Urugero m’Ubwiyunge: Musenyeri Yohani Damaseni yabaye intwari aho rukomeye

Sangiza abandi iyi nkuru

Mu ishyingurwa rya Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, Musenyeri Visenti Harorimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yatanze ubuhamya bw’imibereho ye abakristu twafatiraho urugero muri uyu mwaka w’ubwiyunge muri Kiliziya y’u Rwanda. Yagize ati:

“Mu buzima bwe no mu butumwa bwe, Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana  yagize ibihe byiza by’ibyishimo yasangiye n’abe na Diyosezi ya Cyangugu. Ibyo byishimo yabibayemo gikristu. Mu bigeragezo byinshi yahuye na byo yaranzwe no kwihangana. Kuva akiri muto yarwanye intambara nyinshi mu buzima bwe no mu butumwa bwe. Yangaga amafuti. Muri aya mateka y’igihugu cyacu yaranzwe n’amacakubiri, inzangano, yaranzwe no kuba uw’abantu bose. Kubera ko hari benshi batihanganiraga imyumvire ye n’imigenzereze ye irwanya ivangura byamuviriyemo kwangwa, gutotezwa no guhigwa ngo yicwe. Navuga nk’incuro ibyeri yarusimbutse: muri 1973, ubwo habaga ibyo kugirira nabi, kwirukana mu abana n’abarezi b’abatutsi mu mashuri, abana biganaga babonye ko adashyigikiye imigambi yabo mibisha, bamuviriyeho indi imwe baramukubise hafi yo kumwica, arokoka ku bwa burembe. Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, yahisemo kugumana n’abahigwaga, bari kwicwa. Yasangiye nabo izira y’umusaraba.”

“Musenyeri Yohani Damseni ntiyibonaga mu ndorerwamo z’ubwoko ndetse ntiyemereraga na busa abashakaga kumushyira mu kigare cy’abahezanguni. Jye nabonye ubwoko bwe ari ubunyarwanda bwahoberanye n’ubukristu bikaba mahwi. Yari yaracengewe n’ivanjili ituma abantu barenga ibibatandukanya bakumva ko ari abavandimwe. Atabarutse gitwari. Ndumva ashobora kuvuga nka Pawulo Mutagatifu ati: “Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho” (2 Tim 4,7).

Yifuje kugwa mu gihugu yarwaniriye ishyaka ry’ukwemera

“Mu mushyikirano we n’Imana ntawe uzi ibyo yasengaga asaba. Ariko hari ibyo niyumviye yifuje, asaba Imana irabimuha. Ari mu Bitaro i Graz muri Autriche bamubwiye ko ntacyo babona bamukorera yavuze ko atifuza kuzagaruka mu Rwanda mu isanduku. Imana yarabimuhaye kuko aho agiriye i Nairobi, nubwo yari arembye cyane yashoboye gukora urugendo rw’amasaha agera kuri abiri rwo kugaruka mu Rwanda ku buryo yatabarutse ageze mu rwamubyaye. Ikindi mu ntangiriro za gashyantare twagiye mu nama y’inshuti za Communaute Sant’Egidio twari dusanzwe tujyana mo i Roma. Yumvise tugiye kugenda turi benshi yaravuze ati: nimugenda mwese nimpfa ni nde uzampamba? None nimwerebere abantu twaje kumuherekeza tumusabira n’abatari hano twunze ubumwe mu isengesho.”

“Hari n’ibyo agomba kuba yarabonaga n’ibyo yiyumvaga mo bitaraba. Hari ubwo twaganiriye ku myaka agifite imbere ye nk’umwepiskopi uyobora diyosezi (kugeza ku myaka 75 y’amavuko), tukavuga ko ari muri bakuru bacu bagifite imyaka myinshi. Icyo gihe yarashubije ati: wabona ariwe ugiye mbere. Ikindi nibuka ni uko mu nama ya nyuma twakoranye umwaka ushize yadusezeyeho adusaba inkunga y’isengesho. Yatubwiye ko iyo umuntu agiye kwisuzumisha mu baganga bishohobora kugaragara ko ari ibintu byoroshye cyangwa ibintu bikomeye cyane (banal ou très grave). Agomba kuba yariyumvaga mo ko bishobora kuba bikomeye.”

Turakomeza kumusabira ngo aruhukire mu mahoro

Byakusanyijwe na ifatima.net

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *