Dawe, nshyize roho yanjye mu biganza byawe : intero y’umukristu wubaha nka Yezu
Icyaremwe cyose gihumeka, mu bigitunze harimo n’ubwoba. Ubwoba buhururano, ubwoba bw’urupfu, ubwoba bwo gukora, kubaho, kwigenga… Si n’ubwoba gusa, icyaremwe gihumeka gitwaye mu mibereho yacyo ububasha cyakwishingikiriza biramutse bikomeye. Iyo bigeze aho, muntu we arahebuza kuko yisunga Umuremyi wa byose kandi wigaragaza nk’umutabazi n’umurengezi.
Nta Pasika itagira uwa gatanu mutagatifu, iyi ni imvugo tumenyereye iyo twituye mu byago twumvira mu musokoro w’imibereho yacu ariko tukabinyuramo tuzi neza ko tuzaruhuka tubyihimuyeho. Mbere y’uko Yezu abwira Imana Se ati « Dawe, nazutse ! », yarabanje aravuga ati « Dawe, nshyize roho yanjye mu biganza byawe. » (Lk 23,46)
Muri iyi minsi ya Pasika, ntabwo dufite Yezu gusa nk’uwatsinze, tunamufite nk’uwababaye mbere yo gutsinda kandi akababara hari uwo basangira ububabare. I Getsemani na Golgota Yezu yaratabaje. Icyagaragaraga ni uko atasubizwaga ngo tubibone. Nyamara akanga agakomeza kwishyira ububabare. Ese ni uko yari intumva ? Cyangwa ni uko yari aberewe n’ukwishinyagurira ? Oya. Yashoboraga no guhunga, yashoboraga no kubahuka ugushaka kwa Se. Nyamara ntabyo yakoze.
Pasika itwigishe kubabara turangiza ugushaka kwa Data. Pasika itwigishe gutura ububabare bwacu uwashobora kudukiza. Ese ubundi ni kuki tugira ubwoba bigeze aho guhunga urupfu rutaragira na gahunda yo kudutwara? Ni kuki twipfuka hose tukiyegeranya ngo turukingire inyuma? Impamvu nta yindi ni uko twibona tutararangiza ugushaka kwa Data maze tukumva nta ngingo y’urubanza yaturengera! Impamvu ni uko dutungurwa n’igenzura ijuru rikora iteka mu ingabire n’inema twahawe bityo ntitubone igisobanuro cy’icyo twazikoresheje, maze tugahitamo gutera hejuru dukerereza isaha ya nyuma…
Yezu ibyo ntibyamubayeho. Igihe kigeze, yishyikirije urupfu azi neza ko ruzamurekura rumwaye: byose byari ku murongo, nta na kimwe mu byo yaragijwe cyasigaye atagikoze.
Tugire ibyishimo byo kugokera ingabire ijuru ryadutije. Tugire umwete wo gutumikira Imana no gutungana hakiri kare. Ububabare? Agahinda n’agashinyaguro? Urwango n’ugutabwa? Intimba yo gutereranwa? Nta na kimwe cyagombye kudutera ubwoba igihe cyose duhanze amaso uwabyibiyemo akuburukira hirya yemye kandi akabihemberwa.
Mutagatifu Fransisko wa Asizi ati “Uragasingizwa Nyagasani, kubera mushiki wacu rupfu, uwo buri wese uriho atazacika. Harahirwa abo azasanga bakora ugushaka kwawe, kuko wowe Nyagasani uzabaha ikamba.”
Ifatima.net