Ibintu 6 byadufasha kubaho dutuje

Sangiza abandi iyi nkuru

Hari igihe umukristu aba afite gahunda yo gusenga yerekeje umutima we wose ku Mana, ariko akaba yahura n’ikigeragezo cyo kurangara. Ibyo bikunze kutubaho iyo turi gusenga turi no gutekereza ibindi bintu bidafite aho bihuriye n’isengesho. Ibyo ni ibibazo by’iwacu mu rugo, ibibazo by’akazi dukora, imihangayiko y’ejo hazaza, imigambi yacu, ibyifuzo binyuranye, ibyo twabayemo mu gihe cyashize, ubuzima bwo ku ishuri, uburwayi, ubukene, ibyo twabonye kuri televiziyo, kuri murandasi no muri telefoni zacu, ibyo twumvise kuri radiyo, ibyo duhura na byo mu nzira zose tunyuramo, ibibazo by’ubuhinzi n’ubworozi, amakuru twumvise n’ibindi. Muri make, ibyo ni bimwe mu bishobora kurangaza umuntu ugamije gusenga akaba yakisanga ari kuvuga amasengesho ariko atari gusenga. Ikindi kandi, ibyo byose bitera urusaku imbere muri twe, tukabura umutuzo maze ntitubashe kurangamira Imana na Bikira Mariya no gusabana na bo. Nyamara gusenga bisobekeranye no gutuza. Umutuzo ni ngombwa cyane kugira ngo umuntu abashe gushengerera Yezu mu Ukaristiya. Umutuzo ni ngombwa cyane kugira ngo umuntu abashe kuvuga neza ishapure cyangwa Rozari adasukiranya amagambo ari byo kuyivuga wowe wese urangamiye Imana na Bikira Mariya kandi uzirikana amagambo yose ubabwira. None, ni iki nakora kugira ngo nshobore kugera kuri uwo mutuzo?

Kuri iyo ngingo, buri muntu akwiye kwisuzuma kugira ngo avumbure ikimubuza gutuza iyo ari gusenga hanyuma akakizibukira. Kubera ko buri wese ashobora kuba afite impamvu yihariye imubuza gutuza ngo ashobore gusenga umutima we werekeye gusa ku Mana, biragoye cyane kubona umuti umwe rukumbi wadukiza twese icyo kibazo. Ni yo mpamvu hariho inama nyinshi zafasha umukristu gutuza kugira ngo ashobore gusenga adasukiranya amagambo nk’utazi Imana. Muri iyi nyandiko, nifuje kubabwira imwe muri izo nama zadufasha kujya dusenga dutuje. Nibinshokera nzababwira n’izindi. Inama ya mbere yadufasha gutuza kugira ngo dushobore gusenga dutuje ni ukubaho dutuje.

Nk’uko nabikomojeho, gutuza bisobekeranye no gusenga. Umuntu ubayeho atuje yoroherwa no gusenga atuje, naho umuntu ubayeho ajagaraye cyangwa ahangayitse agorwa no gutuza mu isengesho. Umuntu ushaka gutera intambwe akajya asenga atuje, akwiye kwisuzuma akareba niba atari ngombwa guhindura imibereho. Imibereho ijagaraye si ubuzima.

Kimwe mu bintu biranga umuntu ujagaraye ni ukutagira gahunda. Uwo muntu ntagira igihe cyo kuvuga n’icyo guceceka. Ntagira igihe cyo gukora n’icyo kuruhuka. Ntagira igihe cyo kuryama n’icyo kubyuka. Ntiyubahiriza igihe kandi aba afite akajagari mu mutwe. Agorwa no kumenya icy’ingenzi mu buzima bwe, icyihutirwa n’icyitihutirwa, kwiziga mu magambo ndetse no kwinyakura. Kenshi na kenshi akora ibimujemo byose kubera ko nyine nta gahunda agira. Iyo yagiye mu kabare ataha igihe ashakiye. Ntagira igihe gihoraho cyo gusenga no gufungura. Ahora anyanyagiye muri rwinshi. Akunda kugendagenda hirya no hino nk’inzererezi. Ahorana ibintu byinshi mu mutwe bituma abaho adatuje. Umutima we ntuba hamwe. Umuntu utagira gahunda ahora ajugunyanze.

Kugira ngo uwo muntu ashobore kubaho atuje agomba guhindura uburyo bwo kubaho, akajya ateganya gahunda yo gukurikiza mu buzima bwe bwa buri munsi kandi akayubahiriza. Ntacyo bimaze gushyiraho gahunda udashaka kubahiriza. Cyakora, ni ngombwa kuzirikana ko muri ubu buzima hari igihe duhura n’ibintu byinshi bitunguranye bigatuma gahunda twihaye ishobora guhinduka. Ni byiza kubyakira nta kwijujuta cyangwa kurakara, ariko tukirinda kwemera guhinduka agatebo ko kuyoyeramo ivu. Icyo gihe ni ngombwa kumenya icy’ingenzi, icyihutirwa n’icyitihutirwa akaba ari cyo dukora tubigiranye urukundo rwa kivandimwe. Mu guteganya gahunda zacu, tugomba kwemera ko ingabire y’Imana ari yo iyobora ibikorwa byacu byose kandi ikabikomeza kugeza ku ndunduro, kugira ngo ibyo dukora byose bijye bituruka ku Mana n’amaherezo yabyo agenwe na Yo[1].

Tumaze kubona ko ikintu cya mbere cyadufasha kubaho dutuje ari ukugira gahunda. Icya kabiri ni ukwirinda kwiyemeza gukora ibintu birenze ubushobozi bwacu ndetse no kubirarikira. Kwifuza ibintu birenze ubushobozi bwacu bituma umuntu ahora ahangayitse. Ni ngombwa rero kwimenya no kwiyakira uko turi. Ni ngombwa kumenya intege nke zacu, kwirinda kwigerezaho no kwipasa umupira muremure. Ni ngombwa kwakira ubukene bwacu, tukirinda gushaka kubaho nk’abakire kandi tutanganya ubushobozi. Yego ni byiza guharanira gutera imbere mu buryo buhuje n’ugushaka kw’Imana, ariko nta mpamvu yo gushaka kuguruka nk’inyoni kandi nta mababa uteze kuzamera.

Ikintu cya gatatu cyadufasha kubaho dutuje ni ukwakira amateka yacu n’ibibazo byacu ubundi tukiringira impuhwe z’Imana. Kuri iyi si, hari igihe umuntu ahahurira n’ibibazo by’ingutu kuva akivuka nko kuvukira mu muryango ukennye, urimo amakimbirane, kurogwa, kugambanirwa, kwangwa, guhabwa akato, uburwayi budakira, ubumuga, gutsindwa mu ishuri, kubura akazi, akarengane, n’ibindi. Kenshi na kenshi kubyakira biragorana ariko iyo ubishoboye biruhura umutima, biruhura umutwe. Iyo kubyakira bijyanye no kwiringira impuhwe z’Imana umuntu abasha kubana na byo kandi yiturije. Uwo muntu ni wa wundi ujya gusura ngo umuhumurize ahubwo ukavayo ari we uguhumurije akagukomeza. Umunsi umwe hari umumonaki wo mu muryango w’abasharitre witwa Dom Ferdinand Vidal wari urwaye cyane, noneho umuganga aza kumureba amubaza uko amerewe, maze amusubiza ko amerewe neza cyane, hanyuma amurondorera indwara cumi n’eshanu zashwanyaguzaga umubiri we amanywa n’ijoro[2]. Nicolas Diat atubwira ko iyo aba ari undi muntu, izo ndwara ziba zaratumye bamujyana mu cyumba cy’indembe[3]. Ibanga ryatumaga Dom Ferdinand abaho atuje kandi ashengurwa n’izo ndwara zose ni uko yari yarabyakiriye kandi yarishyize mu mpuhwe z’Imana.

Natwe niba dushaka kubaho dutuje, ni ngombwa kwakira amateka yacu n’ibibazo byacu ubundi tukiringira impuhwe z’Uhoraho. «Uhoraho ni mwiza ku bamutegereje, anezeza umutima w’abamushakashaka. Ni byiza ko umuntu yategereza mu ituze umukiro uzaturuka kuri Uhoraho, akanikorera umuzigo we akiri muto. Ni byiza ko umuntu yakicara ahiherereye agatuza », agatura Imana imiruho ye yose ubundi akiringira impuhwe zayo mu ituze. Ibyo byanamufasha gusogongera ku munezero udahumuza wo mu ijuru ahazuzurizwa iri sengesho ryacu: «utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo, kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu; udushimishe mu minsi ingana n’iyo waduhannyemo, n’imyaka ingana n’iyo twababayemo» (Zab 90 (89), 14-15).

Ikintu cya kane cyadufasha kubaho dutuje ni ukwirinda irari ry’iby’isi by’umwihariko amafaranga, ubutegetsi, icyubahiro n’ubukungu. Ibyo by’isi biraduhangayikisha cyane kubera ubwoba bwo kubitakaza igihe tubifite kurusha kubera umuhate wo kubigira igihe tubyifuza[4]. Umuntu rero ushaka kubaho atuje agomba kwikonozamo iryo rari, akarya duke afite mu bwiyoroshye kandi akaryama kare mu bwiyumanganye.

Ikintu cya gatanu cyadufasha kubaho dutuje ni ukwirinda icyaha icyo ari cyose no gukunda guhabwa kenshi isakramentu rya Penetensiya. Koko rero, nta mahoro y’umunyabyaha. Umunyabyaha, mbere yo gucumura aba yibwira ko nta cyo bitwaye, ko mu kugenza atyo ari bubonemo ibyishimo n’umunezero; nyamara yamara kugwa mu cyaha, amahoro akaba make[5]. Kugira ngo asubirane amahoro maze yongere kubaho atuje, agomba guhabwa isakramentu rya Penetensiya kandi agaherukiraho gucumura. Abanyabyaha bicujije, bagahabwa Penetensiya baronka «amahoro n’ituze by’umutimanama ndetse n’ihumure rikomeye rya roho»[6].

Ikintu cya gatandatu cyadufasha kubaho dutuje ni ukwirinda kubaho mu rusaku. Muri iyi isi hari ibintu byinshi bituma tubaho mu rusaku. Muri byo, ndifuza gutinda kuri ibi bikurikira: intonganya, amakimbirane, kwitotomba, kwijujuta, amazimwe, kunegura bagenzi bacu, amashusho tureba kuri televiziyo, kuri murandasi, muri telefone no muri mudasobwa, ibyo twumva kuri radiyo, kumvira indirimbo muri headphones/écouteurs  inshuro nyinshi cyane ku buryo bukabije, no gucuranga umuziki ku buryo bukabije. Umuntu ushaka kubaho atuje agomba kugendera kure ibyo bikorwa bibi maze gukomozaho. Ku byerekeye ibyo tureba n’ibyo twumva, ni ngombwa kudakabya mu kureba amashusho, kumva indirimbo n’amakuru no gukoresha telefone. Ku bwanjye kandi nkurikije uko nabibonye, byaba byiza umuntu anahisemo ubwoko bw’amashusho yamugirira akamaro, indirimbo zifite aho zihuriye n’iyobokamana ndetse n’amakuru atamubuza kubaho atuje.

Nta tegeko rihana umuntu utumva ibinyura kuri radiyo byose. Nta tegeko rihana umuntu udakoresha telefone igihe cyose adasinziriye. Ni byiza rwose gukoresha telefone igihe biri ngombwa, ariko ni ngombwa kuzirikana igihe cyose tuyifite ko itegeko Yezu Kristu ari ugusenga ubutitsa atari ukuyikoresha ubutarambirwa.

Ni koko, muri iki gihe twugarijwe, biturutse ku iterambere mu itumanaho ryakataje, twugarijwe n’ikibazo cy’urusaku rwinshi rutubuza ituze ry’umutima. Iyo urebye telefone zigendanwa, umwanya zifata mu buzima bwacu, usanga dusigaye tuvuga ubudaceceka, ubudatuza. Hariho n’abadatinya kuzikoresha mu Gitambo cya Misa. Dusigaye tujya kwiherera dusenga, twihereranye na telefone, ku buryo aho turi hose dusa n’abagendera ku itegeko rusange ngo «wiceceka». Ibyo bituma duhora twakira amajwi y’isi asakuza, bikaturangaza, tukabura umwanya wo kuzirikana Ijambo ry’Imana[7].

Umuntu wabona byamugirira akamaro ashobora kwiyemeza kujya akoresha facebook itagaragaza amashusho no kutajya areba status abantu bashyira kuri WhatsApp. Cyakora umuntu utajya ubangamirwa n’amashusho yabonye ku mbuga nkoranyambaga, igihe ari gushengerera, ari kuvuga ishapure cyangwa rozari, ntamucicikanemo ngo amubuze gusenga neza, namugira inama yo kujya ateganya nibura iminota mirongo itatu yo guceceka ku munsi. Ku bwanjye kandi nkurikije uko nabibonye, iyo umuntu yicaye hamwe agaceceka igihe kirekire, atari gukoresha telefone, atari kumva radiyo cyangwa umuziki, mbese nta kindi kintu ahugiyeho, atari no gusoma Bibiliya, ni bwo abona neza niba atabayeho mu rusaku rw’amajwi n’amashusho y’ibyo yabonye ku mbuga nkoranyambaga.Uwo mugenzo mwiza wo guteganya igihe cyo guceceka ni ingenzi cyane ku muntu wese wifuza kubaho atuje. Mu mabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho, uwo Mubyeyi w’Imana n’uwacu,  yabwiye Nataliya ko

Ngo abo ku isi duhora mu bipara, tugakunda kuvuga cyane, ibyo bikaturanga, ntitwibuke gutekereza Imana yaturemye, gufata umwanya wo kuzirikana ibyayo no gusenga; yagize ati: «Mwebwe abantu bo ku isi, mukunda kuvuga cyane». Guhora umuntu avuga bituma arangara, ntagire umwanya wo gutekereza, cyane cyane wo gutekereza Imana[8].

Umuntu «ushaka gutera intambwe mu busabaniramana, agomba kwitoza ituze no guceceka kugira ngo azirikane Ijambo ry’Imana nka Bikira Mariya (Lk 2, 51)»[9]. Byaba byiza tugiye tuwukora buri munsi mu gitondo mbere yo kujya mu kazi cyangwa nimugoroba igihe dutashye. Cyakora umuntu wese ucecetse ntabwo buri gihe aba atuje, ariko guceceka bifasha umuntu ubishaka kurushaho kubaho atuje no kwirinda ibyaha byinshi dukora iyo tuvuga.

Bavandimwe, muri iyi nyandiko nifuzaga kubaganiriza uko twabaho dutuje kugira ngo bijye binadufasha gusenga dutuje. Twabonye ko intambwe ya mbere umuntu akwiye gutera kugira ngo ajye asenga atuje ari ukubaho atuje, kubera ko gusenga bisobekeranye no kubaho. Mbifurije mwese kubaho mutuje kandi Imana ishoborabyose nidukize ibidutera impagarara byose muri iyi si ya none yugarujwe n’igitugu cy’urusaku.

Padiri Gratien KWIHANGANA

Umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri

[1] Reba Amasengesho aherekeza umunsi, Igihe gisanzwe, ku wa mbere w’icyumweru cya mbere, mu gitondo, isengesho ry’umwanzuro, p. 679.

[2] Reba N. Diat, Un temps pour mourir. Derniers jours de la vie des moines, Fayard, Paris 2018, p. 123.

[3] Reba Ibidem.

[4] Mutagatifu Agustini W’i Hipone, Ibaruwa yandikiwe Poroba. Uburyo nyabwo bwo gusenga, II, 3.

[5] G. Biziyaremye, Ibyiza by’amasakramentu matagatifu, p. 122.      

[6] Ibidem, p. 121 ; reba Cfr H. Denzinger – P. Hünermann, Enchiridion symbolorum. Definitionum et declarationum. De rebus fidei et morum, Editio XXXVI emendata, Romae 1976 (trad.français: J. Hoffmann (éd.), Enchiridion Symbolorum.  Symboles et définitions de la foi Catholique, Cerf, Paris 201037, n. 1674.

[7] E. SINAYOBYE, I Kibeho isi yasabanye n’ijuru. Ubutumwa Nyina wa Jambo yatangiye mu bimenyetso, Editions du Sanctuaire Notre-Dame de Kibeho, Kigali 2020,  p. 214.

[8] Idem, p. 213.

[9] Idem, p. 214.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *