Abakarisimatike bahuguwe ku mfunguzo eshanu zo kubohoka ku ngoyi za Sekibi
Guhera tariki ya 16-21/10/2023 muri Centre Pastorale Notre Dame de Fatima habereye umwiherero w’abihayimana n’abasaseridoti bashinzwe abakarisimatike mu ma diyosezi y’u Rwanda. Naho tariki ya 22- 26/10/2023 habaye umwiherero w’abalayiki b’abakarisimatike basaga 500 baturutse mu ma Diyosezi 9 y’u Rwanda. Wari ugamije kubafasha gusobanukirwa n’imfunguzo eshanu zo kubohoka ku ngoyi ya shitani. Iyo myiherero yombi yari iyobowe na Loyld na Nancy. Ni abashakanye b’abakarisimatike, baturutse muri Amerika. Batangiye gutanga iyo myiherero n’amahugurwa mu Rwanda mu mwaka w’2004. Bari bagamije gufasha abantu kubohoka no gukira ibikomere by’umwihariko ibyatewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Abitabiriye umwiherero bahamagariwe gufasha abantu kubohoka ku ngoyi za sekibi bifashishije izo mfunguzo. Bakanguriwe kwitoza gushyira Ivanjili mu buzima bwabo no kubitoza abandi; kwirinda kwitandukanya n’Imana; kudaha shitani ububasha bwabo bahawe n’Imana; gukunda Ijambo ry’Imana, kurisoma no kuryizera rigafatwa nk’intwaro y’umukristu; gukunda amasakramentu no kwitabira kuyahabwa kenshi cyane cyane Penetensiya n’Ukaristiya no gukunda isengesho by’umwihariko kwitabira kenshi Igitambo cya Misa. Bibukijwe ko isengesho ryo kubohoka ku ngoyi za shitani riyoborwa n’abasaseridoti.
Imfunguzo eshanu zo kubohoka ni izi zikurikira: kwicuza ibyaha no guhamya ukwemera, gusaba no gutanga imbabazi, kwanga icyaha no gutandukana nacyo, gutegeka mu izina rya Yezu no kwakira umugisha w’Imana Data.
- Kwicuza ibyaha no guhamya ukwemera mu Mana
Gufata icyemezo cyo kwihana no gutandukana n’icyaha, bituma gukizwa bishoboka kandi bikigaragariza mu buzima bw’usabirwa. Ni yo nzira ya mbere yo gufunga imiryango yose shitani yinjiriramo; ninayo nzira yo kuyisohora, yo n’ibibi byayo byose. Gukizwa ni ukureka ububasha bw’Imana bugacagagura ingoyi zose zari ziboshye umuntu ari mu mitekerereze, mu mvugo, no mu ngiro. Kuko nyine aba aboheye kuri izo ngoyi, usabirwa ntaba afite ubwigenge bwe bwose, nuko akagaruka mu bugenga bw’Imana no mu rukundo rwayo, kimwe nka wa mwana w’ikirara igihe agarutse kwa se (Lk 15,11-20).
- Gutanga no gusaba imbabazi
Imbabazi ni urufunguzo rukomeye mu nzira yo gukizwa. Cyakora kubabarira byuzuye biragora, akenshi bikagerwaho nyuma y’urugendo rurerure rwo kubigerageza.
Impamvu z’ingenzi zitambamira kubabarira ni izi:
- Kuba utiteguye kubabarira, cyangwa se udashaka kubikora utari wihorera
- Kutemera ko bishoboka kandi Yezu yaratubwiye ko nta kidashoboka ku Mana.
- Kutiyumvisha neza uburemere bw’ikibi cyakubayeho, kuko kenshi shitani iguhuma ubwenge ntubone bihagije uko cyagushikamiye.
- Gupfobya ibyakubayeho, kandi mu by’ukuri bikigutuyemo
- Ubwoba bwo kudashaka kugira icyo urekura. Kenshi kubabarira no gusaba imbabazi bijyana no kugira icyo urekura wari ufitiye uburenganzira cyangwa ukomeyeho, kugira ngo ugire aho uhurira n’undi.
- Guhunga uruhare ufite mu kibi cyakubayeho.
- Kugira isoni zo gusekwa no kugawa, ubitewe n’uko hari abo byabayeho bagerageje kubabarira no gusaba imbabazi.
- Kuba waratakaje ireme ry’ubumuntu bwawe (perdre ton identité- to lose your identity), no kumva uri uwo uri we kubera akazi ukora, umwanya wicayemo, ikimero cyawe, n’ibindi nk’ibyo.
- Kuba utibabarira ubwawe cyangwa utarababariwe kandi ubikeneye.
- Kutakira imbabazi nk’impano y’Imana.
Kuko shitani izi akamaro k’imbabazi, ikora uko ishoboye ngo ibuze abantu kuzitanga no kuzakira. Ni byo bituma ahanini kubabarira biba imwe mu ntambara ikomeye mu buzima bwacu bwa buri munsi. Nyamara ku bubasha bw’Imana no ku muhate wa muntu, birashoboka rwose, kandi Ibyanditswe Bitagatifu bitwingingira kenshi kubigeraho (Mt 6,15; Lk 6,27-28, Mt 18,21-22, Lk 23,33), kugira ngo turusheho gusa na Data wa twese, «We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye» (Mt 5,45).
- Kwanga icyaha no gutandukana na cyo
Mu itangwa ry’isakramentu rya Batisimu, hari igice cyo kwitandukanya na shitani: “Mwanze shitani n’ibyayo byose?”. Turabyanze! Ayo magambo avugirwa mu ruhame, ahabwa ireme n’intambara umuntu aba amaze igihe arwana kandi yemeza kuzakomeza kurwana, agira ngo abohoke ku cyaha, arusheho gutera imbere mu kugenza neza. Kwanga ikibi no gutandukana nacyo, bijyana no gutahura ikinyoma cyanduje ubuzima, kikamaganwa mu izina rya Yezu; hakurikiraho guca ingoyi z’icyo kinyoma, kigatakaza imbaraga cyafatishaga usabirwa, bityo agasubirana ubwigenge bwe n’agaciro gakomeye afite. Ni nko kubwira Sekibi ngo “Amayeri wakoreshaga umpamisha mu bucakara bwawe yatahuwe, genda kuko nta handi ufite wihisha muri jye!”
Akenshi, turindagizwa n’uko shitani idushyira mu gihu cyayo, ikatugendesha uko ishaka, yitabaza cyane cyane ibinyoma byayo n’iterabwoba ridutitiza, tukiburamo imbaraga zo kuyihangara. Nk’abemera, ntidukwiye kwiheba no kumva nta kundi twabaho uretse kurushya iminsi no kwipfira nabi. Mu izina ry’Uwahawe ububasha mu ijuru no ku isi, dushobora rwose kwiganzura umwanzi wacu shitani, tugasubirana ubwigenge bw’abana b’Imana. Kuvuga ndanguruye ko mu izina rya Yezu nanze ikibi iki n’iki cyari cyihishe mu buzima bwanjye, bifite akamaro.
Koko rero, uretse iby’ubu byo kuvuga twikinira cyangwa tubeshyana, ubundi ijambo rifite ububasha bwo gukora igihuje n’igisobanuro cyaryo, ku buryo no kurigarukaho biba bitagishobotse. Ni byo byabaye kuri Izaki ahaye umugisha umwana we muto Yakobo mu mwanya wa mukuru we Ezawu, yamenya ko yabeshywe, ntabashe kwisubiraho (Intg 27,18-40). Ntibihagije kwanga ikibi mu bitekerezo: ngomba kubihamya natuye, mbese nk’uko Yezu nawe yirukanaga amashitani mu ijwi ryumvikana.
- Gutegeka mu izina rya Yezu
Yezu amaze kwirukana abacuruzi mu Ngoro y’Imana no kuvuma igiti cy’umutini kikuma, abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango baramubajije bati: “Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?” (Mt 21,23). Ibi bibazo biragaragaza ko kugira ngo umuntu asubirane ubwigenge yari yaranyazwe na roho mbi, hagomba ububasha bukomeye kandi bufite inkomoko.
Ububasha ni uburenganzira (ubushobozi) bwo gukora ikintu mu izina no mu kigwi cy’undi, ari nawe ubutanga. Twebwe abemera, dufite ububasha twahawe na Yezu. Koko rero, amaze kuzuka yabwiye intumwa ze ati :“Neguriwe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero nimugende…” (Mt 8,18-20).
Mu nzira yo kubohoka ku cyaha no kuva mu nzara za sekibi ni byiza kutibagirwa ko Imana ari yo ikiza, kandi ikabikora uko ibishatse n’igihe ishakiye. Nguko uko ububasha twahawe butuyobora mu kwiyoroshya no mu kubahiriza ugushaka kw’Imana, aho gukora icyo dushatse cyose. Iyo tutakiremerewe n’ikibi, noneho dushobora gukoresha imbaraga zacu twihatira guhama mu muryango w’abana b’Imana, tukayobokwa n’imigisha y’ijuru.
- Kwakira umugisha
Niba intambwe ya mbere yo kubohorwa, ari ugushyira ku ruhande uburwayi bwanjye (kuko bukize cyangwa se butakindemereye) noneho ngahugukira kumenya Imana no kuyikunda, intambwe ya kabiri yuzuza iyo kandi ikaba iyisumba mu rugendo rwo gukizwa, ni iyo guhishurirwa no kwemera ko Imana inzi mu izina ryanjye, kandi ikaba inkunda kurusha uko nifuza kuba nakundwa. Kwakira umugisha w’Imana ni ukubwirwa ko Umuremyi wanjye ankunda, hanyuma nkabyemera kuko ari byo. Birankiza, dore ko akenshi akenshi ikintera kubihirwa n’ubuzima ari ukwifuza gukundwa, nkabibura. Shitani ikora ibishoboka byose kugira ngo imbuze kumenya Imana nka Data, Mwana na Roho Mutagatifu. Nyamara Yo impozaho amaso, ishaka ko nyihindukirira, ikampa umugisha wayo inyereka umugambi imfitiye mu buzima bwanjye.
Mu gukoresha izi mfunguzo, iby’ingenzi bikwiye kwitonderwa ni ibi ngibi:
- Kudasabira utagaragaje ko abishaka: usabirwa abanza kwerekana yo yemera ububasha bw’isengesho. Niba atiteguye cyangwa ngo ategurwe kumenya no kwanga ikibi kimurimo, ashobora no kuba atiteguye kukivamo cyangwa gutandukana nacyo. Nk’umuntu washegeshwe n’intimba kuva mu bwana bwe cyangwa uterwa n’amashitani, ntibyoroshye kumusabira gukira mu gihe atiteguye kuziba ibyuho ayo mashitani anyuramo.
- Kudasabira umuntu mu gihe adashaka kwicuza bihagije cyangwa kwakira Yezu Kristu nk’Umukiza we.
- Gushishoza neza niba umuntu ashaka koko gukizwa cyangwa aje kuko akeneye abamwitaho, bamwumva, bakamugira inama, kumuha umwanya wo gukura mu bwigenge no mu nyota yo gukizwa, igihe cyose atari yumva ko abikeneye.
- Kwibanda k’usabirwa kuruta kwibanda kuri shitani. Si byiza kuvugana nayo kuko Sekinyoma; ibyo yakubwira byose bizaba bikuyobya. Icy’ingenzi ni ukwita ku murwayi, ukaba ari we uvugisha.
- Gufasha umurwayi gufunga imiryango yose shitani cyangwa ikibi arwana nacyo biturukamo, cyane cyane binyuze mu kwicuza (repentir- repentance), kubabarira no kwaka imbabazi, kwanga ikinyomana roho mbi yaba ikiri inyuma (renonciation-renunciation), hanyuma ukuzuza isengesho umusabira umugisha w’Imana.
- Kugira inama zihagije usabiwe kugira ngo ashobore gukomeza umurimo wo kwirinda ikibi no kwisabira.
- Gufasha usabirwa kurangamira Yezu Kristu kurusha umusabira kuko ari igikoresho, naho ububasha bukiza bugaturuka ku Mana. Si byiza kwihambira k’uwamufashije, dore ko bibaye ngombwa ko akomeza gukurikiranwa n’undi muherekeza yamufasha.
- Kwingingira usabirwa ngo mu guhabwa umugisha yuzuzwe Roho Mutagatifu: koko rero ha handi yaboshywe hagumye icyuho nyuma y’ugukira kwe, yazongera akabohwa (Lk 11, 24-26). Iyo asabiwe gusenderezwa urukundo rw’Imana, aba ahawe intango ifatika yo kwinjira mu migambi yayo nta nkomyi.
Gusabira umurwayi
Twese tugendana uburwayi butandukanye, n’ubwo bamwe batisuzuma bihagije, ngo bemere ko barwaye. Hari uburwayi buvurwa n’abaganga, ku buryo kutabubereka ngo ngaho uzakizwa gusa n’isengesho, ari ukwihemukira. Koko rero, Imana ikiza inyuze no ku bantu yahaye ubuhanga bwo kuvura indwara zinyuranye. Cyakora hari uburwayi bunanira abavuzi basanzwe, nuko isengesho ryuje ukwemera rikaba ari ryo ryonyine ribuhangara (Yk 5,13-16). Bene ubwo burwayi bushobora kuba ubw’umubiri, ubw’ibikomere by’umutima, cyangwa se ubw’ingoyi ya shitani. Urugendo rwo gusabira umurwayi ruhera ku myiteguro, hanyuma rukamufasha gusubirana ubuzima rwitabaje imfunguzo zikingura aho umwanzi wamutsikamiraga yari yihishe. Iyo injishi z’umwanzi zisimbuwe n’imbuto za Roho Mutagatifu, uwitwaga umurwayi ahinduka umuhamya w’ibitangaza bikomeye Imana yamukoreye.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA