Abitabiriye isengesho ryo gusabira abarwayi ku ngoro ya bikira mariya, bahamya ko ryabasigiye ibyishimo

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023 ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, habereye isengesho ryo gusabira abarwayi. Ryitabiriwe n’abakristu baturutse hirya no hino mu ma Paruwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri, no mu yandi madiyosezi. Ryabanjirijwe n’isengesho ryo gusingiza Imana. Iri sengesho ryo gusabira abarwayi rije risoza umwiherero w’abasaseridoti n’abihayimana baturutse hirya  no hino mu gihugu n’abalayiki barimo na Lloyd na Nancy baturutse muri Amerika baje gufasha abalayiki n’abasaseridoti muri ayo masengesho n’imyiherero.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Epimaque MAKUZA, Omoniye w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu ku rwego rw’igihugu, ari kumwe n’abasaseridoti ba Omoniye ku rwego rw’amaparuwasi, hari kandi Padiri Ernest NZAMWITAKUZE Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima na Padiri Narcisse NGIRIMANA Umuyobozi wa Caritasi muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu nyigisho yajeje ku bakristu, Padiri Ferdinand HAGABIMANA, Omoniye w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, yasabye abitabiriye iryo sengesho kurikorana ukwemera, kwiringira Imana, kutarangara,  kudashidikanya ku bitangaza by’Imana no gushyira imbere ya Yezu ibibaremereye byose. Yabarakiye guharanira kugira urukundo ruzabafasha kugera mu bugingo bw’iteka.

Mu nyigisho Lloyd yagejeje ku bakristu ibinjiza mu isengesho nyirizina ryo gusabira abarwayi, abasaba kwimika Yezu Kristu mu buzima bwabo no kwakira umukiro atanga.  Yabahamagariye kurangwa n’ukwemera, gusaba imbabazi no kuzitanga, gufata ingamba zo kwivugurura mu bukristu no guharanira kuyoborwa na Roho Mutagatifu.

Padiri Epimaque MAKUZA, yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri wemeye ko iri sengesho n’umwiherero  bibera muri Diyosezi . Ashimira abasaseridoti n’abalayiki ku ruhare bagira mu kogeza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu bafatanyije. Yabibukije ko bari muri Yubile y’imyaka 50 Ivugururwa muri Roho Mutagatifu rimaze rigeze mu Rwanda.  Abasaba gukomeza gukunda Nyagasani Yezu Kristu by’umwihariko bazirikana ko iki gihugu cy’u Rwanda cyatuwe Kristu Umwami. Yabashishikarije kuzagira uruhare mu bikorwa byo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Yabashimiye ishyaka n’umurava bagaragaza mu buzima bw’amaparuwasi yabo. bikorwa. Abararikira gukunda gushengerera, kwifatanya n’abandi mu Gitambo cya Misa, guharanira kuba amizero ya Kiliziya no kubyutsa abaguye bahereye mu miryangoremezo yabo. Yabasabye kwirinda kugwa mu gishuko cyo kumva ko ari bo bazi gusenga bonyine mu ma Paruwasi yabo, abararikira kurangwa no kwiyoroshya.

Muri iryo sengesho, Yezu Kristu yakijije indwara zinyuranye zirimo: agahinda, indwara y’umutima, igifu, amenyo, imitsi, umugongo, ibisebe, igituntu, igicuri, uburwayi bw’amatwi, uburwayi bwo ku bwonko, uburwayi bwo gupfuka imisatsi, ubumuga bw’ingingo……

Yezu yatanze urubyaro ku muryango wari  wararubuze…. Hari abo Yezu yahaye gutanga imbabazi. Yezu yahumurije benshi mu bakobwa bifuzaga kubaka ingo. Yezu yakijije  mu babari bararozwe, abaterwaga na roho mbi ziza mu mashusho y’inyamaswa zitandukanye…..Yezu yakijije abari bafite ibikomere binyuranye, abari bafite imigambi yo kwiyahura. N’ibindi.

Abakize uburwayi bunyuranye batanze ubuhamya bw’indwara bakize. Ubuhamya bukazakomeza gutangirwa mu maparuwasi yabo. Bibukijwe ko ari ngombwa no kujya kwa muganga, kugira no abafashe kwemeza ko bakize. Hari n’izindi ndwara Yezu akiza buhoro buhoro. Bahamya ko isengesho nk’iri ribafasha kubohoka kuri Roho no ku mubiri.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *