ABAKOLPINGI BAKOZE URUGENDO NYOBOKAMANA KU NGORO YA BIKIRA MARIYA MWAMIKAZI WA FATIMA – RUHENGERI

Ukwemera nyakuri kugaragarira mu bikorwa by’urukundo: Abakolpingi biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza mu miryango no muri sosiyete nyarwanda.
Ruhengeri, ku wa 14 Ugushyingo 2026 – Abakolpingi baturutse mu madiyosezi yose atandukanye yo mu Rwanda bakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya, Mwamikazi wa Fatima, mu Ruhengeri ho mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. Uru rugendo rwari rugamije gusabira Umuhire Adolph Kolping gushyirwa mu rwego rw’Abatagatifu, kuvugurura ukwemera kwabo, gukomeza ubumwe n’ubuvandimwe biranga Umuryango wa Kolping, no kongera kwiyemeza ubutumwa bwo guhuza ukwemera n’ibikorwa bifatika bigamije guteza imbere umuntu n’umuryango.
Isengesho, penetensiya n’Igitambo cy’Ukaristiya
Ibikorwa byatangiye mu gitondo, ubwo abitabiriye urugendo basaga ibihumbi bine bahasesekaraga, bagahurira hamwe mu isengesho, gushengerera Isakramentu Ritagatifu no guhabwa Isakramentu rya Penetensiya. Ibi byabaye umwanya wo kwisuzuma, gusaba imbabazi no gutegura imitima kugira ngo bakire neza ubuntu bw’Imana.
Nyuma yo kwinjira muri Katedrali, abitabiriye urugendo bagejejweho amateka y’Ingoro ya Bikira Mariya, Mwamikazi wa Fatima, n’ubuhamya ku butumwa bwayo. Byabafashije kurushaho kuzirikana uruhare rw’isengesho n’ubuvunyi bwa Bikira Mariya mu rugendo rw’umukristu.
Umwanya w’ingenzi w’uru rugendo wabaye Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi gatorika ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMNA, ari na cyo cyahuje Abakolpingi n’abapadiri bari bitabiriye. Mu Igitambo cya Misa, hasomwe amasomo yo mu Ibaruwa ya Yakobo 2, 14-18 n’Ivanjiri, Inkuru Nziza yanditswe na Luka 13, 18-21.
Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye
Mu nyigisho y’uwo munsi, Umwepiskopi wa Diyosezi gatorika ya Ruhengeri, yashimangiye ko ukwemera kwa gikristu kutagomba kugarukira ku magambo, amasengesho cyangwa ibikorwa by’iyobokamana gusa, ahubwo kugomba kugaragarira mu bikorwa by’urukundo. Yibukije ko umukristu nyawe agomba kwita ku bakene, abarwayi, abatishoboye n’abandi bose bakeneye ubufasha.
Ahereye ku rugero rw’akabuto ka sinapisi n’umusemburo, Umwepiskopi yagaragaje ko n’ibikorwa bito bishobora kugira umusaruro ukomeye mu buzima bw’abantu no muri sosiyete. Yasabye Abakolpingi kudategereza kugira ubushobozi bwinshi kugira ngo bagire icyo bakora, ahubwo buri wese ku rugero rwe agatanga umusanzu we mu byo ashoboye.
Agaruka ku rugero rw’Umuhire Adolph Kolping, yibukije ko atagarukiye ku kubona ibibazo by’urubyiruko n’abakozi bo mu gihe cye, ahubwo yabigizemo uruhare, abafasha kubona uburere, ubumenyi, ubuvandimwe n’uburyo bwo kwiteza imbere. Yasabye Abakolpingi gukomeza uwo murage, bahuza ukwemera n’ibikorwa bifatika.
Mu gusoza, yahamagariye Abakolpingi kuba abantu b’urukundo, ubufatanye n’amahoro, bakagira uruhare mu gufasha abatishoboye, guteza imbere urubyiruko no kubaka imiryango. Yashishikarije Abakolpingi kuba umusemburo w’impinduka nziza aho batuye, aho bakorera no mu miryango yabo.

Ijambo rya Omoniye: urugendo nyobokamana rugomba guhindura ubuzima
Mu ijambo ryo gushimira ryatanzwe nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya, Padiri Festus NZEYIMANA, Padiri Omoniye, yashimiye Umwepiskopi ku bw’uko yaje kwifatanya n’Abakolpingi, akabaturira Igitambo cy’Ukaristiya, akabasangiza Ijambo ry’Imana kandi akabaha umugisha.
Yashimiye kandi abapadiri Omoniye bagera kuri mirongo itanu bitabiriye uru rugendo, Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya, Mwamikazi wa Fatima, Ubuyobozi bwa Paruwasi Katedrali, Komite za Kolpingi ku rwego rwa Diyosezi n’urw’igihugu, ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu gutegura no gutuma uru rugendo rugenda neza.
Agaruka ku bisobanuro by’uru rugendo, Padiri Omoniye yashimangiye ko urugendo nyobokamana rudakwiye gufatwa nk’urugendo rwo kuva ahantu hamwe ujya ahandi gusa, ahubwo ko rugomba kuba intambwe iganisha ku guhinduka k’umutima n’imibereho.
Yabisobanuye mu ntambwe eshatu:
- Guhaguruka: kuva mu kwikunda, mu macakubiri, mu nzika, mu burangare no mu myitwarire idahuye n’Ivanjili.
- Guhura n’Imana: kuvugurura ukwemera binyuze mu isengesho, mu kuzirikana Ijambo ry’Imana no mu Isakramentu ry’Ukaristiya.
- Gusubira mu buzima busanzwe: kujyana Kristu mu ngo, mu kazi, mu Muryango wa Kolping no mu mibanire ya buri munsi n’abandi.
Yagize ati: “Ntitugomba gusubira mu rugo turi ba bandi twaje turi bo. Ukwemera kwacu kugomba kugaragarira mu bikorwa by’urukundo.”
Yasabye buri Mukolpingi kuba intangarugero mu muryango we, gukora umurimo mu bunyangamugayo, kubaka ubumwe no kwita ku batishoboye. Yasabye kandi buri tsinda rya Kolping gutahana ibyemezo bifatika: gukora igikorwa cy’urukundo gifasha umuntu cyangwa umuryango utishoboye, gutegura igikorwa kigamije iterambere ry’abanyamuryango no kwimakaza ubuvandimwe binyuze mu gusura abarwayi, gufasha abari mu bibazo no kwiyunga aho habaye amakimbirane.
Yasoje yibutsa ko urugendo nyobokamana rushobora kurangira, ariko ko urugendo rwo kuba umukristu mwiza rukomeza buri munsi.

Ubumwe bw’Abakolpingi burenga imbibi za Diyosezi
Uru rugendo rwabaye kandi umwanya wo kugaragaza ubumwe bw’Umuryango wa Kolping mu Rwanda. Abitabiriye baturutse mu madiyosezi atandukanye, bahurira hamwe nk’umuryango umwe usangiye ukwemera, indangagaciro n’ubutumwa.
Mu ijambo rye, Padiri Omoniye yashimiye buri wese witabiriye uru rugendo, anasaba ko ubuvandimwe n’ubufatanye byagaragariye muri uwo munsi bikomeza kurangwa n’Abakolpingi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nyuma y’ijambo rya Omoniye, Perezida w’Umuryango wa Kolping mu Rwanda na we yagejeje ku bitabiriye ubutumwa bwe, bukurikirwa n’ijambo n’umugisha usoza by’Umwepiskopi.
Uru rugendo rwasojwe n’ubusabane bwahuje abapadiri n’Abakolpingi, bubabera umwanya wo gukomeza kumenyana, gusangira no gukomeza kubaka ubuvandimwe.
Umuhamagaro wo gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza
Uru rugendo nyobokamana rwabaye umwanya wo kuvugurura ukwemera, gushimangira ubumwe no kongera kwiyemeza ubutumwa bw’Umuryango wa Kolpingi. Rwibukije buri munyamuryango ko agaciro k’ukwemera kagaragarira mu buryo umuntu abaho, mu rukundo agirira abandi no mu musanzu atanga mu kubaka umuryango mugari.
Abakolpingi basubiye mu ngo zabo bafite ubutumwa bwo gukomeza kuba abantu bahuza ukwemera n’umurimo, isengesho n’ibikorwa, iterambere ry’umuntu ku giti cye n’iry’abandi.
Nk’uko Yezu abivuga mu Ivanjiri, umusemburo muke ushobora guhindura ifu yose. Bityo, buri Mukolpingi, muri buri muryango wa Kolpingi, ahamagarirwa kuba umusemburo w’icyiza, atangirira ku bikorwa bito ariko bifite agaciro mu guhindura ubuzima bw’abantu.
“Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye” (Yak 2, 17).
Kolping, treue!
andi mafoto

Umwanditsi:
Padiri Festus NZEYIMANA, Padiri Omoniye ku rwego rw’Igihugu.