Adiventi yacu amizero yacu

Sangiza abandi iyi nkuru

Adiventi ni igihe kimwe mu bihe bigize umwaka wa liturujiya: igihe Umukristu ahamagariwemo kuzirikana amateka y’ugucungurwa kwa muntu n’ubuzima bwa Kristu bishingiye ku bihe by’ingenzi by’ubutumwa bwe: Ukuvuka (Noheli), Urupfu n’Izuka (Pasika), Ugusubira mu Ijuru n’ukuza kwa Roho Mutagatifu (Asensiyo na Pentekositi). Uwo mwitozo nyoboka-Mana Umukristu awufashwamo n’ibihe binyuranye: Adiventi, igihe cya Noheli, igihe gisanzwe, igihe cy’Igisibo n’Igihe cya Pasika. Tugiye kuzirikana ku gihe cy’Adiventi, igihe kigizwe n’ibyumweru bine bibanziriza Noheli kikaba kandi ari cyo gihe gitangirana n’umwaka wa Liturujiya urangirana n’icyumweru cya Kristu Umwami.

  1. Adiventi ni iki?

Adiventi ni ijambo rikomoka ku ijambo ry’ikilatini «Adventus» (soma Adiventusi) bisobanura «amaza».  Adiventi rero ni igihe cyo gutegereza ukuza kwa Nyagasani. Iki gihe kikaba kitwibutsa igihe Bikira Mariya yamaze ategereje ukuvuka k’Umwana w’Imana yagombaga kubyara. Uruhererekane mu nyigisho za Kiliziya rukaba rubona muri Bikira Mariya utegereje ivuka rya Yezu Kristu ishusho ya Kiliziya itegereje iyuzuzwa ry’amasezerano: ikuzo dutegereje n’amaza y’umwana w’Imana yuje ikuzo ku munsi w’imperuka.

  1. Adiventi yinjiye ite muri Kiliziya?

Adiventi nk’igihe cy’imyiteguro ya Noheli, yatangiye kwizihizwa mu mpera z’ikinyejana cya kane mu bihugu by’Ubufaransa na Espanye. Muri ibi bihugu, Kiliziya yatangiye guhimbaza Adiventi nk’igihe cyihariye mu bihe bigize umwaka wa Liturujiya. Adiventi yari igihe cy’imyiteguro ya Noheli inyuze mu kwibabaza cyane no kwicuza.

Inama ya Kiliziya yabereye i Saragose muri 380 yasabye Abakristu kujya bitabira buri munsi amakoraniro ya Kiliziya yabaga agamije kwibabaza, gusiba no gusenga guhera ku italiki ya 17 Ukuboza kugeza ku italiki ya 6 Mutarama[1]. Mu kinyejana cya gatandatu Mutagatifu Geregori w’i Turu – Grégoire de Tours (538-593), agaragaza ko guhera taliki ya 11 Ukuboza kugeza ku munsi wa Noheli ari igihe cyo kwicuza. Umukristu yagombaga gusiba gatatu mu cyumweru. Iki gisibo, gitangirana n’italiki ya 11 Ukuboza, akaba aricyo bakunze kwita Igisibo cya Mutagatifu Maritini. N’ahandi hose, muri iki kinyejana, adiventi yari ifite agaciro nk’ak’Igisibo.

Hagati mu kinyejana cya gatandatu, i Roma, tubona ko imihimbarize y’Adiventi yari ihwanye n’ibyumweru bitandatu. Umubare waje kugabanywa ushyirwa ku byumweru bine na Papa Geregori mukuru (540-604). Uko ibihe byagiye bitambuka, igisobanuro cy’Adiventi cyagiye cyisumburaho. Cyarenze ukwitegura gusa ivuka rya Yezu Kristu ahubwo kiba n’igihe cyo kwitegurana ibyishimo n’ukwizera ihindukira rye ku iherezo ry’ibihe.

Mu kugira iyi myumvire yigiye imbere, umunsi mukuru wa Noheli wahise ugirana isano ikomeye n’ugucungurwa kwacu gufatwa nk’umutsindo watangijwe na Kristu. Abakurambere ba Kiliziya, cyane cyane Mutagatifu Lewo w’Ikirangirire wabaye Umusimbura wa Petero kuva kuwa 29 Nzeri 440 kugera kuwa 10 Ugushyingo 461, bahuza ukuza kwa Nyagasani i Betelehemu n’ukuza yuje ikuzo kwa kabiri ku iherezo ry’ibihe. Noheli yarabaye ubwo Yezu Kristu, mu buryo buciye bugufi, avukiye mu kirugu. Uku kuvuka kwe ni umutsindo ubumbatiye umutsindo wo gucungurwa ku musaraba n’umutsindo wo ku iherezo ubwo Kristu azaba agarutse. Nguko uko imyiteguro ya Noheli yahawe igisobanuro cyisumbuye ihabwa ibyo byerekezo byombi.

  1. Imiterere ya Liturujiya y’igihe cya Adiventi

Kuva mu kinyejana cya gatandatu kugeza uyu munsi Adiventi igizwe n’ibyumweru bine[2]. Ibara rya liturujiya rikunze gukoreshwa, muri rusange, ni isine; ibara ry’iroza[3] rikaba rikoreshwa by’umwihariko ku cyumweru cya gatatu (icyumweru cya Gaudete). Iki gihe abahanga mu bya Liturujiya bakunze kukigabanyamo ibice bibiri by’ingenzi. Ibi babishingira ku masomo y’Ijambo ry’Imana ateganyijwe muri iki gihe cyane cyane hafi amasomo ya buri munsi dukura mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi. Kuva ku cyumweru cya mbere cya Adiventi kugeza ku italiki ya 16 Ukuboza hibandwa ku iherezo rya byose kandi Liturujiya ikatwerekeza ku maza ya Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo. Kuva ku italiki ya 17 Ukuboza kugera ku italiki ya 24 Ukuboza, amasomo ya Misa ndetse n’ay’igitabo cy’amasengesho aherekeza umunsi aganisha mu kwitegura Noheli nyir’izina. Mu gitabo kigena imihimbarize ya Misa muri Kiliziya Gatolika ya Roma, tubonamo interuro (Préfaces) ebyiri z’Ukaristiya z’igihe cya Adiventi zibigaragaza neza. Ubwazo zigaragaza itandukaniro riranga ibyo bihe bibiri bigize Adiventi. Interuro ya mbere yibanda ku «kuza bwa kabiri kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo»; naho iya kabiri ikibanda ku «kwitegurana ibyishimo iyobera ry’ukuvuka kwe».

Liturujiya y’iki gihe yibanda ku bantu batatu, dusanga muri Bibiliya, baranga igihe cy’Adiventi. Abo ni umuhanuzi Izayi, Yohani Batisita na Bikira Mariya.

Guhera mu ntangiriro za Kiliziya, uruhererekane rwa Kiliziya rwagennye ko mu gihe cya Adiventi hajya hasomwa amasomo yo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi. Kubera iki? Kubera ko uyu Muhanuzi umugereranyije n’abandi, usanga ahamagarira umuryango we kugira ukwizera gukomeye. Uku kwizera kukaba kwaragiriye akamaro umuryango w’Imana mu bihe bikomeye wanyuzemo. Amasomo amwe n’amwe yo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi asomwa mu gihe cya Adiventi kubera ko ahamagarira abantu b’ibihe byose kugira ukwizera guhoraho.

Yohani Batisita na we agarukwaho cyane muri Adiventi. Kubera iki? Ubundi ni we Muhanuzi wa nyuma kandi ni we ubumbiye hamwe ubuhanuzi bwose bw’abamubanjirije. Agaragaza neza icyo Adiventi ari cyo mu by’ukuri. Ni ikimenyetso cy’Imana ije isanga abantu. Ni integuza y’Uwasezeranyijwe kuko afite ubutumwa bwo gutegura inzira za Nyagasani (Iz 40, 3); kumenyesha umuryango we umukiro (Lk 1, 77-78) no kugaragaza Yezu Kristu wamaze kugera mu muryango we (Yh 1, 29-34).

Adiventi ni igihe cyonyine, ugereranyije n’ibindi bihe bigize Liturujiya y’umwaka, kigaragaza ku buryo bwihariye isano n’uruhare rwa Bikira Mariya mu iyobera ry’ugucungurwa kwacu. Mu iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo Bikira Mariya afitemo uruhare ntagereranwa rukomeye. Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha wizihizwa na Kiliziya y’isi yose mu ntangiriro z’Adiventi kuwa 8 Ukuboza, ufite icyo uvuze gikomeye cyane muri iri yobera ry’ugucungurwa kwacu. Bikira Mariya yarinzwe icyaha kubera ko yari kuzatubyarira umucunguzi. Ariko kandi tugomba kumenya ko Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha ari uwa mbere mu nyoko ya mwene muntu wacunguwe na Yezu Kristu. Yakiriye Yezu Kristu kandi twese Yezu niwe mukiro wacu. Muri Bikira Mariya, nk’uko interuro y’ukaristiya (préfaces) y’uyu munsi mukuru ukomeye ibivuga, Imana «yagenuye intangiriro ya Kiliziya ya Kristu, ari na yo Mugeni ufite uburanga, buzira ubwandu n’ubukanyarare».

  1. Imyiteguro ikunze kugaragara mu guhimbaza Adiventi

Ubuyoboke butandukanye bwakunze kugaragara mu guhimbaza Adiventi. Iyo Adiventi itangiye, Abakristu bakunze kugira uburyo butandukanye bubafasha kwitegura bazirikana amayobera y’igihe cy’Adiventi.

Uburyo bwa mbere kandi ubona bwarasakaye hose ni “Ikamba rya Adiventi[4]”. Ubundi rikozwe mu byatsi bya Pinus cyangwa Sipuri (cyprès)[5]. Riba rizinzwe ku buryo bw’uruziga rishinzwemo amatara ane ya buji. Amatara atatu aba asa n’isine n’irindi rimwe risa n’iroza. Amatara agenda acanwa uko ibyumweru bigenda bikurikirana. Ibi bigashushanya ko urumuri rwatsinze umwijima, bikanatwibutsa kugira icyizere gishingiye ku maza ya Yezu Kristu. Ku ruhande rumwe, amatara y’isine ashushanya imigenzo myiza ikwiye kuranga abakristu mu gihe cy’Adiventi nk’abakwiye kwitegura neza ukuza kwa Yezu Kristu. Iyo migenzo igaragazwa na buri tara ni icyizere, amahoro n’urukundo. Ku rundi ruhande, itara ry’iroza rigenewe gucanwa ku Cyumweru cya gatatu rishushanya ibyishimo bigomba kuranga uwegereje ivuka rya Nyagasani. Muri za Kiliziya, iri kamba ricanwa mu gihe cya Missa. Mu ngo, ricanwa mu gihe umuryango wibumbiye hamwe mu isengesho.   

Indi myiteguro ikunze kugaragara ni ukubaka ibirugu no gutegura ibiti bya Noheli ndetse na bamwe bahitamo gukora Noveni itegura kwakira neza akana Yezu.

  1. Umwanzuro

Muri iki gihe Umukristu ahamagariwe kwicuza, guhinduka, kwigomwa, kuba maso no kurangwa n’ibyishimo kugira ngo abashe kwakira Yezu Kristu uje amugana. Nanzuye mbifuriza kuzagira Adiventi nziza. Izababere igihe cyo kongera kurangamira Imana no kuba maso kugira ngo twakire neza uwo Mukiza waje adusanga, uhora aza kandi uzaza.

Bikira Mariya Umwamikazi wa FATIMA adusabire kwitegura neza kwakira Umwana we Yezu Kristu!

Diyakoni Aaron MUHAYEYEZU,

Umudiyakoni wa Diyosezi ya RUHENGERI.

INYANDIKO TWIFASHISHIJWE:

Ibitabo:

  1. Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible, Kinshasa 1997.
  2. BEAUDUIN Lambert, Notre piété pendant l’Avent, Louvain 1931.
  3. Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, Editions Bibliques et Liturgiques, Kabgayi 1991.
  4. NOCENT Adrien, Contempler sa gloire : Avent-Noel-Epiphanie, Editions universitaires, Paris 1960.
  5. SARTORE Domenico et M. TRIACCA Achille et dir., Dictionnaire encyclopédique de la liturugie, Volume I (A-L), Brepols 1992.
  6. Vatican II, Sacrosanctum concilium.

Inyandiko twakuye ku mbuga nkoranya-mbaga:

  1. https://resurgences.be/saint-bernard-les-trois-venues-du-christ/
  2. https://africa,la-croix.com/histore-du-temps-de-lavent/

[1] Mu kinyejana cya kane, umunsi w`Ukwigaragaza kwa Nyagasani ntaho wari utandukaniye n`ivuka rya Yezu. I Roma umunsi wa Noheli wahimbajwe bwa mbere guhera muri 336.

[2] Ibi byumweru, mu rurimi rw’ikilatini, hari uko byitwa. Icyumweru cya mbere cyitwa « Levavi »; icya kabiri ni « Populus Sion »; icya gatatu ni « Gaudete » n’aho icya kane ni « Rorate ». Aya mazina y’ibyumweru by’Adiventi tuyakura mu ndirimbo z’intangiriro ziteganyijwe, kuri buri cyumweru, mu gitabo kigena imihimbarize ya Misa muri Kiliziya Gatolika ya Roma.

Ku cyumweru cya mbere cy’Adiventi, indirimbo y’intangiriro itangira igira iti: « Ad te levavi animam meam » (mu rurimi rw’ikilatini). Mu Kinyarwanda bikavuga, “ni Wowe umutima wanjye urangamiye” (Zab 24, 1-3).

Icyumweru cya kabiri cyo gitangizwa n’amagambo dusanga mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi. Mu kilatini, indirimbo itangirana aya magambo: « Populus Sion, ecce Dominus veniet ad salvandas gentes ». Bigasobanura ngo : «Mbaga y’i Siyoni, nguyu Nyagasani agiye kuza gukiza abantu » (Iz 30, 19. 30).

Icyumweru cya gatatu gitangizwa n’indirimbo dukura mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo yandikiye Abanyafilipi. Dore uko indirimbo itangira : « Gaudete in Domino semper » ; bigasobanura ngo : « Nimwishimire iteka muri Nyagasani » (Fil. 4, 4. 5).

Icyumweru cya nyuma ari cyo cya kane gitangirana n’indirimbo dukura na none mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi. Mu kilatini itangira igira iti : « Rorate, coeli desuper, et nubes pluant iustum ». Muri gitabo cy’imihimbarize ya Missa cy’Ikinyarwanda, bisobanura ngo : « Ibicu nibisese urume, maze ibicu bituvuburire intungane » (Iz 45, 8).

[3] Mu Rwanda ibara ry’iroza ntabwo rikunze gukoreshwa muri Liturujiya Abakristu bamenyereye.

[4] Ikamba rya Adiventi rifite inkomoko mu gihugu cy’Ubudage, mu baporotesitanti, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19. Mu ntangiriro ikamba ry’Adiventi ryari rigizwe n’amatara 19 matoya n’andi ane manini ku buryo buri munsi wari usanzwe ufite buji yawo naho amabuji manini akagenerwa iminsi y’ibyumweru gusa. Muri iki gihe hasigaye hakoresha amabuji ane gusa agenewe ibyumweru.

[5] Aho bigoye kubona ibi byatsi usanga bakoresha ikindi gikoresho nk’indobo yuzuye umucanga cyangwa se ibitaka noneho bagashingamo amatara ya buji afite amabara twavuze haruguru.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *