YOZEFU MUTAGATIFU, UMURINZI WA KILIZIYA

Sangiza abandi iyi nkuru

Intangiriro

Kiliziya Gatolika ishishikariza abayo kuba intungane nk’uko Uhoraho ari intungane. (1Pet1,15) Ikomeza ityo uwo mugambi ujyana n’icyifuzo cya Kristu cy’ubwo butungane  bwigaragariza mu bukungu bw’ingabire Roho Mutagatifu asakaza kuri buri muntu wemera.[1] Kiliziya ibikora inashishikariza abakristu kwisunga no kwiyambaza abatagatifu, bo ngero nyazo z’uko kwigana no kurebera kuri Kristu bishoboka. Ubu butumire ntibugarukira gusa mu kuzirikana n’umutima utaryarya ibyiza n’ibikorwa by’ubutwari bigaragara mu buzima bw’abatagatifu, ahubwo no mu kwigana ingendo n’intambwe zatewe n’izi ntore ! Nibyo Mutagatifu Pawulo Intumwa atubwira adusaba kumukurikiza nk’uko nawe akurikira Kristu (1Kor11,1), akanadushishikariza kwitegereza no kwigana abakurikiza urugero atanga (Fil3,17). Duhimbaza umutagatifu kubera impamvu runaka binajyana n’uko nyine twese turi ingingo z’umubiri-mayobera wa Kristu, ingingo zifite inshingano zinyuranye ariko zitabusanya kuko zifite umutwe umwe ariwo Kristu, ziharanira iteka icyiza cy’uwo mubiri wose ariwo Kiliziya iyobowe na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye. (1Kor12,4-11). Muri izo ngero nziza Kiliziya iduha, harimo Yozefu Mutagatifu Umugabo wa Bikira Mariya n’umurinzi w’urugo rutagatifu, ari na we tugiye kuzirikanaho mu nshamake.

  1. Yozefu mu byanditswe bitagatifu

Yozefu Mutagatifu, Umugabo wa Bikira Mariya agaragara gake mu isezerano rishya, mu ivanjili ya Matayo, iya Luka n’iya Yohani. Ni umwana wa Dawudi nk’uko Malayika abihamya (Mt1,20b). Matayo mutagatifu atubwira ko Yozefu yari yarasabye Mariya ho umugore (Mt1,18b). Nyuma y’uko amenye ko Umugeni we yasamye inda, kubw’ubutungane bwe yigira inama yo kumusezerera rwihishwa kuko atashakaga kumuteza urubwa (1,19). Yiyemeje gukora ugushaka kw’Imana, bigaragazwa n’uko ahita akora icyo imwifuzaho mu nshuro enye zose yamenyeshejwe mu nzozi icyo yagombaga gukora (Mt1.20 ; 2,13.19.22). Yujuje ibyo yamenyeshejwe na Malayika (Mt1,21), aha Umwana izina rya Yezu (Lk2,21), binagaragaza kumwemera nk’Umwana we no kumwinjiza mu muryango wa bene Dawudi. Mu bijyanye n’imirimo, yari umubaji (Mt13,55) waranzwe no kubahiriza amategeko y’Imana (Lk2,22.27.39). Agaragara mu byanditswe bitagatifu arangwa n’umutuzo, gutega amatwi no gushyira mu ngiro icyo Imana imwifuzaho, nta kuzarira.

  1. Ukuvuka k’uburyo bwo kwisunga Yozefu Mutagatifu n’uko agaragara mu nyigisho n’inyandiko za bamwe mu bakurambere n’abahanga ba Kiliziya

Uburyo bwo kwisunga Yozefu mutagatifu bufite amateka maremare ashinze imizi mu bukungu bw’ibyanditswe bitagatifu, uruhererekane rw’abayobozi ba Kiliziya n’abahanga bayo. Abanditsi benshi bagaragaza ko mu bihe by’ikubitiro Kiliziya itahwemye guha agaciro ubuzima n’urugero bya Yozefu umugabo wa Bikira Mariya, byatangiranye n’uburyo bw’abantu bwo kumwisunga ku giti cyabo byanavuyemo uburyo rusange bw’amasengesho rusange n’ibisingizo byemewe na Kiliziya. Ubu buryo bwombi bushyigikirana kandi bwuzuzanya, buhamya ukwiyambaza Yozefu Mutagatifu bishingira ku rukundo n’ubuyoboke agirirwa, byombi bishinze imizi mu rugero ndatsimburwa rw’imibereho ye.

Bamwe mu banditsi bagaragaza ko ubu buryo bugaragara ku buryo busesuye mu kinyejana cya gatatu n’icya kane mu nyandiko za Mutagatifu Yohani Krizostomo (349-407) uhamya ko Yozefu Mutagatifu yabaye Umuhamya w’Ubusugi bwa Bikira Mariya n’Ubumana bwa Yezu, kuko yamurikiwe nyine n’Umucyo wa Rumuri wari uje ku isi.[2] Mbere ye gato, Mutagatifu Efuremu (306-373) mu nyandiko ye yise Amateka ya Yozefu, umubaji[3] yabaye umuhamya w’ubuyoboke n’icyubahiro bikwiriye Yozefu Mutagatifu, bishingira ku isano ye na Yezu na Bikira Mariya ; inyigisho yabaye isoko y’inyigisho ya Mutagatifu Fansisko wa Sale (1567-1622) ushimagiza umugenzo w’ubumanzi watumye Yozefu Mutagatifu aberwa no kwakira Yezu Kristu no kwitwa umubyeyi we.[4]

Muri Kiliziya yo mu gice cy’Iburasirazuba, Mutagatifu Yeronimo (340-420) na Mutagatifu Agustini (354-430) bashima imigenzo ye. Mutagatifu Yeronimo mu nyandiko ye ihamya Ubusugi bwa Bikira Mariya, ahamya ko Bikira Mariya atagumije kuba isugi gusa, ahubwo ko na Yozefu Mutagatifu yakomeje kugira ubumanzi akesha Bikira Mariya. Uwo Mugabo utarangwaho ubwandavure yabaye umurinzi wa Yezu na Mariya, aronka atyo kwitwa se wa Nyagasani.[5] Kubw’ibyo, Yezu agaragara koko nka mwene Dawudi, akavuka ku babyeyi bazwi kandi ku mukobwa w’isugi na Yozefu akakirana umutuzo iri yobera ry’agatangaza.

Mu bihe byo hagati, ubuyoboke no kwisunga Yozefu Mutagatifu bijyana n’ikwirakwira rya ya nyandiko ya Mutagatifu Efuremu, Amateka ya Yozefu, umubaji yakomeje guhindurwa mu ndimi zinyuranye. Mu nyandiko z’abahanga bo muri iki gihe, Yozefu Mutagatifu akomeza kuratwa na Mutagatifu Bernarudo w’i Clairvaux (1090-1153), Mutagatifu Bernardini w’i Siyenne (1380-1444), Pierre d’Ailly (1351-1420) n’umunyeshuri we Jean de Gerson (1363-1429)[6] bijyana n’ikura ry’Ubukristu, icyifuzo cyo guhuza tewolojiya na filozofiya, no kwisunga filozofiya mu kugaragaza ishingiro n’igisobanuro cy’amahame n’ingingo z’iyobokamana.

  1. Yozefu Mutagatifu mu nyandiko za bamwe mu bahanga bo mu bihe byo hagati

Ibihe byo hagati birimo abahanga benshi bavuze kandi bakanandika byinshi kuri Yozefu Mutagatifu Umugabo wa Bikira Mariya. Muri bo, harimo Mutagatifu Bernarudo ukomeza kunonosora ibitekerezo by’abamubanjirije, akagaragaza umwanya Yozefu afite, akamaro n’imiterere byawo, atibagiwe kugaragaza imigenzo ye n’uko agumana uwo mwihariko umuha guhora akwiriye icyubahiro. Mu nyigisho ze zirata Bikira Mariya Nyina w’Imana, wasamye ataretse kuba isugi, agaragaza ko Yozefu Mutagatifu afite umwanya ndasimburwa mu mugambi w’Ukwigira umuntu kwa Jambo. Yabaye intungane.

Mu kugereranya Yozefu mwene Yakobo na Yozefu Umugabo wa Bikira Mariya, Mutagatifu Bernardo atwigisha byinshi. Yozefu mwene Yakobo yabaye indahemuka kuri Shebuja, ntiyigera agwa mu bukozi bw’ibibi n’imitego ya Nyirabuja. (Intg39,6b-20) Yozefu Umugabo wa Mariya mu kuba Umurinzi wa Nyina w’Umwami we, arinda ubusugi bwe mu gukomera ku bumanzi bw’umubiri n’ubw’umutima. (Mt1,24-25) Bagaragaza bombi uwo mutima w’ubumanzi, ubuhanga bakomora ku Mana bushyigikirwa n’ubudahemuka busesuye.

Mu kwitegereza amateka y’ukujya mbere kw’abantu mu bitekerezo, iyobokamana n’izindi ngingo z’ubuzima, tubona ko ukwiyambaza no kwisunga Yozefu Mutagatifu binakomeza mu mpera y’ibihe byo hagati, mu kinyejana cya cumi na gatatu n’icya cumi na kane, bigaha injyana ibinyejana bikurikira iki gihe. Ubu buyoboke bushingira ku nyandiko za Mutagatifu Alberti Mukuru (1193-1280). Avuga ko Yozefu Mutagatifu ahabwa izina ry’Umugabo mu byanditswe bitagatifu atari ugutanga igisobanuro cy’imiterere ye y’umubiri, nk’igitsina gabo gusa cyangwa imyaka, ahubwo ari no gushimangira imigenzo ye. Ni Umugabo kubw’ubudahemuka bwe n’ubutabera. Ni Umugabo kubw’ubumanzi n’ukwiziga, mu rwego ntagereranywa rw’ukwitsinda mu buhanga n’umurava bigaragaza ubukuru n’imbaraga za roho ye. Yari afite imigenzo y’ibanze ku buryo bwuzuye.[7]

Mutagatifu Alberti Mukuru yunga mu kigereranyo twabonanye Mutagatifu Bernarudo (1090-1153), akagereranya Yozefu mwene Yakobo na Yozefu Umugabo wa Mariya. Uwa mbere azigama icyizere yari afitiwe na Shebuja, akanga kwandavuzwa na Nyirabuja. Uwa kabiri, azigama ubutoni yagize mu maso y’Imana, akabungabunga ubusugi bw’umubiri n’ubw’umutima bwa Nyina w’Imana ye. Umwe yahawe ubuhanga bwo gusobanura inzozi, undi ahabwa ingabire yo kugira uruhare ku mabanga y’ijuru. Umwe yazigamiye abanyagihugu ibyabatunze mu gihe cy’inzara n’amapfa, undi azigamira kandi asigasirira isi yose Umugati wamanutse mu ijuru.[8]

Yozefu Mutagatifu agaragara kandi mu nyandiko za Mutagatifu Tomasi wa Akwini (1225-1274), umusaserdoti n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya. Uyu muhanga akomeza umurongo n’injyana bya Mutagatifu Alberti mukuru. Ntitwacumbika iyi ngingo tutavuze ko Mutagatifu Bonaventura (1221-1274), Umwepiskopi n’umuhanga wa Kiliziya, adahwema gushyigikira ubuyoboke n’ukwisunga Yozefu Mutagatiifu. Atubwira ko uwifuza gukira akwiriye kwakirana ubuyoboke Yezu Kristu wabyawe na Bikira Mariya. Agaragaza Yozefu Mutagatifu nk’icyitegererezo muri ubwo buyoboke. Umwana Yezu Kristu akwiriye guhabwa ikaze iwacu mu buyoboke n’urukundo nk’uko Yozefu yamwakiriye kubw’ubuhanga n’ubutungane bye. Agaragaza ko Umubyeyi wa Yezu Kristu akwiriye ikaze iwacu, akubahwa kandi akiganwa nk’uko Yozefu Mutagatifu yabigize. Koko niwe rugero rwo kwicisha bugufi, ubuyoboke n’urukundo nyarwo.[9] Ni uwo mu muryango wa Dawudi, agumana icyubahiro, agasumba abami n’abahanuzi kuko yakiriye Umukiza kandi akamurera hano ku isi. Afite umwanya ukomeye mu ijuru, agakomeza kugira n’icyubahiro gikomeye hano ku isi, akwiriye kwisungwa no kwiganwa.

Ubuyoboke no kwisunga Yozefu Mutagatifu bikomeza mu bihe by’impinduramatwara. Iki gihe kirangwa n’ukwiyongera kw’inyandiko z’abasizi bahamya mu nganzo y’ubuhanga imigenzo yatumye Yozefu Mutagatifu aberwa no kuba umurinzi wa Yezu na Mariya. Ubuyoboke bukomeza uko iminsi ijya mbere ntibusige ibihe bishya n’ibihe byegereye cyane ibi turimo bizagaragaza uko Yozefu Mutagatifu agirwa n’umurinzi wa Kiliziya ya Kristu.

  1. Ukwiyambaza Yozefu Mutagatifu muri ibi bihe turimo

Ntitwabasha gukurikiranya umunsi ku munsi uko ubuyoboke n’ukwisunga Yozefu Mutagatifu byakomeje kujya mbere binyuze mu kwemerwa na Kiliziya mu Nyandiko z’Abakuru bayo, bityo bigakomeza gusakara isi n’amahanga. Gusa ni ngombwa kwibuka ko mu bihe byegereye cyane ibi turimo, Papa Piyo wa 9 (1792-1878) yatangaje Yozefu Mutagatifu nk’Umurinzi wa Kiliziya gatolika. Ni mu nyandiko yise Quemadmodum Deus yo ku wa 8 Ukuboza 1870. Mu gushima imigenzo ya Yozefu Mutagatifu nk’Umubyeyi wuzuye urukundo n’impuhwe, iyi nyandiko imugaragaza nk’urangwa n’icyubahiro no kwakira umugambi w’Imana. Ni umubyeyi n’umugabo w’umunyamurava, umukozi utigaragaza cyane, ahubwo wibera mu mutuzo, akaba atyo umurinzi w’urugo rutagatifu rw’i Nazareti rushushanya Kiliziya y’isi yose akomeza kubera umurinzi n’urugero.

Ibi bishimangirwa n’inyandiko Quamquam pluries ya Papa Léon XIII (1810-1903), yo kuwa 15 Kanama 1889 yibutsa ko mu bihe by’amakuba, ubwo iyobokamana rigaragara nk’aho ridahabwa agahenge n’imbaraga z’umwijima, Kiliziya ikomeza kwiringira Nyagasani mu budacogora, We Mugenga n’Umurinzi wayo, ikabikora yizeye ubuvunyi bw’abatagatifu. Imbuto z’uwo mugenzo ntizihwema kwigaragaza. Umusimbura wa Petero yatwibukije ko ubwo tubona imigenzo ya kimuntu n’iya gikristu ikomeza gukamuka mu mitima y’abantu, ukwemera n’urukundo bikazima, urubyiruko rugakurana ibitekerezo bibisi bitagira injyana n’icyizere cy’ahazaza, Kiliziya ya Kristu igatotezwa mu ngingo zayo zose, ishyingiro ry’iyobokamana rikarwanywa ubutitsa, mu bihe nk’ibyo umuti nyawo ni ukwizera imbaraga z’Ijuru. Papa Léon XIII yibukije ko hamwe na Bikira Mariya Yozefu Mutagatifu yakwambazwa nk’umurinzi wa Kiliziya n’ingingo zayo, kugira ngo mu ngabire zahunzwe, izo ngingo zibashe kugaragaza ubwiza bw’uziha gukomera.

Vuba aha, bamwe tutarabona izuba, Papa Yohani Pawulo wa II (1920-2005) yashyimangiye ubu butumwa mu nyandiko ye Redemptoris Custos twagenekereza mu kinyarwanda tukayita Umurinzi w’Umucunguzi yo kuwa 15 Kanama 1989 ashimangira umwanya n’ubutumwa Yozefu Mutagatifu afite mu buzima bwa Kristu na Kiliziya ye. Byari no mu rwego rwo guhimbaza imyaka 100 Papa Léon XIII aduhaye inyandiko Quamquam pluries twavuze haruguru. Nyuma yo kugaragaza uko Yozefu Mutagatifu agaragara mu byanditswe bitagatifu, iyi nyandiko imugaragaza nk’umurinzi w’umugambi w’Imana, akagirana na Yezu isano y’umwana n’umubyeyi[10], umugambi yatorewe n’Imana ubwayo.[11] Yatumye Yezu abarirwa mu bo mu muryango wa Dawudi, aba umuhamya nyawe w’ivuka ry’umucunguzi, amutura mu ngoro ntagatifu (Mt2,22-40) anagenura ugukomera ku mugambi w’Imana w’uko Yezu nyine yaziye gucungura bene muntu ku giciro gihambaye. (1Kor7,23)

Muri iyi nyandiko, Papa Yohani Pawulo wa II agaruka ku migenzo iranga Yozefu Mutagatifu nk’umugabo, umubyeyi n’umurinzi wa Kiliziya. Amugaragaza nk’umugabo urwana ku muryango we, akawuhungisha mu gihe gikomeye. Umugabo w’umukozi nk’ikimenyetso cy’urukundo yatoje Yezu, ikimenyetso giha abantu kwegera Imana no kugira uruhare ku mugambi wayo wo gucungura abantu no kubakiza, bakagura umubano wabo ubwabo, bakakira Kristu mu buzima bwabo, kandi mu kwemera bakagira uruhare kuri ya nyabutatu y’ubutumwa bwe nk’abasaserdoti, abahanuzi n’abami.[12] Yozefu Mutagatifu yabaye umubaji wakoreye umuryango we atiganda. Yezu yamwigiyeho kumenya agaciro k’umurimo n’ibyiza byo kurya umugati dukesha umurimo w’amaboko yacu.[13] Ni umurinzi wa Kiliziya kuko yabaye umurinzi w’urugo rutagatifu, akaba akomeza kurindana ubutagatifu Kiliziya ya Kristu[14], akanayibera umuvugizi mu bikorwa byayo by’ikenurabushyo.

  1. Patris Corde, imyaka 150 Yozefu agizwe umurinzi wa Kiliziya

Kuwa 8 Ukuboza 2020, Nyir’Ubutungane Papa Fransisko yashyize ku mugaragaro inyandiko Patris corde twagenekereje guha mu rurimi rwacu rw’ikinyarwanda umutwe ugira uti :« N’umutima wa kibyeyi », mu kwitegura guhimbaza imyaka 150 Yozefu agizwe umurinzi wa Kiliziya, aboneraho no gutangaza umwaka wa Yozefu Mutagatifu uzasozwa ku wa 8 Ukuboza 2021.

Mu ngingo zigize iyi nyandiko, Papa Fransisko yibanda ku guhuza ubutumwa bukubiye mu buzima n’urugero rwa Yozefu n’igihe tugezemo. Mu gushima umurimo w’abamubanjirije na Roho Mutagatifu wabashoboje kubona muri Yozefu Mutagatifu urugero n’umurinzi nyawe wa Kiliziya imeze nk’ubwato mu mazi y’inyaja yuzuye imivumba kubera inkubi y’umuyaga uyituruka imbere, Papa Fransisko atwibutsa ko iyi minsi y’icyorezo cya Covid-19, itwibutsa agaciro ka ba bantu baciye bugufi, bamwe batigaragaza, biberaho mu bwihisho, kure y’amaso y’isi y’ubu, ariko bafite umwanya ntagereranywa mu mateka y’umukiro n’ibyishimo by’abandi. Twavuga ko abo, ari indakemwa mu kwigana Yozefu Mutagatifu.

Yozefu Mutagatifu koko ni Umubyeyi wuzuye urukundo, umurava n’impuhwe. Yakiriye ugushaka kw’Imana atazuyaza. Nt’azarira mu byo atumvisha ubwenge n’imitekerereze ye, ashyira iruhande imishinga ye akihatira kwisanisha n’icyo Imana imwifuzaho kandi akabyuzuza rwose. Ubuzima bwe bwa roho ntibushingira ku gushaka ibisobanuro ahubwo mu kwakira Nyagasani no mu kutagira ubwoba kuko ukwemera kwe kwamuhaye kera igisubizo cy’ingenzi. Iyi nyandiko ishima ko Yozefu yabashije guhangana n’ibyari guhungabanya umuryango we nk’uko imiryango y’abimukira, impunzi, abari mu ntambara, ubukene, ugutotezwa n’izindi ngorane z’ubuzima babigenza. Akomeza atyo kubera urugero abo bose, akaba kandi n’umurinzi wa Kiliziya. Akomeza twese kudutoza gukunda umurimo no gukomeza kugira uruhare ku mugambi w’Imana, bikaduha gusiga isi ari nziza kuruta uko twayisanze. Adutoze urukundo nyarwo, rumwe rufite isoko mu muryango ariwo Kiliziya y’ibanze ifite imitima yacu nk’amabuye-shyingiro.

  1. Yozefu Mutagatifu ni urugero iteka

Umwanya wa Yozefu Mutagatifu mu mugambi w’Imana, ubutumwa yahawe n’igisubizo atanga ntibibura gutangaza uzirikana ku buzima bw’uyu murinzi wa Kiliziya. Nt’azuyaza nyuma yo kumva Malayika umubwira ko Bikira Mariya yasamye ku bwa Roho Mutagatifu, azana Umugeni we, (Mt1,25) kuko azabyara uzakiza umuryango we ibyaha byawo (Mt1,21). Yozefu nt’azarira, nt’ahera mu bitekerezo n’amagambo atari ngombwa muri uwo mwanya, agira ibakwe n’umurava, akora igikwiye. Ni urugero kuri twese ngo tube abanyamurava, tugire ibakwe, ngo mu byo dushinzwe tugomba kuzuza, ngo mu cyiza tugomba gukora, mu rukundo n’ubutabera tugomba kugaragaza tudahera mu bitekerezo n’amagambo bitari ngombwa.

Ni igitangaza ! Ibyanditswe bitagatifu ntibyigera bitwereka na hamwe Yozefu Mutagatifu yaba yarasubije ijambo na rimwe ! Ari aho, mu mutuzo udasanzwe, akora icyo Imana ishaka, ashengerera ubuhangange bwayo, agatungurwa n’ubutoni yagize mu maso y’Umwami we. Ubuzima bwe buhamya uwo mutuzo, wa wundi Imana itunganyirizamo ibyiza byayo, ikatugira beza mo imbere muri twe iyo tuyitegereje kandi tukayitega amatwi mu mutuzo no mu kuzirikana.[15] Ni nako Yezu yaje muri iyi si mu ijoro ryuje amahoro n’ituze, ubwo abatuye isi bari basinziriye. Abashumba bonyine nibo bari maso (Lk2,8). Ukuvuka kwe kurangwa n’umutuzo. Mu gihe cy’imyaka mirongo itatu ntaho tubona ijambo avuga. Akurira i Nazareti mu buzima buciye bugufi, mu mutuzo, atozwa umurimo na se, Yozefu umubaji (Mt13,55), mu gusenga, ukwigomwa no kwegerana na Se wamutumye.[16]

Yozefu Mutagatifu aduha urugero rwiza rw’uko dukwiriye gusubiza Nyagasani. Si ngombwa kuvuga amagambo menshi ! N’iyo tuyavuze, yagaherekejwe n’ibikorwa byiza bishimangira ubuyoboke bwacu, atari ukuvuga gusa hanyuma hashakwa ibikorwa byacu bikabura burundu. Twigane Yozefu Mutagatifu, dusubize Imana mu mutuzo, tunihatire ko amagambo yacu ajyana n’ibikorwa biranga ukwisubiraho n’uguhinduka kwacu (Mt21, 28-32).

  1. Yozefu Mutagatifu imbere y’impinduka mu buzima bw’abatuye isi

Ubuzima bw’abatuye isi ntibuhwema guhindagurika buri munsi. Iyi minsi haravugwa icyorezo cya COVID-19, ariko nticyakuyeho inzitizi nyinshi z’ubuzima bw’abatuye isi zirimo intambara zitera imfu za benshi, ubuhunzi n’ibura ry’ituze, indwara zikomeye, ukutumvikana kw’ibihugu, ibice by’isi n’amoko y’abantu, politiki zimakaza ubusumbane bw’abatuye isi mu by’imibereho, ubuzima n’imyinjirize y’amafranga, ugukandamizwa kwa benshi, ihohoterwa ryafashe isura nshya n’ibindi byinshi cyane. Umuryango nk’izingiro ry’ubuzima ufite inzitizi zitari nke muri iyi minsi. Yozefu Mutagatifu n’imigenzo y’urugo rw’i Nazareti babere urugero ingo n’imiryango yacu. Imiryango myinshi iriho mu bukene, ubuhunzi, kwiheba, ibyago, uburwayi, intambara n’izindi nzitizi. Yozefu Mutagatifu abere urugero ababyeyi, ngo babashe guhangara isi ihindagurika ngo bakize ubuzima bw’umutima n’ubw’umubiri bw’abo Imana yabahaye kubera abarinzi. Abagabo, tutaretse abagore, bakomere ku rukundo, ubutwari, ubwubahane n’ubwuzuzanye, ubwumvikane n’ituze, ngo basigasire iryo juru rito, iyo Kiliziya y’ibanze, babeho mu bumanzi, bazire ubwandavure bw’umutima n’ubw’umubiri.

Abere urugero abayobozi, bakomere kuri Kristu, kandi babe umunyu w’isi mu gihe bakomeza guhangana n’imyumvire ndetse n’imigirire yirukana Imana mu buzima bw’abo bashinzwe, yigaragaza nk’inzira ngombwa y’ukwiyubaka n’iterambere by’isi.[17] Barebeye kuri uyu murinzi w’urugo rutagatifu, bazabasha kurinda imiryango yabo ibitekerezo bisenya ireme ry’umuryango n’ubuzima bw’abawugize birimo politiki zimakaza ubusumbane bw’abatuye isi, uguta agaciro k’umuco n’agaciro k’abakuze, ukuzima kw’imigenzo mbonezabupfura, imyumvire idahwitse y’uburinganire bw’umugabo n’umugore, imicungire ikocamye y’ubuzima bw’imyororokere yigaragariza m’ukwimakaza ubushobozi kuri bose bwo kubona imiti n’ibikoresho byose bibuza gusama, gushobora gukuramo inda nta nkomyi igihe cyose ubishatse, guhagarika imbyaro uramutse ubishatse, gutanga ubuzima hakoreshejwe guhuriza intanga mu mashini zabigenewe, uburenganzira ku mibonano mpuzabitsina bisobanura kuyikorana n’abantu bose ushatse, kudafata umugambi uhamye wo kubana n’umwe gusa cyangwa se wo gushinga urugo ku buryo buhoraho n’ibindi byinshi tutarondoye.[18] Asabire twese kuzuza amasezerano ajyana n’amahitamo y’ubuzima twahisemo: abashakanye babeho mu budahemuka bijyana no kwitangira ubuzima bw’umutima n’ubw’umubiri bw’abo Imana ibaha kurera, bakurane imigenzo ibaha kuba ahazaza heza ha Kiliziya ya Nyagasani n’isi y’amahoro n’ituze; abihaye Imana bakenure umuryango Nyagasani abashinga mu bwitange butizigama, ubumanzi n’icyubahiro bikwiriye uwo muhamagaro muhire.

Umwanzuro

Ubuzima bwa Yozefu Mutagatifu uko bugaragara mu byanditswe bitagatifu no mu nyandiko z’abakurambere n’abahanga ba Kiliziya butwigisha ko ari ngombwa kumvira ugushaka kw’Imana n’umugambi wayo. Bushimangira kandi bugahamya umutuzo uranga Yozefu Mutagatifu, wa wundi Imana itunganyirizamo ibyiza byayo, ikatugira beza mo imbere muri twe iyo tuyitegereje kandi tukayitega amatwi mu kuzirikana.[19] Mutagatifu Berinarudo urata uko yabaye umurinzi w’urugo rutagatifu, akarinda kandi ubusugi bwa Nyina w’Imana ye, akaboneraho nawe gukura mu bumanzi. Binyuze mu nyandiko z’abakuru ba Kiliziya, Yozefu Mutagatifu agaragazwa nk’umurinzi wa Kiliziya, urugero rw’abakozi n’umurinzi w’umucunguzi. Abere umurinzi isi yacu ihindagurika ngo imbere y’impinduka z’ubuzima bw’abayituye, yigishe twese ubutwari. Ababyeyi, abana n’urubyiruko bamwisunge, abayobozi bamwigireho gukomera kuri Kristu, abihaye Imana bamwigireho gukenura umuryango Nyagasani abashinga mu bwitange butizigama, ubumanzi n’icyubahiro bikwiriye uwo muhamagaro muhire.

Yozefu Mutagatifu yemeye mu mutuzo ugushaka kw’Imana. Adutoze gukomera ku cyo Imana itwifuzaho kandi dutoze umutima, ubwenge n’imbaraga z’umubiri wacu kucyuzuza nta buryarya. Abere urugero abakomeza kumwisunga, abitangira abandi n’abari mu bihe bigoye. Akomeze Kiliziya abereye umurinzi, mu bikorwa byayo by’ikenurabushyo ivuge Kristu kandi imwamamaze we Mutwe wayo. Aronkere kandi abatuye isi yose amahoro y’umubiri n’ay’umutima. Atere ituze imitima yacu, ngo ubwo imwisunga itiganda, igane iteka aho yavomye, itore ituze izire ubutati, izature ahuje ituze, i Jabiro kwa Rugaba, we Mugenga n’Umubyeyi wacu.

Jean Renovatus IRADUKUNDA

[1] Lumen Gentium, n.39.

[2] Reba Saint Jean Chrysostome, In Matthaeum. IV, P.G., t. LVII, col. 41.

[3] Reba Abbé Joseph DUSSERRE, Les origines de la dévotion à Saint Joseph mu nyandiko Cahiers de Joséphologie, Volume I, numéro I, Lyon Janvier-Juin 1953, p. 29. Twayikuye kuri http://www.liberius.net kuwa 11 Werurwe 2021.

[4] Reba Saint François de Sales, Les vrais Entretiens spirituels, sur les vertus de Saint Joseph, Annecy 1895, Œuvres, t. VI, p. 354-355.

[5] Reba Saint Jérôme, De perpetua virginate B. Mariae Adversus Helvidium, 19, P.L., t.XXIII, col.203.

[6] Reba P. POURRAT, La Spiritualité chrétienne, T. II, Le moyen âge, Paris 1924, p. 92-94. Ni na ngombwa kureba inyamdiko ya Abbé Joseph DUSSERRE, Les origines de la dévotion à Saint Joseph (suite et fin) mu nyandiko Cahiers de Joséphologie, Volume II, numéro I, Lyon Janvier-Juin 1954, p. 5-17. Twayikuye kuri http://www.liberius.net kuwa 11 Werurwe 2021.

[7] Reba Albert Le Grand, Mariale dans ses Opera omnia, Lyon 1651, t. XX, q. XXI, p. 24.

[8] Op. Cit., q. XXIII, p. 25.

[9] Reba Saint Bonaventure, Dans ses Opera omnia, Quarachi 1901, t. IX, p. 144.

[10] Redemptoris Custos, 7.

[11] Redemptoris Custos, 8.

[12] Redemptoris Custos, 23. Mu nyandiko Laborem exercens, n. 24 ya Papa Yohani Pawulo wa II ubwo hahimbazwaga imyaka 19 handitswe Rerum Novarum mu 1891, Yozefu Mutagatifu yagaragajwe nk’Urugero rw’abakozi.

[13] Cfr Pape Francois, Lettre Apostolique Patris Corde, n.6.

[14] Redemptoris Custos, 28-29.

[15] Cfr Cardinal Robert Sarah et Nicolas Diat, La force du silence, Contre la dictature du bruit, Librairie Arthème Fayard/Pluriel, France 2017, 37.

[16] Cfr Idem, 155.

[17] Mme Marigarita PEETERS, Imyifatire y’umuyobozi w’umukristu mu magorwa y’umuryango we mu nyandiko Impuhwe z’Imana nk’umuti w’ikibi cyayogoje isi yacu, Ingoro y’Impuhwe z’Imana-Kabuga, Kigali Ukwakira 2010, 69.

[18] Cfr Mme Margarita PEETERS, Op cit, 73.

[19] Cfr Cardinal Robert Sarah et Nicolas Diat, La force du silence, Contre la dictature du bruit, Librairie Arthème Fayard/Pluriel, France 2017, 37.

 

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *