Abagize Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima bashinze Ihuriro mu ishuri ryisumbuye rya ESSA Ruhengeri

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri, tariki 4 Gashyantare 2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’), abagize Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ( Fraternité   Notre Dame de Fatima) biganjemo urubyiruko n’umujyanama w’Ihuriro Honoré BAREREKANA, basuye abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya ESSA Ruhengeri aho bari bagiye gutangiza Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Urubyiruko bari bane n’umujyanama w Ihuriro umwe nibo bayoboye icyo gikorwa.

Abayoboye igikorwa bagezeyo saa 17h00’ batangiza isengesho, izindi gahunda zikurikiraho. Gusobanura Fraternité   Notre Dame de Fatima babinyuzemo munshamake kuko bari bemerewe isaha imwe. Gusobanura ntibyagoranye nubwo igihe cyari gito kuko basanze umujyanama Honoré BAREREKANA yari yarabaganirijeho kubyerekeye Ihuriro kuburyo abitabiriye bari biteguye. Baganirijwe ku ntego n’impamvu Fraternité Notre Dame de Fatima yashinzwe, uwayishinze n’igihe yashingiwe, abitabiriye baboneyeho kubaza ibibazo bitandukanye ari nako bagiye basubizwa. Babwiwe kandi uburyo isengesho ryo kuwa 4 rikorwa n’uburyo Rozari ivugwa na buri wese muri Fraternité Notre Dame de Fatima. Nyuma y’ubusobanuro bwose bwatanzwe hatowe komite izahagararira abandi biyemeje kwinjira muri Fraternité   Notre Dame de Fatima.

Abagize komite yatowe:

Umuyobozi

HATANGIMANA Esther, S5MCB, Paruwasi Nyamata

Umuyobozi wungirije

HIMBAZWA Anne Marie Bénitha, S4PCB, Paruwasi Runyinya

Umwanditsi

MUTUYIMANA Lucie, S5MCB, Paruwasi Mbogo

Umwanditsi wungirije

ISHIMWE Beyonce, S2, Paruwasi Butete

Umubitsi

IGIRANEZA TUMUKUNDE Promesse, S5 PCB, Paruwasi Nyundo

Abajyanama:

NIYOMURINZI Adelphine, S6 MEG, Paruwasi Nemba

NYIRABAGENI Clarisse, S6 MEG, Paruwasi Murama

Basoje n’Isengesho, bafata n’ifoto y’urwibutso barataha.

Gloria BIZIMUNGU

Urubyiruko mu Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *