Ihuriro Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ryifatanyije na Diyosezi ya Ruhengeri  mu rugendo nyobokamana yakoreye i Kibeho

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuwa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 abari mu Ihuriro Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima(Fraternite Notre Dame de Fatima) ryifatanyije na Diyosezi ya Ruhengeri mu rugendo nyobokamana yakoreye i Kibeho. Ryagaragaje uruhare rwaryo mu bikorwa bya Liturujiya birimo gukora umutambagiro mutagatifu batwaye ishusho ya Bikira Mariya,gutanga ituro ridasanzwe mu Gitambo ca Misa no no gucunga umutuzo mu Kiliziya. Abari muri iryo huriro bahamya ko bakomeye ku butumwa bwa Bikira Mariya bamufasha gukiza isi binyuze mu bikorwa binyuranye rikora bifasha abakristu gusenga by’ukuri, guhinduka, kwicuza no kugarukira Imana.

Diyosezi ya Ruhengeri yakoreye urugendo nyobokamana ngarukamwaka i Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro. Rwari rufite insanganyamatsiko igira iti: Nimwicuze, Nimwicuze, Nimwicuze. Nimuhinduke inzira zikigendwa”. Ni urugendo nyobokamana rwitabiriwe n’abakristu basaga 2000, barimo abasaseridoti 30, ababikira 29 n’abafureri bane. Rwaranzwe n’inzira y’umusaraba, inyigisho, gushengerera Yezu mu Isakramentu ry’Ukaristiya, hatanzwe Isakramentu rya Penetensiya.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yasabye abakristu kwirinda ubuhakanyi n’ubugomeramana baharanira kurangwa n’imyitwarire myiza ishimisha Imana. Yabibukije gusabira iyi si yugarijwe n’ingorane zinyuranye. Yagaragaje ko gukora urwo rugendo nyobokamana mu gihe cy’igisibo bibafasha kwifatanya na Kiliziya kumva ijwi ry’Imana ribashishikariza kuyigarukira. Yagarutse ku butumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho mu mabonekerwa yahabereye tariki ya 15/08/1982 busaba abantu kwisubiraho, gusenga nta buryarya, kwicuza no guhinduka bakirinda ibyaha bibaganisha ahabi.

Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije abarwitabiriye ko guhinduka ari inzira y’amahoro, abasaba gufungura amaso bareba uburyo bayoboka Kristu. Yabakanguriye gusabira isi, gusabira Kiliziya bitwaza intwaro z’ukwemera gushyitse no gusabira Diyosezi yabo ya Ruhengeri kugira ngo uyu mwaka barimo wa Yubile y’impurirane ya Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa Muntu na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda uzababere umwanya wo kwivugurura, bityo Kristu abe koko isoko y’ubuvandimwe. Yabahamagariye guharanira kurangamira Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro arambye muri iyi Si.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye Imana yabahaye gusangira ibyishimo by’urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho, agaragaza ko rubibutsa ko bari mu rugendo kuri iyi si bagana Imana. Yatangaje ko rubongerera imbaraga, rukanabafasha kujya mbere mu kwemera batayobagurika, bakagira n’umwanya wo kuzirikana ku buntu bw’Umubyeyi Bikira Mariya. Yibukije abarwitabiriye ko Bikira Mariya yaje mu Rwanda afitiye isi ubutumwa bwo guhinduka, gusenga mu kuri, abibutsa ko ubutumwa bwa Bikira Mariya ari ubw’igihe cyose. Abashishikariza kuba aba mbere babwakira.

Umwepiskopi yashimiye abarwitabiriye barimo abalayiki, abihayimana n’abasaseridoti agaragaza ko muri iyi Diyosezi biyemeje kugendera hamwe nk’umuryango wizihiwe. Yashimiye Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho bwabakiriye; bwari buhagarariwe na Padiri Gatete. Yashimiye n’abagize uruhare kugira ngo urwo rugendo nyobokamana rugende neza. Yabifurije umugisha w’Imana no kuzagira Pasika nziza.

Padiri Jean Bosco NSEKAMBIZI ukorera ubutumwa i Kibeho mu nyigisho yahaye abitabiriye urwo rugendo nyobokamana yabasabye guharanira kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe, kwirinda inzangano, ishyari n’amakimbirane ku misozi batuyeho bahereye mu ngo zabo. Abasaba guhuza imbuto nziza z’ubukristu n’imibereho yabo. Yabifurije kwemera ko Bikira Mariya akomeza kubabera Umubyeyi no kujya bamutura imisaraba n’ingorane bahura nazo.

Abarwitabiriye bahamya ko rwababereye umwanya wo gushimira Imana no kuyiragiza ibyo yabahaye; rukababera n’umwanya wo gutuza, bagasenga, bakigorora na bagenzi babo, bakigorora n’Imana binyuze mu Isakramentu rya Penetensiya. Bashima Diyosezi ya Ruhengeri irubategurira. Bamwe bagaragaje ko byaba byiza buri muryango remezo, buri tsinda ry’abasenga n’ibindi byiciro bigiye bihagararirwa muri urwo rugendo nyobokamana. Basaba abasaseridoti babo mu ma Paruwasi kujya babibafashamo muri iyo myiteguro kugira ngo hatazagira abakristu bacikanwa kuri izo ngabire bakura ku Butaka butagatifu.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *