ISENGESHO RY’IMPUHWE NO GUSABIRA ABARWAYI KU NGORO YA BIKIRA MARIYA MWAMIKAZI WA FATIMA MU RUHENGERI

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuwa gatanu ku tariki 30 Ukwakira 2026, ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri habereye Misa n’isengesho ryo gusabira abarwayi ryitabiriwe n’abakristu benshi, ndetse n’abasaserdoti baturutse hirya no hino mu madiyosezi atandukanye. Ni isengesho ryateguwe n’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu ku rwego rw’igihugu, Padiri Epimaque MAKUZA, Omoniye ku rwego rw’igihugu ari mu bariteguye, kandi yagize umwanya wo gushimira ababigizemo uruhare bose. Ni isengesho kandi ryabanjirijwe n’umwiherero n’amahugurwa yamaze iminsi ine (4), ku kubohoka no gukira ibikomere hifashishijwe imfunguzo eshanu, ayo mahugurwa akaba yaratangiye ku wa 26 Ukwakira, ayobowe na Padiri Ferdinand HAGABIMANA Omoniye w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu muri Diyosezi ya Ruhengeri, asozwa n’isengesho ryo gusabira abarwayi kuwa 30 Ukwakira 2026. Mu nyigisho yatanzwe n’umuvandimwe Antonio (waturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika), mbere y’uko Misa itangira yagarutse ku ngabire zirindwi za Roho Mutagatifu mu buzima bw’umuryango w’Imana ari wo kiliziya, ndetse asobanura ko zitangaje kuko zitwereka urukundo rw’Imana muri twe. Yakomeje yibutsa ko tudakwiye gushishikazwa no kugira izo ngabire gusa, ahubwo ko dukwiye gushishikarira kugira imbuto za Roho Mutagatifu (Gal 5,22
23). Antonio yasobanuye ko icyo Roho Mutagatifu asaba buri wese ari ukubaho iteka dukora nk’ibyo Yezu yakoraga, We watubwiraga ati “Hahirwa abasonzeye ubutungane kuko bazahazwa”Mt 5,6. Yasoje yibutsa ko kugira ubuzima muri Roho Mutagatifu bidufasha ko umunsi umwe tuzabona Imana.

Agaruka ku masomo ya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO umwepiskopi wa Kibungo uri mu kiruhuko, yasobanuye ko iyo Yezu akijije umuntu umwe, natwe aba ashobora kudukiza, ahubwo ko icyo adusaba ari ukurekura ibyo dufashe bitubuza kwakira umukiro kandi ko umukiro utaboneka gusa igihe batangaza abakize, ahubwo ko gukira bitangira igihe waje wizeye ko Yezu abishoboye. Yagarutse kandi ku mfunguzo eshanu zifashishwa mu kubohoka no gukira ibikomere, zahuguweho mu mwiherero wabanjirije iri sengesho ari zo: Kwihana no guhamya ukwemera, kubabarira, kwanga ikibi no kwitandukanya na cyo, gutegeka mu izina rya Yezu, ndetse no kwakira umugisha w’Imana. Yongeraho ko kugirango dushobore kuzishyira neza mu buzima bwacu, bidusaba kugira izindi mfunguzo eshatu (3) ari zo:

  • Kugarukira ububasha bw’Amaraso ya Yezu: Yasobanuye ko uko tuvuga dusubiramo kenshi “Amaraso ya Yezu Kristu” ari ko ayo maraso arushaho kudusukura kandi bigatuma tuyerekeza hahandi tubabara, asobanura kandi ko inyungu yo gusubiramo “Amaraso ya Yezu Kristu” inshuro nyinshi bituvana mu burangare tugahugukira iryo jambo tuvuga maze Nyagasani agashyira igisobanuro cyaryo mu buzima bwacu.
  • Guhindukirira Roho Mutagatifu: Yasobanuye ko dukwiye gutahura no kwitaza umutego wa sekibi wo gusenga duhubuka rimwe na rimwe tutitaye kubyo tuvuga, ahubwo tugasenga dutuje, twinjiza umwuka w’isengesho maze uwo Roho Mutagatifu akatugumamo.
  • Ubutabazi bwa Bikira Mariya: Ku rufunguzo rw’ubutabazi bwa Bikira Mariya, Musenyeri Kizito yasobanuye ko Bikira Mariya uri rwagati muri twe dukwiye kumwereka ko tumuhugukiye, tumuha amatwi yacu ngo ayazibure tubone uko dukurikira Yezu Kristu, bityo bikaturinda ko buri munsi twumva Ijambo ry’Imana ariko tukarisiga aho. Yasoje inyigisho yibutsa ko kugirango izo mfunguzo zose dushobore kuzikoresha neza, bidusaba kwiyambaza abamalayika bakuru kugira ngo bahashye kandi basubize inyuma ububasha
    buturwanya.

 

  • Malayika mukuru Mikayile Mutagatifu: Ububasha bw’Imana buturwanirira
  •  Malayika mukuru Rafayile Mutagatifu: Ububasha bw’Imana bukiza
  • Malayika mukuru Gaburiyeli Mutagatifu: Ububasha bw’Imana butuzamura
    tugashyikirana na Yo, tugasabana na Yo, kandi tugasa na Yo.
Myr Kizito BAHUJIMIHIGO

Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya, mu nyigisho ye, Antonio yibukije ko kuko Imana idukunda byahebuje, yohereje umwana wayo ngo yunge Imana na muntu. Ati: “None kuki dukomeza gucumura kandi Yezu yaradupfiriye?” Yasoje asaba buri wese ko tudakwiye na rimwe kubaho tutabereyeho Kristu!
Nyuma y’iyi nyigisho, hakurikiyeho gushengerera Yezu Kristu mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, isengesho ryo gusingiza Imana, ndetse no gusabira abarwayi. Ni isengesho ryakiriyemo uburwayi butandukanye bwa roho n’ubw’umubiri, kandi hasubirizwamo ibyifuzo bitandukanye.

Andi mafoto yaranze uwo munsi

Umwanditsi
Odile IRATUZI KIREZI

Previous Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *