Abagize Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima bashinze Ihuriro mu ishuri ryisumbuye rya ESSA Ruhengeri
Kuri uyu wa kabiri, tariki 4 Gashyantare 2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’), abagize Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ( Fraternité Notre Dame de Fatima) biganjemo urubyiruko n’umujyanama w’Ihuriro Honoré BAREREKANA, basuye abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya ESSA Ruhengeri aho bari bagiye gutangiza Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Urubyiruko bari bane n’umujyanama w Ihuriro umwe nibo bayoboye icyo gikorwa.
Abayoboye igikorwa bagezeyo saa 17h00’ batangiza isengesho, izindi gahunda zikurikiraho. Gusobanura Fraternité Notre Dame de Fatima babinyuzemo munshamake kuko bari bemerewe isaha imwe. Gusobanura ntibyagoranye nubwo igihe cyari gito kuko basanze umujyanama Honoré BAREREKANA yari yarabaganirijeho kubyerekeye Ihuriro kuburyo abitabiriye bari biteguye. Baganirijwe ku ntego n’impamvu Fraternité Notre Dame de Fatima yashinzwe, uwayishinze n’igihe yashingiwe, abitabiriye baboneyeho kubaza ibibazo bitandukanye ari nako bagiye basubizwa. Babwiwe kandi uburyo isengesho ryo kuwa 4 rikorwa n’uburyo Rozari ivugwa na buri wese muri Fraternité Notre Dame de Fatima. Nyuma y’ubusobanuro bwose bwatanzwe hatowe komite izahagararira abandi biyemeje kwinjira muri Fraternité Notre Dame de Fatima.
Abagize komite yatowe:
Umuyobozi
HATANGIMANA Esther, S5MCB, Paruwasi Nyamata
Umuyobozi wungirije
HIMBAZWA Anne Marie Bénitha, S4PCB, Paruwasi Runyinya
Umwanditsi
MUTUYIMANA Lucie, S5MCB, Paruwasi Mbogo
Umwanditsi wungirije
ISHIMWE Beyonce, S2, Paruwasi Butete
Umubitsi
IGIRANEZA TUMUKUNDE Promesse, S5 PCB, Paruwasi Nyundo
Abajyanama:
NIYOMURINZI Adelphine, S6 MEG, Paruwasi Nemba
NYIRABAGENI Clarisse, S6 MEG, Paruwasi Murama
Basoje n’Isengesho, bafata n’ifoto y’urwibutso barataha.
Gloria BIZIMUNGU
Urubyiruko mu Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.