“Wandamburiyeho ibiganza mba Padiri” Padiri Athanase arasezera ku Mubyeyi n’Umushumba we
“Naho njyewe dore maze kumera nk’igitambo giseswa, uwo ni Pawulo mutagatifu wabwiraga Tomote, n’amagingo y’ukwigendera kwanjye aregereje, urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho. None dore ikamba rigenewe intungane rirantegereje,…”(2Tim 4,6).
Nyiricyubahiro Musenyeri Umwepisikopi wacu, hashize iminsi ntakureba amaso ku yandi ngo tube twavugana nk’uko byari bisanzwe. Nyamara ariko nzi neza ko aho uturije mu gituza cy’Abrahamu iruhande rwa Izaki na Yakobo; hamwe n’inteko y’intumwa n’urugaga nyacyubahiro rw’abahanuzi n’imitwe y’urwererane y’abahowe Kristu, abamalayika bagutaramiye ubu uranyumva, urandeba nturi kure yanjye.
Nyiricyubahiro Musenyeri, Mwepiskopi wacu, aya magambo ya Pawulo Mutagatifu ahuye neza n’amwe watubwiye kuri Noheli iheruka. Mushumba mwiza waratwandikiye uti: “Umuntu arateganya ariko Imana ikaba ariyo ibigena uko ibishaka. Ndabashishikariza mwese kuzakomeza iyogezabutumwa rigomba kugera ku byiciro byose by’abakiristu ndetse n’abatari bo, mushyira hamwe imbaraga kugira ngo ingoma ya Kristu yogere hose muri Diyosezi yacu”[1].
Wabitubwiranye umutima wa kibyeyi, ntiwadukura umutima. Ntitwahise dusobanukirwa nyamara iyi minsi n’ibyayo wayibonaga hafi yawe, uradusezera ntitwasobanukirwa. Ku cyumweru nimugoroba ku wa 11 Werurwe 2018, ubwo twamenyagako watabarutse, niho twabyibutse turasobanukirwa.
Uru rugendo ushoje Ntore y’Imana warutangiye kuwa 22 kamena 1953, unyura henshi hatandukanye, no muri byinshi bitandukanye, byose byaguteguriraga kutubera umwepiskopi.Nyagasani akuduha kuri 16 werurwe 1997 igihe wahabwaga inkoni y’ubushumba. Ku itariki nk’iyi, uyu munsi imyaka yari ibaye 21.
Uko umwaka utashye, ku itariki nk’iyo twagusezeyeho, twazaga twese tukagutaramira, Mushumba mwiza; none dore iyi minsi uko byagenze. Ni ko byagenze, turababaye, twaragukundaga ariko uwaduhanze yagukunze kuturusha kandi nta cyiza nko kubana na We. Hafi ye hari umunezero, naho iburyo bwe ni mu mudabagiro udashira.
Waturamburiyeho ibiganza tuba abapadiri, udutuma gukenura ubushyo bw’Imana waragijwe none Nyagasani arakwisubije, nta kindi twakubwira usibye kugushimira ibyo watugiriye, Mushumba mwiza ntacyo watugomwe. Wabaye umunyabintu w’inyangamugayo kandi uzi ubwenge maze Data agushinga abo mu rugo rwe, ari bo twebwe, maze ukajya utumenyera umugabane wacu w’ingano. Urahirwa Mushumba mwiza, Uhoraho waguhamagaye nakugororere, nagushinge ibisumbyeho. (Lk 12, 42-43)”
Uko umwaka utashye mushumba mwiza mbere y’iminsi mikuru ya Pasika, twateranaga ukadutegurira amavuta Matagatifu; twayasizwe tubatizwa, tuyasigwa dukomezwa adushushanya na Kristu; tuyasigwa mu biganza bihereza amaturo y’umuryango w’Imana kuri Alitari ntagatifu. Uhoraho ni we wakuduhaye, Uhoraho niwe wakwisubije, izina rye nirisingizwe (Yob 1, 21). N’umutima wemera kandi wizera, twazinduwe no kugutura Imana mu gitambo cya Misa wakundaga guturana umutima wiyoroshya, maze wagera muri “Consécration” ugatera ya ndirimbo nziza wakundaga, ‘’ Mucunguzi wacu singizwa,…’’ twese tukikiriza. Mushumba mwiza, igitambo twaguturiye tuguherekeza ku itariki ngarukamwaka wahaweho inkoni y’ubushumba, kirakuronkere ihirwe ridashira, ubu n’iteka ryose.
Dawe Mana ishobora byose, ubigirishije abanditsi batagatifu waduhishuriye ko abawe ubugingo batabucuzwa ahubwo bahindurwa ukundi; maze ubuzima bwabo bwo kuri iyi si bwamara gushira, bakimurirwa mu ngoro ihoraho yo mu ijuru[2] aho bazamara imyaka igihumbi. Na Yezu Kristu Umwana wawe wigize umuntu yabishimangiye igihe abwiye Marita ko umwemera n’aho yaba yarapfuye azabaho, igihe yamubwiraga bati “iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye” (Yh 11, 21). Uko kwemera niko kwaduteranyije duherekeza intore yawe n’Umushumba wacu. Urumuri rwawe nirumurasireho, umwiyereke iteka aruhukire mu mahoro!
[1] Ubutumwa Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA yagejeje ku bakristu ba Diyosezi ya Cyangugu kuri Noheli, kuwa 25 Ukuboza 2018.
[2] Interuro ya 1 y’isengesho rikuru ry’Ukaristiya mu misa z’abapfuye