Musenyeri Yohani Damaseni yadusigiye umurage mwiza. Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri arabihamya

Sangiza abandi iyi nkuru

Ku itariki ya 16 Werurwe 2018 nibwo Kilkiziya y’u Rwanda yifatanyaga na Diyosezi ya Cyangugu mu gushyingura umwepiskopi wabo, Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana. Turabagezaho ubuhamya bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HARORIMANA Umwepiskopi wamumenye kuva akiri muto. Aragira ati:

“Ndi umwe mu bagize amahirwe yo kumenya no gukorana bya hafi na Musenyeri Yohani Damaseni. Muzi guhera muri 1980  akiba padiri agahabwa ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Nyundo. Icyo gihe nigaga mu iseminari nto ya Mutagatifu Piyo wa cumi ku Nyundo. Iyo wamureberaga kure wabonaga afite igitinyiro ukaba wabura n’aho umuturuka. Iyo wamwegeraga kurushaho wasangaga ari “imana y’i Rwanda”. Aho mbereye umupadri twasangiye ubutumwa muri Diyosezi ya Nyundo ari mukuru wanjye. Nahawe ubwepiskopi musanga ari umwepiskopi ubumazemo imyaka igera kuri 15. Twakoranye neza mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, nkagira amahirwe kumugira ho umuvandimwe. Mu burwayi bwe nashoboye kumusura mu Bitaro i Graz muri Autriche ubwo abaganga babonaga ko afite indwara ikomeye. Namusuye aho yamaze igihe arwariye mu mu rugo rw’Abayezuwiti i Cyangugu. Namusuye aho yari indembe mu Bitaro bya Nairobi muri Kenya, mubona ku munsi no mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe bwa hano ku isi. Musenyeri Yohani Damaseni adusigiye umurage mwiza. Yabaye ingirakamaro muri Kliziya kandi aba intwari aho rukomeye.”

“Nkurikije uko muzi, ndahamya ko Musenyeri Yohani Damaseni ari ingabire Imana yatwihereye. Birakwiye gushimira Imana yamuduhaye ikamwifashisha ngo iduhunde ibyiza. Yakunze Imana n’umutima we wose, n’amagara ye yose, n’ubwenge bwe bwose (Reba Mt 22,37-39), arayikundira kugera ku ndunduro. Ubuzima bwe bwose yabweguriye Imana n’abayo. Muri iyi myaka igera kuri 21 yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kubaka umuryango w’Imana muri rusange no muri Diyosezi ya Cyangugu ku buryo bw’umwihariko. Ibikorwa birivugira. Imbuto zirigaragaza. Yakundaga ukuri agaharanira ineza. Yangaga amafuti. Yavugaga make ngombwa ariko atarya iminwa, agakora byinshi mu bwiyoroshye no mu rukundo akurikije intego ye ya gishumba: “In humilitate et caritate”. Mu buzima bwe, kutihambira ku by’isi byamuhaga ubwigenge mu mirimo yari ashinzwe n’amahoro ku mutima. Mu buzima no mu butumwa bwe, yaranzwe n’ukwemera, ukwizera n’urukundo. Yavomaga imbaraga mu isengesho n’amasakramentu yahabwaga kandi agahimbaza neza cyane cyane isakramentu rya Penetensiya n’Ukaristiya. Ibi byatumye arwana intambara zikomeye yinyuza gitwari mu myambi igurumana yaturukaga inyuma n’imbere.”

“Mu butumwa bwose yahawe: muri paruwasi, mu burezi bw’abitegura kuba abapadri, muri za komisiyo zitandukanye n’ahandi yaranzwe n’ubwitange butangaje. Kuva ahawe inkoni y’ubushumba ku wa 16 werurwe 1997, yitangiye atitangiriye itama ubushyo yari ashinzwe kuragira. Ubuhanga, ubushishozi n’ubwitange mu butumwa bwe muri diyosezi ya Cyangugu byeze imbuto nyinshi kandi nziza. Koko igiti ukibwirwa n’imbuto zacyo (Reba Mt 7,15-20). Byavuzwe neza ku buryo burambuye n’uhagarariye abakristu ndetse n’uwavuze mu izina ry’abapdri ba Diyosezi ya Cyangugu. Icyo nababwira nk’umwihariko wacu ni uko abepiskopi twatangariraga imikorere ye ntangarugero. Twagiye tuza gukora ingendo-shuri tuje kureba uburyo Diyosezi ikora n’uburyo yiyubaka mu bijyanye no guhuza imbaraga no gucunga neza ibyo itunze bigamije kongera ubushobozi mu iyogezabutumwa. Hari inzego n’amatsinda ya za Diyosezi zacu yasimburanaga ubutaretsa hano i Cyangugu  aje kwiga. Cyangugu yabaye bandebereho.”

“Muri iyi myaka yitangiye ibikorwa by’Inama z’abepiskopi n’ibindi biduhuza mu rwego rwa Kliziya yo mu Rwanda ndetse n’andi mahuriro y’abepiskopi bo mu karere nka ACEAC (Inama ihuza abepiskopi bo mu bihugu by’ibiyaga bigari: Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo n’u Rwanda) na ACOREB (Inama ihuza abepiskopi b’u Burundi n’u Rwanda). Ku bijyanye n’inama zaberaga i Kigali, ni we waturukaga kure aje mu nama ariko akaba mu bambere bitabira kandi akahagerera igihe. Namubonye kenshi ataha ku mugoroba wa joro ava i Kigali ajya i Cyangugu kubera ubutumwa yabaga afite muri Diyosezi ye umunsi ukurikiyeho. Amateka y’ubuzima bwe yerekanye imbaraga z’ukwemera.Yaranzwe no gukunda umurimo n’ishyaka mu butumwa bijyanye no kwiyibagirwa. Yaranzwe no gukora umurimo unoze, gutwaza mu bihe bikomeye. Iyo yatangiraga umurimo ntiyawuviriraga atawushoje. Ntawakoranaga nawe aregeje. Gukorana nawe byasabaga gukenyera no gukomeza.”

Turamusabira natwe tumusaba ngo adusabire.

Byakusanyijwe na ifatima.net

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *