Umuhango wo kuzirikana Ububare bwa Nyagasani Yezu Kristu

Sangiza abandi iyi nkuru

5:32=> Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA asoje umuhango wo kuzirikana ububabare bwa Nyagasani Yezu Krisu.

5:30pm => Padiri Mukuru ashimiye uko abakristu bitabiriye uwa Gatanu Mutagatifu kandi anatangaza gahunda irakomeza no ku munsi wejo kuwa Gatandatu mutagatifu.

5:24pm => Igihe cyo gutura kiratangiye, ituro ry’uyu munsi rizafasha Papa kwita ku Ngoro ntagatifu y’Iyeruzaremu.

5:05pm => Igice cya gatatu cy’isangira ritagatifu kiratangiye. Abakristu bari guhazwa umubiri wa Kiristu Umukiza.

5:00pm => Amasengesho abanziriza igice k’isangira ritagatifu aratangiye, ayobowe na Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri.

4:58pm => Igice cyo kuramya Umusaraba kirasojwe, Padiri mukuru avuzeko hagiye gukurikira igice cya gatatu k’isangira ritagatifu.

4:18p m => Igice cya kabiri kiratangiye aho abitabiriye uyu muhango batangiye kuramya Umusaraba igiti cyamanitsweho agakiza k’isi

4:15pm => Igice cya mbere cy’Ijambo ry’Imana kirarangiye gisojwe tumaze kumva ijambo ry’Imana no gusenga amasengesho atandukanye dutakambira Nyagasani. Ikice gikurikiyeho ni icyo kuramya umusaraba Yezu Kristu yabweho akaba ariwo twaboneyeho umukiro wacu.

4:00pm => Amasengesho yo gusaba Kristu ngo kuri uyu munsi yababriyeho adukize ibitunaniza muri iyi minsi ya none kandi aduhe imbaraga zo gutsinda umwanzi sekibi no gusabira abantu bingere zose bo kuri iyi ndetse n’abitabye Imana.

3:55pm => Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri asoje inyigisho yari yageneye abakristu bitabiriye kurikana ububabare bwa Nyagasani Yezu Kristu

3:47pm => Inyigisho ya Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri iratangiye. Avuzeko nyuma yuko Yezu abeshyewe Pilato yamuciriye urw’ agashinyaguro.

3:45pm => Gusoma ububabare Yezu yanyuzemo birashojwe hagiye kugurikiraho inyigisho ya Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri.

3:20pm => Muri aka kanya hatangiye gusomwa uko urugendo rw’Ububabare bwa Nyagasani Yezu Kristu bwagenze.

3:00pm => Kuru uyu mugoroba kuwa Gatanu Mutagatifu, tariki ya 18 Mata 2025, Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri ayoboye umuhango wo kuzirikana ububare bwa Nyagasani Yezu Kristu, uyu muhango uri kubera mu Kiliziya ya Paruwasi Katedrale ya Ruhengeri.

Previous Article
Next Article

One Reply to “Umuhango wo kuzirikana Ububare bwa Nyagasani Yezu Kristu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *