Ku isabukuru y’imyaka 12 Mgr Vincent HAROLIMANA arishimira inzozi agiye gukabya

Sangiza abandi iyi nkuru

Kimwe n’ahandi hose muri Kiliziya Gatolika, kuri uyu wa 24 Werurwe 2024, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri hizihijwe icyumweru cya mashami. Saa yine za mu gitondo mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, wanishimiraga ibirori by’impurirane dore ko uretse kuba cyari icyumweru cya Mashami, ndetse n’intangiriro y’icyumweru gitagatifu, kuri iyi tariki yanabaye mpurirane y’isabukuru y’imyaka 12 Musenyeri Vincent HAROLIMANA amaze ahawe inkoni y’ubushumba nk’Umwepiskopi Diyosezi ya Ruhengeri ku wa 24 Werurwe 2012.

Nyuma yo gusangira Ijambo ry’Imana no gutura igitambo cy’Ukaristiya, imbere y’imbaga yari ikoraniye ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima muri Paruwasi Katedrale ya Ruhengeri, mu ijambo rye, kuri iyi sabukuru y’imyaka cumi n’ibiri Nyiricyubahiro Mgr Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye byimazeyo Nyagasani wamutoye akamuha inkoni y’ubushumba, ngo arusheho gusa na Yezu Umushumba mukuru, amusaba kumukomereza intambwe.

Yanashimiye Papa Benedigito wa 16 wamutoreye ubwo butumwa, anagaruka ku bandi Basenyeri banyuranye bamubaye hafi ndetse bakitabira ibirori byo kumwimika, barimo Mgr Thaddee NTIHINYURWA n’abandi, yashimiye kandi imbaga y’abakristu ba Diyosezi uburyo bamubaye hafi mu birori by’iyimikwa rye kandi n’ubu abashimira ko batatezutse.

Mgr HAROLIMANA kandi yakomeje ashima ndetse agaragaza uruhare rw’abakristu mu iterambere rya Diyosezi ya Ruhengeri, aho yashimangiye ko ubu atewe ishema n’intambwe Diyosezi imaze gutera muri uru rugendo rw’imyaka 12 gusa amaze ayishinzwe, aho yishimiye ndetse asaba abakristu gukomeza kumuba hafi bakamufasha no gukabya inzozi afite zo kuvukisha Paruwasi nshya eshanu muri iyi Diyosezi, mu rwego rwo kurushaho kwegera abakristu, izo paruwasi nshya zikazanatahwa mu minsi ya vuba, cyane ko  imirimo yo kuzubaka igeze ahantu hashimishije, kandi bigizwemo uruhare n’abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri ubwabo, dore ko izo zose ari izagiye zibyarwa n’izindi, nuko abasaba kudatezuka gukorera Nyagasani.

Izo Paruwasi eshanu nshya zigiye kuvuka twavuga Paruwasi nshya ya Musanze izabyarwa na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Paruwasi nshya ya Gashaki izabyarwa na Paruwasi ya Rwaza, Paruwasi nshya ya Nkumba izabyarwa na Paruwasi ya Kinoni, Paruwasi nshya ya Karuganda izabyarwa na Paruwasi ya Nemba, ndetse na Paruwasi nshya ya Nyamugari izabyarwa na Paruwasi ya Mwange.

Umwepiskopi yanagarutse kandi kuri uru rugendo rwe rw’imyaka 12 amaze abaye umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, aho yishimiye kuba rwahuriranye n’umunsi mukuru wa Mashami, byongeye kandi akaba yizihije iyo sabukuru mu gihe Kiliziya igiye kwizihiza Yubile y’imyaka 2025 y’icungurwa rya Muntu n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, ashimangira ko ari umukoro ukomeye kuri we mu kurushaho kwamamaza ijambo ry’Imana no gutuma umuryango yaragijwe urushaho kunga ubumwe mu gusa na Kristu Umushumba mwiza ahagarariye we rukundo nyakuri.

Tubibutse ko Musenyeri Vincent HAROLIMANA yatorewe uyu mwanya na Papa Benedigito wa 16 ku wa 31 Mutarama 2012, yimikwa ku mugaragaro nk’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ku wa 24 Werurwe 2012.

M_Kelly Theodore

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *