitu, abanyarwanda muri rusange ndetse n’abanyamahanga, Korali Ishema Ryacu yashyizeho gahunda ngarukamwaka yo gukora ibitaramo mu mpera z’umwaka. Iyi gahunda yatangiye  mu mwaka wa 2017, ubu hamaze gukorwa ibitaramo bitanu kandi iyi gahunda izakomeza. Zimwe mu ndirimbo zaririmbwe mu gitaramo zishobora kurebwa ku muyoboro wa YouTube wa Korali Ishema Ryacu.

Korali Ishema Ryacu mu gitaramo cyo kuwa 01 Mutarama 2024

Ku bijyanye n’ibikorwa by’urukundo Korali Ishema Ryacu isura abaririmbyi bayo barwaye, barwaje, cyangwa bagize iminsi mikuru. Igerageza kandi no gufasha abakene cyangwa se abahuye n’ibiza. Bimwe mu bikorwa by’ingenzi twavuga byakozwe na Korali Ishema Ryacu hari  ukubakira abatishoboye bo mu murenge wa Shingiro amazu 2 bityo babona aho baba, gutanga inkunga y’amafaranga ahwanye na Miliyoni imwe y’amafaranga y’Urwanda (1 000 000 frw) yo kugoboka abaturage bo mu Murenge wa Cyuve bahuye n’ibiza mu mwaka wa 2023.

Korali Ishema Ryacu irateganya gukomeza kwiyubaka kugira ngo irusheho gutera imbere.  Bimwe mu bikorwa iteganya, ni ugushaka ubuzima gatozi, gutegura imishinga inyuranye iteza Korali imbere, gusinya amasezerano y’ubufatanye n’ibigo binyuranye ndenze n’inzego bwite za Leta mu rwego rwo kongera umubare w’abafatanyabikorwa.

Gutsura umubano n’amakorali yo mu Rwanda no mu mahanga. Ni muri urwo rwego Korali Ishema Ryacu iboneyeho no kumenyesha abakirisitu ko kuwa 21 Nyakanga 2024 ibafitiye igitaramo izafatanya na Fullenton University singers yo muri California state University, Fullenton, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Byanditswe na Uwamahoro Jean Claude.

Previous Article
Next Article

One Reply to “Urugendo rwa Korali Ishema Ryacu mu myaka 40 imaze ishinzwe”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *