Padiri Gilbert, iminsi ibaye mirongo ine tuguherekeje. Umunota ku wundi turakuzirikana

Sangiza abandi iyi nkuru

Umunota ku wundi, njyewe Padiri Dieudonné Maniraguha ndibuka uburyo umuvandimwe  Padiri Gilbert TWAHIRWA yatuvuyemo agasanga Nyiribiremwa, cyane ko namubaye hafi mu masaha ye ya nyuma. Ubusanzwe twari tumuzi nk’umuntu ufite ubuzima bwiza, kuko atakundaga kurwaragurika, kandi akaba yarahoze ari umuntu ukunda sport cyane.

Uburwayi bwe bwatangiye mu kwezi kwa mbere mu mwaka w’2017, ubwo yari mu itorero ry’abarimu i Busogo akagaruka ukuguru kwe kw’i buryo kwabyimbye. Twagerageje kuhakanda ntihatubanuka, tuhasiga pomade camphrée nabwo ntibyatubanuka, abantu batangira kumubwira bati “ni ibinyarwanda”. Ariko twashatse kubanza twumva abaganga, niko kujya kuri Clinique pro omnibus, muganga Protogene Ngabitsinze amugira inama yo kujya i Kigali mu ivuriro rikomeye kuko yari yaketsemo indwara ikomeye. Uyu muganga tukaba tumushimira cyane. Twagiye i Kigali mu ivuririo ryitwa Mpore Clinic, twakirwa n’umuganga witwa Emmanuel Kagambirwa, amwandikira ibizamini, amaze kureba ibisubizo, ahita amusaba kwihutira kujya muri Roi Faysal kuko mu maraso hari hagaragaye ibimenyetso by’indwara yitwa Thrombose. Ni indwara ifata mu maraso akagenda avura, noneho akazamo utunombe dutuma atabasha gutembera neza. Turashimira cyane uyu muganga, kuko yahise adusobanurira ikibazo uko giteye, kandi akaba yarakomeje kwita kuri padiri Gilbert amubaza amakuru y’uburwayi bwe. Muri Roi Faysal yakiriwe n’umuganga witwa Amendezo Etienne, ahamara icyumweru ari ku miti. Nyuma yo gusezererwa yakomeje kujyayo muri za contrộles, akurikije gahunda yabaga yahawe na muganga, nuko amara umwaka wose afata imiti, kandi yita no kuri régime alimentaire bari bamutegetse.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo yatangiye kutubwira ko yumva yarakize, ndetse akavuga ko na muganga yamuhaye icyizere ko agiye guhagarika imiti. Yamaze amezi abiri yarayihagaritse koko. Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri nibwo yatatse mu bworo bw’ikirenge, ajya kwa muganga basanga ari nerf sciatique yababaraga. Bamuhaye imiti biroroha. Kuwa 22/03/2018 yazindukiye i Kigali avuga ko agiye gukoresha contrộle ya nerf sciatique, ariko akaba yari afite na gahunda yo kujya kuri WDA gushaka ibyangombwa by’abanyeshuri. Kubera ko atashoboraga kwitwara, yajyanye na bwana Rwandanga Innocent, nawe turamushimiye, bageze imuhira saa kumi, cyakora abanza kumugeza ku ishuri. Bataramarayo akanya, yahise amusaba kumugarura imuhira, kuko yumvaga ahinduwe. Bageze muri évêché ari uwo kurandata. Icyo gihe hari saa kumi n’imwe. Innocent yahise ampamagara ngo ninze mujyane kwa muganga, mbihuje n’uko nari nzi ko nanone yari yagiye kwa muganga, numvise ko bitoroshye koko, nza nihuta. Nahageze hashize iminota 20, nsanga amaze kuruhuka ambwira ko yumva atangiye kugarura agatege. Yibwiraga ko ari imiti yanyoye bakiri ku rugendo yaba imuguye nabi, niko kumureka araruhuka. Mu gitondo yahamagaye muganga Emmanuel Kagambirwa wari wamuhaye iyo miti amubaza niba ari yo yaba yamuciye intege, muganga amubwira ko atari byo, ahubwo amusaba kwihutira kwa muganga, kuko yari atangiye guhumeka nabi. Yahise aduhamagara, ku buryo saa mbiri twari tugeze muri Clinique yo kwa Kanimba. Baramusuzumye basanga ararembye, tension iri hasi ndetse n’amaraso afite oxygène nkeya. Bahise bamushyiraho appareil imwongerera umwuka. Twabonye bikomeye dusaba ko yajya muri Roi Faysal kuko ariho yari asanzwe yivuriza. Nari kumwe nawe na ba padiri Cassien, Jean Claude na Jean de Dieu Ndayisaba.

Muri uwo mwanya nibwo umuganga yatubwiye ko indwara ye ishobora kuba yageze mu bihaha, akaba ariyo mpamvu atarimo guhumeka neza. Ibyo babivuze yumva, ahita atangira kuvuga ko agiye gupfa kuko abaganga bari baramubwiye ko iyo thrombose igeze mu bihaha igorana kuyivura. Clinique yasabye hopital de Ruhengeri kohereza ambulance ikaba ariyo imujyana i Kigali, byarakunze tubanza kuri hopital kugira ngo bamwandikire transfert. Igihe barimo babikora padiri Angelo yamufashe ifoto agira ngo amenyeshe abapadiri bagenzi bacu ko padiri Gilbert yarwaye, nuko nshaka kumubuza, ariko padiri Gilbert we ahita ambwira ati : « mwihorere, ahubwo nawe mfotora iyo uzaha abasigaye». Tukiri aho kandi yaravuze ati : « nkurikije uku numva ubu burwayi, mumbwirire padiri mukuru wa Busogo ankure kuri gahunda y’abazasoma misa za Pasika, ndumva ntazazisoma ».

Byarakomeye, dutangira kugira impungenge

 Twageze muri Roi Faysal basanga amaguru yombi arimo thromboses, kandi na scanner igaragaza ko mu bihaha harimo embolie pulmonaire. Bahise bamushyira ku miti yo kumuvura, ariko we akaduhumuriza agira ati : « mu kunshyingura ntimuzigore cyane, kuko bisigaye byaroroshye. Ni ugushyiraho isima na béton ubundi mukitahira». Ibyo byagaragazaga ko yarangije kwitegura gutaha, kandi akaba yarabivugaga atabica hirya. Yagumanye na mwishywa we , Jean Pierre kugeza mu gitondo. Bwakeye mu gitondo cyo kuwa gatandatu 24/03/2018 yarembye cyane, ari guhumeka akoresheje ingufu nyinshi. Nuko bamujyana aho bavurira indembe (soins intensifs), bigeze saa saba namugezeho muteguza ko nshaka kumusomera misa nkamuha n’isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi, ariko kubera ko abaganga bari bamuriho buri kanya kandi badashaka ko tumuganiriza, yarambwiye ngo tube turetse tubishyire saa cyenda. Muri uwo mwanya yasuwe n’abantu benshi bo mu muryango avukamo n’abapadiri. Saa cyenda zigeze Umwepisikopi wacu, Musenyeri Visenti Harolimana, yaje kumureba aba ari na we umuha isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi. Umwepisikopi akiri aho yagiranye ikiganiro n’abaganga barimo bamwitaho, bamuha icyizere ko ashobora gukira, ariko bamusaba kumusengera cyane. Saa kumi umutima we wahagaze akanya gatoya, abaganga bongera kuwukorera réanimation urongera urakora. Saa kumi n’ebyiri bahamagaye mushikiwe witwa Chantal bavuga ko bashaka kumuvugisha ku buryo bwihariye. Bamubwiye ko arembye ariko ko bafite icyizere. Bamusabye inimero ye ya telefone, bamubwirako nibagira icyo badukeneraho ariwe baza guhamagara cyangwa Musemyeri. Cyakora yahavuye bamubwiye ko ubwonko bwa padiri butangiye gutakaza contrôle. Saa moya twaratashye twese ariko tujya hafi. Saa 23h26 habaye umutingito w’isi umura nkumunota umwe, ako kanya mushiki we aba arampamagaye, ambwira ko kwa muganga bamushaka ngo padiri ararembye. Nanjye nahise nitegura ngo tuhahurire. Ariko igihe narimo nitegura mwishywa we, Jean Pierre yahise ampamagara anyerurira ko padiri yaruhutse. Najyanye na padiri Janvier Nduwayezu, kuko nari naraye kuri Conference Episcopale du Rwanda, tuhageze dusanga koko yavuyemo umwuka. Nahise nandikira umwepisikopi wacu mumenyesha ko byarangiye.

Turamushimira ko yatubaniye neza

Padiri Gilbert TWAHIRWA twamenyanye mu mwaka w’2010, ubwo yakoreraga ubutumwa muri paruwasi ya Runaba, njye nari umudiyakoni. Twamenyanye byimbitse aho duhuriye mu rugo rw’umwepisikopi, ubwo nahamusangaga mu mwaka wa 2016, we akaba yari ahamaze imyaka ibiri ashinzwe ishuri rya ETEFOP naho njye nje kungiriza économe général wa diyosezi. Tukaba muri communauté turi abapadiri barindwi ubariyemo n’Umwepisikopi.

Nka communauté ya évȇché turashimira padiri Gilbert uko yaduhaye urugero rwiza rwo kubaha gahunda za communauté, kuko imirimo yo kuyobora ishuri itigeze imubera imbogamizi mu kubahiriza gahunda za communauté. Turamushimira uburyo yakundaga abo yaragijwe, bikagaragarira mu buryo yakundaga kuduha amakuru y’abanyeshuri be avuga ati : « abana banjye…», yabivuga ukumva koko ko ari abana be. Ibi bigahuza n’intego ye igira iti « uko Data yankunze, niko nanjye nabakunze». Turamushimira ukuntu yari umuntu uzi kugisha inama umutimanama, adatindiganya, kandi agaherako afata icyemezo kirambye. Aha niho hakomotse ka kazina twari tumuziho ka « Burundu ».

Nawe padiri Gilbert nyemerera ngire icyo nkwibwirira, Gilbert Gilbert ntore ya Rurema. Narakubonye urimo urengarenga, uncira amarenga njye nkubera uwejo ; none dore ubaye inkumburwa hano iwacu. Wabaye intwari itamenya intaho itabanje gushyitsa intego, unyeretse rwose ubutazuyaza ko nta ntwari ihora mu nzu…Reka tureke utahe ugaragire Kristu. Natwe umusibo ni ejo cyangwa ejobundi. Numugeraho rwose uzamugwe mu nda nk’umugaragu mwiza ushoje imihigo. Uzahorane isengesho ritakambira u Rwanda, uzahorane n’irindi ritakambira Diyosezi, umuryango wawe n’abo wari uragiye. Uzaduhoze iteka ku mutima wawe, natwe tukubereye aho twishyikira. Imana iguhe iruhuko ridashira maze urumuri rw’iteka rukumurikire uruhukire mu mahoro, Amen.

Padiri Dieudonné Maniraguha

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *