Dutegerezanye Kristu ibyishimo n’imibereho mishya » INYIGISHO YO KU CYUMWERU, le15/12/2024 Icyumweru cya 3 cy’Adiventi, Umwaka wa Liturujiya C

Sangiza abandi iyi nkuru

Amasomo matagatifu:

                                                       Isomo rya 1: Sof 3, 14-18a

                                                       Indirimbo: Iz 12, 2, 4b-e, 5-6

                                                       Isomo rya 2: Fil 4, 4-7

                                                       Ivanjili : Lk 3, 10-18

Bavandimwe, dukomeje urugendo n’imyiteguro ya Noheli, Umunsi mukuru w’ukuvuka kwa Yezu Kristu Umukiza wacu. Amasomo matagatifu yo kuri iki Cyumweru cya 3 cy’Adiventi, Icyumweru cy’ibyishimo bitewe n’ubundi n’ingingo-remezo yayo, araduhamagarira gutegerezanya Kristu ibyishimo n’umutima wuzuye icyizere, tukarangwa kandi no guhindura imigirire n’imibereho yacu, ikarangwa koko n’ubwiza bw’Inkuru nziza y’uje kuducungura.

Umuhanuzi Sofoniya wo mu kinyejana cya 7 mbere ya Yezu ashishikariye kwibutsa umuryango w’Imana kugira ibyishimo bikomoka ku Mana ubwayo kuko awumenyesha ko Uhoraho ari hafi gutsemba bigirwamana n’ubutsikamirwe baterwaga n’Abanyashuru, akavana ku muryango we imanza zari ziwushikamiye, akirukana n’abanzi bawo.

Ni byo Umuhanuzi Izayi ashimangira mu ndirimbo idufashije kuzirikana iri Somo, agira ati : « Dore Imana Umukiza wanjye, ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba, kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho, wambereye agakiza ». Ni We tugomba gushimira kuko adutera ibyishimo, ni nawe ukwiriye kuririmbwa kuko akora ibitangaza.

Mu kwibutsa ko tugomba guhora twishimye, Pawulo Mutagatifu aratwibutsa guhorana ibyishimo. Igihe we na Silasi bafungiwe mu buroko i Filipi nyuma yo gukubitwa no kuboheshwa iminyururu (Intu 16, 22-24), baririmbye ibisingizo by’Imana, iminyururu yari iboshye imfungwa zose iracikagurika. Aratubwira rero ibyo yabayemo, akanaboneraho kutwibutsa ko Kristu ari hafi, kandi ko tugomba kumutegerezanya ibitekerezo biganjemo ugushaka kwe. Ivanjili Ntagatifu yo ikumvikanisha uko duhamagariwe kwakirana Yezu uje imibereho n’imigenzereze mishya.

Bavandimwe, nka Yuda yo mu kinyejana cya 7 mbere ya Yezu, Umuryango w’Imana wo muri iki gihe cyacu n’isi muri rusange, ufite byinshi biwuhagaritse umutima : Indwara n’ibyorezo by’amoko menshi, Intambara, ubukene, ubuhakanamana, ubwikanyize, kurenganywa kw’abakene n’abaciye bugufi n’ibindi byinshi umuntu atatinda arondora. Byinshi muri ibyo byatera abagize umuryango w’Imana n’isi dutuye kubaho bababaye kandi bijujutira Imana, bibwira ko iri kure yabo, ariko mu Byanditswe Bitagatifu tukahabona igisubizo gikomeye cy’izo mpungenge za muntu : Imana iriho kandi nt’itererana abayo. Niyo ibakiza umuzigo w’ingorane zatuma batakira ubuntu bwayo, ingorane ya mbere ikaba icyaha cyo kidutanya n’Imana n’abavandimwe, kikanaca intege ibyiza twakwibwira ko tugirira Imana na bagenzi bacu.

Ibyishimo Pawulo Mutagatifu ahamagarira twese, ntibishingiye gusa ku kuronka byinshi bigaragara cyangwa se bifatika twibwira ko twashingiraho amizero yacu, ahubwo mu kumenya Yezu wazutse (3,10), gutegereza kuzabana na we (1, 23 ; 3,11.20-21) no kugira uruhare ku mibabaro n’urupfu rwe (3,10). Kumutegereza nyako rero bikajyana no guhindura imigirire yacu ya buri munsi.

Nk’integuza ya Yezu, Yohani Batisita agaragara cyane muri iki gihe cya Adiventi, kuzirikana ku butumwa bwe bikaduha gutera intambwe mu bukristu bwacu. Arabwira abamusanga ubutumwa bukomeye twakubira mu ngingo eshatu : Mbere na mbere ko buri muntu wakiriye Inkuru Nziza kandi wemera Imana yagakwiriye gusangira n’abandi cyane cyane abakene n’abaciye bugufi ibyo atunze nk’ikimenyetso cyo gushyira mu ngiro itegeko ry’urukundo rw’Imana n’abavandimwe (Lev 19, 18). Icya 2 ni uguha no kurekera buri wese ikimugenewe no kutamunyaga. Abasoresha n’abasirikare bamusanga nt’abasaba kureka umwuga n’akazi kabo, ahubwo arabasaba kuba abantu b’abanyakuri. Icya gatatu n’uko yibutsa abamuteze amatwi kunyurwa n’ibyo bafite, bakirinda kwigwizaho iby’abandi. Arabashishikariza kugarukira Imana no kugendera mu nzira zayo z’urukundo n’ubudahemuka.

Bavandimwe, ijwi rya Yohani Batista wo mu gihe cya Yezu rihamagarira benshi guhinduka no gutunganya ubuzima ryumvikana mu butumire n’umuburo duhabwa n’abo Imana idutumaho ngo dushobore gutunganya inzira zayo muri iki gihe turimo. Batumenyesha Yezu uri rwagati muri twe (Yh 1, 26-27), akaba ari we udusendereza Roho Mutagatifu n’umuriro (Lk 3,16) uhanagura ibyaha byacu muri Batisimu itugira ingingo nzima z’umubiri we.

Turangwe no kubatega amatwi kandi dushishikarire icyiza batubwiriza gukora. Gutegereza Yezu no kwitegura kumwakira by’ukuri ni ukwibuka agaciro ka Batisimu twahawe mu izina ry’Ubutatu Butagatifu, tukarangwa n’urukundo. Ni ugufasha no gusangira n’abakene, ni ukwirinda kurenganya. Ni ukwakira ubwami bwa Kristu, tukibuka ko atari gusa Yezu uzaza mu nzagihe kutujyana kwa Data aho adutegurira umwanya, ahubwo ko ari na Yezu-Imana turi kumwe kandi tubana mu bavandimwe bacu, mu ijambo adutungisha buri munsi, mu masakramentu adutagatifurisha muri Kiliziya ye, mu ikoraniro ryacu nk’abasenga, kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye bambaza aba iri hagati yabo (Mk 18,20). Ni Yezu turikumwe muri Ukaristiya adutungisha, yifuza ko dutungwa kandi tukabeshwaho nawe (Yh 6, 53-57), kandi akazahamagara buri umwe muri twe ku munsi we. Aze aganze iwacu kandi atwuzuze ingabire zituma tubasha kumwakira no kubaho koko tubeshejweho nawe kandi tumukesha ibyishimo.

Jean Renovatus IRADUKUNDA,

Umudiyakoni wa Diyosezi ya RUHENGERI,

Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *