Ubutore rwagati mu mihengeri itwugarije: abiyeguriyimana tubeho dute?

Sangiza abandi iyi nkuru

Umunsi mwiza wo kuzirikana ubutore! Ndashimira Kiliziya iduha kuzirikana ihamagarwa. Ni byo koko buri wese muri twe yarahamagawe, nta mukristu ubaho adakurikiza icyo yatumwe n’Umuremyi akacyubahiriza anyuze muri Yezu Kristu wamucunguye.

Ibaruwa y’iki cyumweru cya kane cya Pasika twandikiwe na Nyirubutungane Papa Fransisko iributsa abahamagawe byihariye bose ngo bashime ubutwari bafite bwo gutinyuka guharanira ibyo Imana ibasezeranya. Ariko si ugushima gusa aho babigeze, ahubwo ni no gukomeza kubizirikana. Gusa muri iyi minsi abahamagawe ntitworohewe na busa, umwambaro w’ubutore uratondaho ikimwaro nk’aho twatambamye! Mbega uruvugo! Ubu bwato turimo mu mazi magari, twakizwa no kubuvamo, cyangwa twakizwa no kubujyamo?

Intandaro si iyacu, ni iya Yezu

Ibi byose byatangiriye hafi y’inyanja ya Galileya igihe Yezu yitoreraga abigishwa be ba mbere (Mariko 1, 16-20). Ibi bitaraba, twari twiturije kereka kamwe na kamwe batorerwaga guhanura! Nyamara nk’uko tubibona, ntiyitoreye Simoni na Andereya abitoraguriye, kuko bari basanzwe bahuze rwose mu burobyi bwabo. Ni nde se utarapagasaga mbere yo kwitaba iri Jwi ryatwigombye; ko n’utarahingaga yabitekerezaga? Natwe twarabisize da, kabone n’aho byaba ari ibitekerezo by’ejo heza!

Kuva rero kuri iyo nyanja ya galileya Nyagasani ntiyahwemye gutegerereza abasore n’inkumi ku cyambu n’inkombe z’imihihibikano yabo ngo abahindurire umushinga bari baratekereje kuva mu bwana bwabo; maze bakibona ku wundi muhanda w’ubuzima…uko ni ko twatowe. Nta rindi banga ririmo.

Muri buri muhamagaro, waba uwo gushinga urugo cyangwa se uwo kwiyegurira Imana, uwurimo abonamo ibyo yifuzaga atarawugeram; ariko kandi anahuriramo n’ibyo atigeze yifuza ko byawubamo. Urugero: nta nkumi irota ikubitwa n’umugabo, irota ihwekereye mu gituza cye kitagira ko gisa. Iyo igeze mu rugo igakubitwa (munyumve neza ntawe mbyifurije), ntibiyibuza kuzirikana ya zaburi yayisohoye mu nzu y’ababyeyi igira iti “umva mukobwa itegereze kandi utege amatwi: ibagirwa igihugu cyawe n’umuryango uvukamo, maze umwami akunde uburanga bwawe!”  (Zaburi 45, 11). Urwo rugo rukizwa n’uko rwisubiyeho Imana ikarutabara rugakomeza umuhamagaro warwo.

Ni kimwe no muri uyu muhamagaro wacu wo kwiyegurira Imana: habamo byinshi tutifuje ariko bikatugwirira tukabana  na byo kugeza igihe bigendeye. Muri byo, harimo ibitugwaho kubera imiterere n’imibereho yacu. Harimo kandi n’ibigwira Kiliziya tweguriwe, ubundi tukabiheka nk’abashakanye na yo.

Kwerekeza mu mazi magari ntibyoroshye!

Turizihiza uyu munsi mu gihe Kiliziya yugarijwe n’imiyaga ihungabanya ubwato abiyeguriyimana bayo berekejemo iyo hirya mu mazi magari. Buri wese ariha kuvuga ibitwerekeyeho, buri wese aradufataho ijambo riganisha ku myanzuro yihariye cyangwa se rusange. Ngo uwihayimana runaka nahanwe, abiyeguriyimana ni bashake maze batuze,…kandi bikavugwa na ba bandi dutungishije amayobera y’ijuru ndetse na ba bandi twatumiye bagafata amagambo banezerejwe n’uko batubonye twirundura turambarara hasi, bakibagirwa ko duhaguruka ubugabo bukiri bwa bundi bwo mu ndaro twarerewemo. Ubu se mu mihango nk’iriya tujye dushyiramo n’inyigisho ku isano ya kamere muntu n’inema y’Imana? Bajye babanza biherere babone kutuzira mu birori. Bene abo mbona barutwa n’abakecuru bakora noveni bakabuga katena batuzirikana bagataha batanyoye kuko batadutwereye!

Harya ubundi haba hari imiyaga iduhuha byihariye yagera ku bandi ikoroshya? Harya haba hari integer nke twihariye zitagaragara ku bandi? Ko mbona rwabariye ntirutwigabirwe se, mwaretse tukanihira hamwe dushaka uburyo twakiza ikibi cyazamutse muri muntu wese uriho? Uruvuga abandi nturugorama.

Nshuti z’abiyeguriyimana, nshimishijwe no kubamenyesha ko iyi miyaga ihuha iwacu twayibonye kera kandi ko guhangana na yo kwacu bidaturuka ku nduru abanzi b’ubu buzima turimo batera. Niba kandi hari abarohama, si uko twatsinzwe: ni uko na Sekibi ahuha afite imbaraga, noneho wa mukiro dutwaye mu tubindi tumeneka ubusa ugaseseka…turi mu isi n’ubwo tutari abayo.

Ariko ubundi ni ubuhe buhamya bwatangwa n’umusirikari w’inkorokoro wanesheje uruhinja? Mu yandi magambo, ni ubuhe buhamya mwadusaruraho igihe dusohoza rwose umurimo wacu neza kubera ko tutari abasore n’inkumi bazima biyeguriye Imana mu bugaboo n’ubugore bwabo? Ndahamya ko abadukunda batangarira ukuntu ubusugi n’ubumanzi byacu byuzuriza ubudahemuka dufitiye Imana kandi turi bazima mu mibiri yacu! Ubwo ni bwo buhamya rero. Inkone ntikanyirateho ngo ngaha yarifashe!

Twihangane tugume mu byacu

Igihe Pawulo asabye Abanyakorinti kuguma mu mwanya Imana yabashyizemo, twese abiyeguriyimana twarabisomye turabikunda dufata umugambi wo guhora dusaba imbaraga zo kumvira iyi nama itagira uko isa: “ubundi rero buri muntu akomeze kubaho nk’uko Nyagasani yabimugeneye, mbese uko yari ari igihe Imana imuhamagaye…” (1 kor 7, 17). Ni byo koko. Iyaba iyi si yari itworoheyemo gake tukongera tukisuganya maze nyuma yo kuzirikana, guca bugufi no kwiyemeza, tugahaguruka dukomeje bene aya magambo! Iyaba ariko natwe ubwacu twari twiyoroheye maze ngo murebe uko tugaragaza Yezu wazutse amaze kudutorera kumubera indorerwamo! Erega ntituri abagaragu, abaja n’abahamya gusa ba Nyagasani, turi ububengerane bw’ubwiza bwe n’imuri nyazo za Pasika ye, turi igikombe ijwi rye ryirangiriramo iyo aburira isi anayihumuriza. Ariko kandi tunatuwemo n’uburibwe bw’inzira ye y’umusaraba, n’umunuko w’urwango agirirwa kugeza isi izarangirira uturiho. Abo ni ba twebwe, isi ijye idukunda inatwange ibizi.

Papa uyu munsi ati: “ iyo Nyagasani aduhamagaye ntaba agamije kutubuza ubwisanzure bwacu cyangwa kudukoreza umutwaro uduca intugu. Ahubwo ni uburyo Imana yuje urukundo ikoresha ngo ihure natwe maze idukangurire kwinjira mu mugambi wayo, igamije kutuganisha mu mazi magari ahari amafi atagira ingano”. Ni byo. Tuzakorera ingoma y’Imana mu miruho ariko tuzayikorera.

Igihe dutinyutse tugahitamo iyi nzira, twakiriye isezerano ry’Imana nk’uko n’abandi baryakiriye ku buryo bwabo. Icyo turwana na cyo, ni icyarihungabanya. Icyo turwanirira, ni uguhorana ubutwari bwo kuririnda.  Turasaba isi ngo ikomeze iduhuhe idushungura. Ariko natwe nituyereka ikiri icyayo, ni bwo izabererekera ab’Imana.

Padiri Sixte HAKIZIMANA

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *