Umwiherero w’abagize Ihuriro Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima / Fraternité Notre Dame de Fatima
Kuwa 6, tariki ya 4 Gicurasi 2024, abagize Ihuriro Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima / Fraternité Notre Dame de Fatima bakoze umwiherero ubategura kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Iri huriro kandi riri mu byishimo byo kwizihiza imyaka ibiri rimaze rishinzwe na Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA. Muri uyu mwiherero, abagize Fraternité Notre Dame de Fatima bibukijwe by’umwihariko ko ari intwararumuri z’ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Fatima.
Umwiherero watangiye mu masaha ya mugitondo, abawitabiriye bakimara kuhagera batangiriye kuri Noveni itegura umunsi mukuru ngarukamwaka wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima uzaba ku itariki ya 13 Gicurasi 2024, muri iyi Noveni hazirikanwa ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Fatima, havugwa kandi n’ishapure ya buri munsi nk’umwihariko w’abana ba Bikira Mariya.
Nyuma yo gufatanyiriza hamwe gutangira Noveni, Omoniye wa Fraternité Notre Dame de Fatima Padiri Ernest NZAMWITAKUZE yatangije umwiherero aho yongeye kwibutsa ko umwiherero bajemo ari ubategura kwinjira mu munsi mukuru ngarukamwaka wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Padiri yibukije ko Fraternité Notre Dame de Fatima imaze imyaka ibiri ishinzwe na Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA, yaboneyeho kwifuriza isabukuru nziza abagize Fraternité Notre Dame de Fatima. Padiri Omoniye nanone yeretse abitabire umwiherero umupadiri uratanga inyigisho, ariwe Padiri Ferdinand HAGABIMANA.
Padiri Ferdinand HAGABIMANA yatangiye avuga ubuzima bwa Bikira Mariya muri rusange mu isi, mu ijuru ndetse na nyuma yo kugera mu ijuru uko yagiye yiyereka abo yishakiye. Yifashishije ijambo ry’Imana riri mu ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyetesaloniki 2, 13-17 yavuze ko hari inyigisho ziri muri Bibiliya ariko hakaba n’iziri mu zindi nyandiko z’uruhererekane Kiliziya yemera. Ibyanditswe bitwubaka kuri roho bituruka muri urwo ruhererekane rw’izo nyandiko Kiliziya yemera. Abatari abakristu gatorika ntibagira amahirwe yo kumenya Bikira Mariya kuko urwo ruhererekane rwizo nyandiko ntibarukoresha. Abakristu Gaturika rero bafite amahirwe kubera kumenya Bikira Mariya mu buryo bwuzuye.
Bikira Mariya ni umubyeyi utarasamanywe icyaha. I Lourde, Bernadette yaramubajije ati: “Uri nde?” Bikira Mariya abihamya amusubiza ati:” Ndi utarasamanywe icyaha” Bikira Mariya ni Eva mushya, ntiyacumuye kandi yarashoboraga gucumura nka Eva wa mbere. Bikira Mariya yakomeye ku butungane ibihe byose, mu biremwa byose, umwihariko wa Bikira Mariya ni ubutarasamanywe icyaha bwe. Bikira Mariya ni isugi ubugira gatatu; ni isugi mu gusama Yezu, ni isugi mu kumubyara, ni isugi na nyuma yo kumubyara; ni uko Kiliziya yigisha ubusugi bwa Bikira Mariya. Tugomba kumenya ko Bikira Mariya ari Nyina w’Imana kandi akaba n’umubyeyi wacu, Ni nyina wa Jambo, i kibeho yarabivuze, mu bakobwa yaboneke i Kibeho hari uwo yabwiye ko ari nyina w’Imana. Bikira Mariya yajyanwe mu ijuru adapfuye, niwe wenyine wajyanywe mu ijuru umubiri na roho ye biri kumwe. Igihe agenda Yohani yaramushatse aramubura, nyuma aza kumwiyereka amubwira ko yajyanywe mu ijuru. Bikira Mariya afite umubiri w’ikuzo. Tugomba kumwiyambaza ntangushidikanya kuko afite ububasha akomora ku kuba ari Umwamikazi
Nyuma yo kwibutswa no kumva neza Bikira Mariya uwo ariwe, mu nyigisho nziza yari ifite insanganyamatsiko ivuga iti “Kumurikirwa n’ubutumwa bwa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima muri ibi bihe turimo”. Padiri Ferdinand HAGABIMANA yibukije ko igihe Bikira Mariya abonekera abana batatu i Fatima aribo Fransisko, Lusiya na Yasenta hari intambara ya mbere y’isi yose, yavuzeko no muri iki gihe urebye usanga ku isi hose hari intambara nubwo ntawe urabyita intambara y’isi yose. Muri icyo gihe Bikira Mariya yazaniye isi Rozari nk’umuti wo guhosha iyo ntambara. Rozari yari isanzwe ivugwa ariko idahabwa agaciro gakwiye, yabwiye abo yabonekeye ko bagomba kuvuga Rozari kenshi kandi bakayivuga banibabaza kugirango bahongere ibyaha byabo n’iby’isi yose. Natwe muri iki gihe isi iri mu ntambara z’urudaca tugomba kuvuga Rozari kenshi gashoboka kandi tukabifatanya no kwibabaza. Padiri yakomeje avuga ko abagize Fraternité Notre Dame de Fatima ari intwararumuri z’ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Fatima, ubwo butumwa bufite agaciro no muri ibi bihe turimo. Abagize Fraternité Notre Dame de Fatima barasabwa kuvuga Rozari kenshi kandi babifatanya no kwiyiriza bibabaza nkuko Bikira Maria yabisabye abana batatu i Fatima.
Nyuma y’inyigisho hakurikiyeho gushengerera Yezu Kristu uri mu isakaramentu ry’Ukaristiya n’igitambo cya Misa. Ibyo bikorwa byombi byayobowe Padiri Théogène NIYONGIRA. Padiri mu nyigisho yatanze yibanze ku kwicisha bugufi no kuvugisha ukuri. Yavuze ko aho kuvuga ubeshya wahitamo kwicecekera. Ukuri kurakiza ariko ikinyoma kirica.
Umwiherero wasojwe n’ubusabane bwahuje abitabiriye umwiherero. Omoniye Padiri Ernest NZAMWITAKUZE yashimiye abitabiriye umwiherero ubwitange bagaragaza ngo Bikira Mariya akomeze ahabwe umwanya umukwiriye mu buzima bwa buri munsi. Umuyobozi wa Fraternité Notre Dame de Fatima Visenti HAKIZIMANA nawe yashimiye abitabiriye uko babishizemo ubushake umwiherero ugategurwa neza kandi ukagenda neza.
Byakusanyijwe na Cyprien NIYIREMA