Umwiherero w’abagize Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima (Fraternité Notre Dame de Fatima)/ Ruhengeri

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuri iki cyumweru, kuwa  4 Gicurasi 2025, abibumbiye mu Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima bagize umwiherero, bawukorera muri salle ya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima,   mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru ngarukamwaka wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, wizihizwa kuwa 13 Gicurasi.

Abitabiriye umwiherero bakurikiye inyigisho

Inyigisho ya mbere: Isengesho ryo gushengerera

Mu nyigisho bahawe na Padiri Théogѐne NIYONGIRA ku isengesho ryo gushengerera, yibukije ko mu gushengerera tuzirikana ko Yezu aba ari kumwe na Bikira Mariya. Yasobanuye ko gushengerera ari ugutwarwa n’ikintu ukunda kandi ko gushengerera Yezu Kristu ari umwitozo (ibintu bihoraho) ndetse bikaba n’isengesho. Gushengerera ni umwitozo kuko uko dushengerera niko turushaho kuryoherwa n’iryo sengesho ndetse tukarushaho gusa na We!

Padiri yibukije abitabiriye umwiherero ko mu buzima busanzwe bwa muntu, ibidafite agaciro bikurura abantu kurusha ibifite agaciro ariko yongeraho ko nk’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima zikwiye kurenga urwo rugero rwo gushengerera ibidafite akamaro ahubwo bakitoza gushengerera Yezu utadutererana, Yezu uhorana natwe kuzageza igihe isi izashirira (Mt28,20).  Asobanura neza isengesho ryo gushengerera, Padiri yabwiye abitabiriye umwiherero ko gushengerera bitandukanye no kubwira Yezu ibibazo ahubwo ko ari ugutangarira ubwiza bw’Imana kandi bigakorwa mu mutuzo. Gusenga bisanzwe bigereranywa n’urugendo rusanzwe umuntu akora agamije kunoza umubano we n’Imana, nyamara gushengerera byo bikagereranywa no guterera umusozi kuko kubitangira birushya cyane kandi impamvu birushya ikaba ari uko bisaba kuva mu byo wamenyereye ukajya mu bindi. Kugira ngo iryo sengesho rikorwe neza hari uburyo bwo kuritegura:

  • Kuba uhari: Gukora isengesho utari mu kigare kuko ubonye abandi bagiye gusenga ahubwo ukabikora wabyiteguye ndetse ukahagera mbere y’isaha iteganyijwe.
  • Gusaba Imana imbabazi: Kwigorora n’Imana aho wacumuye mu bikorwa, mu mvugo, mu bitekerezo, ndetse no mu nshingano utashyize mu bikorwa.
  • Gushimira Imana: Ibyiza yagukoreye, ko ikubabariye ibyaha
  • Gusingiza Imana: Gusingiriza Imana impuhwe zayo, ubugwaneza bwayo, n’ubuhangange bwayo.

Ibyo byose tubigeraho ari uko twemeye ko Yezu wigize umuntu akabyarwa na Bikira Mariya aganje mu Isakramentu ry’Ukaristiya mu bumuntu bwe no mu bumana bwe bwose. Asoza inyigisho ye ku isengesho ryo gushengerera, Padiri yashishikarije abitabiriye umwiherero gukunda iryo sengesho kuko ritsinda imizi y’icyaha yose.

Inyigisho ya kabiri: Inyigisho ku Mubyeyi Bikira Mariya

Mu nyigisho asobanura ku Mubyeyi Bikira Mariya Padiri Théogѐne NIYONGIRA, yasobanuye ko Bikira Mariya ari Umubyeyi w’Imana n’abantu. Bikira Mariya abereye maso abana be ntibashobora guseba areba (Yh2,1-11).

Urugero rw’ubukwe bw’i Kana rutwereka ko Bikira Mariya ashobora kudusabira ibyo twe tutabasha kwisabira kuko ari Umubyeyi umenya ibyo dukeneye na mbere y’uko tubisaba. Uru rugero kandi rwerekana ko Bikira Mariya abana be ntacyo bashobora kumuburana kuko iyo bamwizeye abatakambira ku mwana we Yezu Kristu. Asobanura urukundo Bikira Mariya akunda abana be,yibukije ko mu mabonekerwa yose ikizana Bikira Mariya ari ukubaburira abashishikariza gusenga bavuga ishapule kenshi no kwihana.

Asoza inyigisho, yashishikarije abagize Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima gukunda Umubyeyi Bikira Mariya no kumukundisha abandi kuko ari Umubyeyi usendereye inema.

IRATUZI IKIREZI Odile

Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima/

Komisiyo y’ubwanditsi.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *