Agasozi k’inzira y’umusaraba ka Kibeho katubikiye byinshi bituremereye
Mu rugendo nyobokamana rw’abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri i Kibeho ku wa 10/03/2018, abakristu bari bateganyije igihe cyo kwifatanya na Yezu wababaye akiza isi. Wari n’umwanya ukomeye wo gukorana urugendo na Nyina wa Jambo mu mibabaro yagize aherekeza Umwana we wababariraga ku nzira igana Kaluvariyo aho byose byujurijwe.
Muri iyo nzira y’umusaraba wari umwanya wo gutura urugendo Kiliziya y’u Rwanda ikora mu mwaka w’ubwiyunge. Wari kandi n’umwanya wo guherekeza imibabaro Umwana w’Imana yagiriye iwacu mu Ruhengeri mu bihe by’amateka yacu, tunamugaragariza ko twifuza guhinduka no kugendana nawe mu bwiyoroshye duheka imibabaro yacu ngo tuyibambe kuri Kaluvariyo.
Mu kuzamuka agasozi kagenewe inzira y’umusaraba i Kibeho, buri Paruwasi yagize umwanya wo gutura imibabaro yayo n’iya Diyosezi muri rusange ifasha abakristu bose kuzirikana agace k’inzira y’umusaraba. Twazirikanye amateka y’iwacu, tuzirikana abagowe b’iwacu, dutura Imana roho zatabarutse mu kwizera, dutura imitima inanijwe n’intimba ndende, ukutababarira, ukwigizwayo, ukuremererwa n’amateka mabi n’ibindi.
Twatuye imibabaro Diyosezi yacu igira mu gutunganya ikenurabushyo ryayo. Twatuye imibabaro abakristu bagira biyubakira za kiliziya zo gusengeramo, dutura abakene bacu mu bwinshi bwabo burenga urukundo tubafitiye. Twatuye imibabaro y’abitangira iyogezabutumwa: abasaseridoti, abihayimana, abakateshiste n’abandi bose bakora badategereje guhembwa no gushimwa. Twatuye ibyifuzo by’abadutumye; twatuye byinshi…
Mariya yaherekeje Yezu kuri Kaluvariyo
Aka gasozi k’inzira y’umusaraba katubereye impamvu yo kongera kuzirikana uburyo Nyina wa Yezu yababaye abona Umwana we agorwa. Natwe niko aduherekeza kuko yaturazwe. Arababara cyane iyo atubona tugorwa; cyane iyo twigora. Kimwe na Mariya, ntidushoboye gutabara abana ba Kiliziya batsikamirwa n’isi y’ababisha. Wabaye umwanya wo gutera hejuru tuvuga tuti “Nyagasani Yezu, girira ugushenguka umubyeyi wawe yagize igihe akurabutswe mugahuza amaso adashoboye kugutabara, maze uduhe kurabukwa ab’iwacu bababazwa n’imibereho mibi bagize. Uduhe gukunda no gutabara abashenguwe n’amateka batabasha kwakira no kwakirwa…”
Agasozi k’inzira y’umusaraba ka Kibeho katubikiye byinshi byari bituremereye. Ariko kandi twahakiriye byinshi bifutamye. Kimwe na Yezu turifuza kwiyunga n’Imana, kunga Imana n’abantu ndetse no kunga abantu hagati yabo. Nta bwiyunge bushoboka tudahuriye ku musaraba. Nta n’ibikomere bikira bidatonetswe n’inzira n’uburemere bw’umusaraba ngo byozwe n’amaraso atemba atabogamye: amaraso y’Umwana w’Imana wabambiwe bose.
Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose ibyababaje Yezu.
Padiri Sixte HAKIZIMANA