Mutagatifu Yohani Pawulo II amaze imyaka 100 avutse

Sangiza abandi iyi nkuru

 Mutagatifu Yohani Pawulo II, ubusanzwe izina rye rikaba Karol Josef Wojtyla, yavutse tariki ya 18 Gicurasi 1920, avukira  i Vadovisi mu gihugu cya Polonye (Pologne) ni ku mugabane w`u Burayi. Yahawe batisimu ku itariki ya 20 Kamena 1920 muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Mariya. Nyuma y`imyaka 9 gusa mama we Emilia Kaczorowska yitabye Imana, bidatinze na mukuru we Edmund nawe yitaba Imana, hanyuma afite imyaka 20 na Papa we, Karol Wojtyla aratabaruka bityo asigara ku isi wenyinwe, nta muryango wa hafi afite.

Karol Josef Wojtyla yahawe n`ababyeyi be uburere bukomeye mu byerekeye indagagaciro za muntu ndetse n`indangaciro za gikiristu. Papa we basigaranye yakoze iyo bwabaga amutoza gukunda umurimo yongeraho no kumukundisha Kiliziya nk`umuryango mugari w`abana b`Imana. Ntawashidikanya ko ibyo yatojwe n`ababyeyi be byavomeye umuhamagaro we wo kwiyegurira Imana igihe kigeze.

Karol Wojtyla yahawe ubupadiri tariki ya 01/11/1946, muri uwo mwaka akomereza amashuri i Roma, aho yakuye impamyabushobozi y`ikirenga mu bijyanye n`amahame ya Kiliziya (Doctorat) nyuma y`imyaka ibiri gusa.

Amateka atubwirako   yabonye izina (titre) ryo kwitwa Profeseri (professeur) afite gusa imyaka 36.

Mu mwaka 1948, yakoze imirimo ye nk`umupadiri wungirije Padiri mukuru muri Paruwasi yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi wajyanywe mu ijuru i Niegowic. Aho ngaho yagaragaje ko ari umusaseridoti wa Nyagasani, witangira intama yaragijwe, umupadiri usenga cyane byongeye umupadiri ukunda Bikira Mariya.

Padiri Karol WOJTYLA yabaye Umwepiskopi tariki ya 04/07/1958 afite gusa imyaka 38. Tariki ya 30/12/1963, Papa Pawulo wa 6, yamutoreye kuba Umwepiskopi mukuru wa Cracovie. Nyuma y`imyaka 3, tariki ya 29/05/1963 agirwa Karidinari na Papa Pawulo wa 6. Amateka atubwira ko yabaye umwepiskopi ukora umurimo we kuburyo butangaje, uzamusanga asura abakristu mu maparuwasi, asura amatsinda y`abana n`ay`urubyiruko, nguwo mu matsinda y`abakristu bajijutse,… Ibyo byose akabifatanya no gusenga cyane, aho kenshi wamusangaga muri chapelle asenga.

Nk`umwepiskopi yitaga cyane cyane mu gushakisha uburyo Kiliziya yagira abapadiri benshi, akabitaho kuburyo bukwiye kugeza ubwo ngo yageragezaga no kumenya imiryango abiteguraga kuba abapadiri bavukamo.

Karidinali Karol Wojtyla yatorewe kuba Papa tariki ya 16/10/1978 afite imyaka 58 gusa, aba papa 264 wa Kiliziya, yihitiramo kwitwa Yohani Pawulo wa 2. Intego ye: “Totus tuus” (Ndi uwawe wese)

INYIGISHO ZA PAPA YOHANI PAWULO WA KABIRI

                    Papa Yohani Pawulo II tumukesha inyigisho nyinshi zitandukanye kandi zifite uburemere bukomeye: Hari izigisha ukwemera, izigisha imyitwarire ya gikristu, imyitwarire ya muntu, izihamagarira abantu gusenga, inyigisho kuri Bikira Mariya, n`ibitabo bisanzwe byinshi.

Muri make Papa Yohani Pawulo wa 2 tumukesha:

  • Inyandiko z`ububwirize (Encycliques 16)
  • Inyandiko zishishikaza (Exhortations apostoliques 17)
  • Inyigisho ngenga za Papa (Constitutions apostoliques 9)
  • Inzandiko za Papa (Lettres Apostoliques 18)
  • “Motu proprio”: 19
  • Ibitabo bisanzwe: 9

Papa Yohani Pawulo wa II agitorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ubutumwa  yagejeje ku bakristu b`isi yose, yagize ati: “ Mwigira ubwoba, nimukingurire umucunguzi”.

 Papa Yohani Pwulo II, nk`umushumba wa Kiliziya ku isi, yiyemeje gusura Kiliziya ziri mu bihugu bitandukanye, aha ngo yifuzaga kugera ikirenge mu cya Pawulo Mutagatifu “intumwa y`amahanga”. Yifuzaga koko kuba umusimbura wa Petero Mutagatifu ataretse no kuba umusimbura wa Pawulo Mutagatifu. Ni yo mpamvu yasuye ibihugu 129 byo ku isi n`u Rwanda rurimo tariki ya 07/09/1990, aho yabwiye abanyarwanda akihagera ati: “Ndabona ku ruhanga rwanyu ishusho y`Imana,…” Yakoze ingendo nyisnhi za gitumwa kugeza ubwo abenshi bamwitaga “Padiri Mukuru w`isi yose”, isi bayigereranyaga nka Paruwasi ye. Abo yasuraga bose yabashishikarizaga kwemera Kristu, akabagezaho ubutumwa bw`amahoro dore ko atahwemye gushishikariza abatuye isi kubana mu mahoro kandi ubutumwa bwe bwagiye butanga umusaruro henshi ku isi.

Papa Yohani Pawulo n`umuryango

                         Mu nyigisho zitandukanye za Papa Yohani Pawulo wa II yagarukaga ku muryango mbese yahoraga yifuza ko abubatse bakubaka ingo nzima, yahoraga azirikana ko “urugo ari Kiliziya nto” bityo akumva ko abantu bagize imiryango mizima na Kiliziya ya Kristu yarushaho kuba nziza. Yageze naho mu nyigisho ze agaragaza ukuntu abantu dukwiye kubona umuryango nk` “ingoro y`ubuzima” ati:  “umuryango ni ikintu gitagatifu, ni ahantu ubuzima nk`impano y`Imana bugomba kwakirwa no kurindwa ibyonyi bibwugarije, ahantu ubuzima bugomba kwisanzurira bijyanye n`imikurire iboneye ya muntu” Ibi wabisanga mu ibaruwa ye yise Centesimus Annus, P. 54

Kuri Papa Yohani Pawulo II, abubatse urugo bafite ubutumwa bukomeye bwo kurinda ubuzima no gukora iyo bwabaga kugira ngo urukundo ruganze mu muryango bubatse. Papa Yohani wa II ntiyegeze ahwema kugaragaza imyumvire ye ku bijyanye no kuringaniza imbyaro, akarwanya yivuye inyuma ikoreshwa ry`uburyo bwa kizungu mu kuringaniza imbyaro aharanira ko abantu bakoresha uburyo bwa kamere Kiliziya yemera kandi ishyize imbere. Yarwanyije bidasubirwaho ibijyanye no gukuramo inda, yerekana ko ari icyaha ndengakamere, gikomeye kandi gikwiye guhanwa bidasubirwaho.

Papa n`urubyiruko

          Papa Yohani Pawulo II yakundaga urubyiruko bidasanzwe kuko yarubonagamo imbaraga zikomeye za Kiliziya. Urubyiruko narwo rwaramukundaga kandi rukamwibonamo, iyo yabaga yahuye n`urubyiruko, rwarizihirwaga mbese nk`umubyeyi uri mu bana be. Umunsi umwe yarababwiye ati: “kubera Kristu ntuzatinye ko abandi baguseka, ntuzatinye ko bagenzi bawe baguseka  bakuziza  ko utazi ibigezweho, … ntawundi wabamara inyota usibye Kristu, mwigira ubwoba, nimube abahamya ba Kristu mu kinyagihumbi cya gatatu”. Twibuke kandi ko ari Papa Yohani Pawulo II washizeho ihuriro rihuza urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, bagahurira ahantu hamwe bakaganira, rizwi ku izina rya “JMJ”

Papa Yohani Pawulo II, intumwa y`amahoro

   Mu buzima bwe, Papa Yohani Pawulo II yaranzwe no guharanira amahoro no gushishikariza abatuye isi kuba abagabuzi b`amahoro. Tariki ya 27/10/1986 Papa Yohani Pawulo II yahurije abanyamadini yose hamwe ahitwa “Asizi” kugira ngo basabe amahoro, aberaka ubuvandimwe bukwiye kuranga abana b`Imana. Abenshi babibonyemo ikimenyetso gikomeye cy`ubumwe yaharaniraga ko bwaranga abatuye isi. Ibi kandi Papa yongeye kubikora tariki ya 24/01/2002 aho imyanzuro igera ku 10 bagezeho yashikirijwe abakuru b`ibihugu na za “Guverinoma”.

Ntiyahwemaga guhuza abashamiranye cyane cyane abafite ubutegetsi bw`ibihugu mu nshingano zabo, akabereka ko intambara atari igisubizo cyo kurangiza amakimbirane yabo, ko kuganira ari byo byabageza ku mahoro.

Papa ntiyavugaga gusa ahubwo n`ubuzima bwe bwarigishaga cyane cyane mu kwerekana ko guharanira amahoro bishoboka, yabikoraga atanga urugero rwe bwite, aha ntawakwirengagiza uburyo yasuye Mehmet Ali Agça, wari agiye kumuhitana amurashe tariki ya 13/05/1983 ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero. Papa yaramubabariye kandi anabitangaza tariki ya 17/05/1983 muri aya magambo: “ndigusabira umuvandimwe wandashe kandi mbikuye ku mutima naramubabariye”. Hari tariki ya 27/12/1983, ubwo Papa Yohani Pawulo II yamusanze aho afungiye bamarana iminota 20 baganira kugeza ubwo Ali Agça yasomye ibiganza bya Papa nyuma yo kugaragara ku mafoto nk`uri mu ntebe ya Penetensiya. Uru rugero rwerekanye umutima w`impuhwe kandi ubabarira wa Papa Yohani Pawulo II, ndetse bamwe biyemeza kumufatiraho urugero.

Papa Yohani Pawulo II yasabye imbabazi kenshi azisabira Kiliziya, kubera ibataragiye bigenda neza muri Kiliziya agatinyuka ati: “mu izina rya Kiliziya, nsabye imbabazi”.

Reka twibutse kandi ko Papa Yohani Pawulo wa II yagerageje ku buryo budasubirwaho kwerekana agaciro k`impuhwe z`Imana no gushishikariza abakristu b`isi yose kurushaho kwiyambaza impuhwe z`Imana nkuko byahishuriwe Mutagatifu mama Fawustina.

Papa Yonani Pawulo II n`Umubyeyi Bikira Mariya

         Papa Yohani Pawulo II yakundaga Umubyeyi Bikira Mariya kuburyo umuntu atashora kubyiyumvisha. Papa agitorerwa kuba umushumba wa Kiliziya intego ye yayerekeje ku mubyeyi Bikira Mariya aho yagize ati: “Totus tuus” bishatse kuvuga ngo “Ndi uwawe wese”, aha yabwiraga umubyeyi Bikira Mariya. Amateka atubwira ko Papa Yohani Pawulo wa II yari yarirunduriye muri uwo mubyeyi abitewe n`uko Ivanjiri ivuga Bikiramariya ariko kandi ngo yari yarasomye igitabo cya Mutagatifu Luwi Mariya Grinyo wa Monforu (Louis Marie Grignion de Monfort) kivuga neza kuri Bikira Mariya maze ngo aragikunda, ibirimo yiyemeza kubigira bye. Papa azahamya ubwe ko uyu Mubyeyi yamubereye mama kuva mu bwana bwe no mu busore bwe dore ko yabuze nyina umubyara afite gusa imyaka 9.

Papa Yohani Pawulo II, mu nyigisho ze azagaruka ku gaciro, akamaro ka Bikira Mariya mu icungurwa rya muntu, amwerekane nk`umubyeyi wa Kiliziya, yerekane akamaro ko kumunyuzaho amesengesho yacu nk`umuhuza wacu n`umwana we Yezu.

Mu byago Papa yahuye na byo agaragaza ugutabarwa na Bikira Mariya, urugero rufatika ni aho azavuga ko igihe arashwe, “ukuboka kwa Ali Agça kwarashe isasu, ukuboko kwa Bikira Mariya kuyobora isasu ntiryajya mu kico”. Papa azagaruka cyane ku mwihariko afitanye na Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, dore ko yarashwe kuri 13/05 umunsi wibutsa amabonekerwa y`i Fatima. Ngo ari mu mbangukiragutabara  imujyanye mu bitaro, yagendaga atabaza uwo Mubyeyi agira ati: “Oh Mariya, Mubyeyi wanjye, Mubyeyi wanjye”! Amaze gukira yakoze urugendo nyobokamana  i Fatima, mu rwego rwo gushimira uwo Mubyeyi.

Papa Yohani Pawulo II, yasuye kenshi uwo Mubyeyi ahantu yagiye abonekera, agamije kwiyambaza Bikira Mariya no kumutura abana ba Kiliziya.

Papa Yohani Pawulo II yatabarutse tariki ya 02/04/2005, Papa Fransisiko ni we wamwanditse mu gitabo cy`abatagatifu ba Kiliziya kuwa 27 Mata 2014. Tumwizihiza tariki ya 22 ukwakira, buri mwaka.

                                Muri make, nta wavuga ibyaranze Mutagatifu Yohani Pawulo II ngo abirangize kuko ari byinshi, ibi mbagejejeho ni nk`agatonyanga mu nyanja kandi icyo nari ngamije ni ukubibutsa uwo mutagatifu wo mu bihe byavuba, abenshi bamenye, umutagatifu wa geze mu gihugu cyacu. Dushimire Imana yamuduhaye akatubera umushumba ukwiye koko kuba igisonga cya Kristu hano ku isi. Tumunyuzeho amasengesho yacu kugira ngo atuvuganire mu ijuru kandi akomeze gusabira Kiliziya gushinga imizi hano ku isi, iyobowe na Roho Mutagatifu.

                                Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, udusabire!

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *